00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agasigane ka Mineduc katumye abaturage bamara imyaka icyenda bishyuza miliyoni 27Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 11:38
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yagawe kwihunza inshingano zo kwishyura abaturage bubatse Laboratwari y’Ishuri rya Gahini, none iki kibazo kikaba kimaze imyaka isaga icyenda kubera agasigane no kubura abakurikirana iki kibazo.

Ni ikibazo gifitwe n’abaturage 16 bubatse laboratwari y’Urwunge rw’Amashuri rwa Gahini mu 2013 aho bishyuza miliyoni 27 Frw ku isoko ryari ryatanzwe na REB [Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi].

Mu 2013 REB yatanze isoko yo kubaka Laboratwari ku bigo bibiri birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Gahini ndetse no mu ishuri ryisumbuye rya SOPEM Rukomo riherereye mu Karere ka Nyagatare.

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko yabonye imirimo igeze ku musozo ahita yigira kuba muri Amerika agenda atishyuye abaturage yakoresheje ndetse n’abamuhaye ibikoresho bimwe na bimwe.

Ni ikibazo abaturage bo ubwabo bahise batangira gukurikirana muri uwo mwaka wa 2013 maze bigeze mu 2017 Akarere ka Kayonza gakora urutonde rw’abatarishyurwa kanaruteraho kashe karwoherereza REB kugira ngo ibishyure.

Ntabwo byakozwe kuko REB yakomeje kubirengagiza, uwari umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irenee Ndayambaje mu 2020 yari yabwiye IGIHE ko iki kibazo kitabareba kireba abashinzwe kubaka amashuri muri Minisiteri y’Uburezi.

Icyo gihe yavuze ko abanyamategeko ba Minisiteri y’Uburezi bazabanza kujya kugenzura niba koko abo baturage batari bishyurwa kugeza n’ubu hakaba ntakirakorwa.

Bamwe mu baturage bambuwe banenga ubuyobozi ko bwabarangaranye imyaka myinshi nyamara ngo bafite ibimenyetso bigaragaza ko batishyuwe.

Sinaribonye Daniel uri mu bishyuza ibihumbi 200 Frw yigeze kubwira IGIHE ko babateye ubukene batuma basiragira mu nzego zose ngo kandi ibimenyetso bigaragaza ko batishyuwe bihari.

Ati “Nibarekere rwose kutwirukansa cyangwa batubwire tuyahebe twe gukomeza kwishyuza kuko birarambiranye.”

Nkusi Odilo we yavuze ko bamufitiye ibihumbi 300 Frw agasanga bakwiriye kuyamwishyura bashyizeho n’inyungu y’ubukererwe bw’imyaka yose amaze yishyuza.

Ubwo habaga inama y’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba yitabiriwe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri Gasana Alfred n’abandi bayobozi batandukanye, iki kibazo cyongeye kugarukwaho mu bikiri mu Karere ka Kayonza bitarabonerwa umuti.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki kibazo cyagakwiriye gukemurwa na Minisiteri y’Uburezi ngo kuko ari ikibazo kimaze igihe kinini, yavuze ko bakoranye na NESA ariko na n’ubu ngo ntakirakemuka.

Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imirimo rusange, Byukusenge Jimmy Christian yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ngo banagifite mu mpapuro zabo, asaba Akarere kwegeranya ibisabwa kugira ngo bakorane aba baturage bishyurwe.

Yagize ati “Ikibazo turagifite iwacu, Akarere ka Kayonza nikegeranye ibyangombwa byose bikenewe bibe bihari, twiteguye gukorana na REB turebe uwiteguye kwishyura mu maguru mashya, ibyangombwa nibiboneka dushobora kumvikana n’Akarere kakabishyura mu mafaranga aturuka mu misoro kinjiza hanyuma twebwe tugasigara twumvikana abaturage bishyuwe.”

Minisitiri Gatabazi yahise anenga uyu muyobozi avuga ko Akarere katigeze kubaka iyo Laboratwari ahubwo yubatswe na Miniiteri y’Uburezi ari nayo ikwiriye gushaka amafaranga ikishyura abo baturage aho kubiharira Akarere katanazi uko izo Laboratwari zubatswe.

Yategetse uyu muyobozi ko atagomba kuva mu Karere ka Kayonza iki kibazo kidakemutse ngo kuko kimaze imyaka isaga icyenda kidakurikiranwa, yamusabye gukorana n’Akarere hagashakwa dosiye zose zisabwa ku buryo abo baturage ahava bishyurwa kuko ngo ntibyumvikana ukuntu Leta itishyura abaturage hagashira imyaka icyenda.

Minisitiri Gasana Alfred, Minisitiri Gatabazi na Guverineri Gasana bagejejweho ikibazo cy'abaturage bamaze imyaka icyenda bishyuza
Laboratwari yo muri GS Gahini yubatswe n'abaturage bakaba batarahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .