Agapfukamunwa si indangamuntu ikwemerera kwinjira mu isoko- Guverineri Kayitesi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yakebuye abaturage banga kwambara agapfukamunwa hamwe n’abakambara nabi bacungana n’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano, abibutsa ko akamaro kako ari ukubarinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi ku Isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2020, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, nyuma yo kwifatanya nabo mu gikorwa cy’umuganda wo guca imirwanyasuri.

Yavuze ko muri iki iyi minsi hari kumvikana amajwi ya bamwe bapfobya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, asaba abaturage kubima amatwi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Ati “Hari abajya bashaka kubikerensa bakavuga ngo ni icyorezo cy’abakire cyangwa se ngo cy’abazungu, ariko ndagira ngo mbabwire ko ari icyorezo kireba buri wese kandi buri wese ashobora kuba ikibazo ku mudugudu wose cyangwa ku gihugu muri rusange.”

Guverineri Kayitesi yabibukije ko icyorezo cya COVID-19 kitagira umuti n’urukingo, bityo umuti ushoboka kandi urambye ari ukucyirinda bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yagarutse ku badashaka kwambara agapfukamunwa n’abakambara nabi ababwira ko bakwiye kumva neza akamaro kako kuko iyo abantu bakambaye neza kabarinda kwanduzanya.

Ati “Hari abantu bajya bakambara ukagira ngo ni indangamuntu ikwemerera kwinjira mu isoko, ntabwo ari byo, Umunyarwanda wese yemerewe kwinjira mu isoko. Hari ugafata yabona Dasso cyangwa rwa rubyiruko rw’abakoranabushake cyangwa gitifu, akaba agakuye mu mufuka akakambara, ntacyo kaba kakumariye.”

Yabasabye kujya bambara agapfukamunwa igihe cyose bavuye mu rugo kandi bakakambara neza kugira ngo birinde barinde na bagenzi babo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa ibyiza by’agapfukamunwa kandi bakambara neza.

Mbuguje Frederic ati “Agapfukamunwa ni keza kandi twubahiriza kukambara nk’uko abayobozi bacu babitwigishije, katurinda kuba twakwanduzanya kiriya cyorezo cyateye. Iyo mbonye umuntu ukambaye nabi ndamwibutsa nkamubwira ngo ‘ambara neza agapfukamunwa’ kuko karaturinda.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza ko mu gihugu hose hafashwe abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abagera ku 19 508 batari bambaye agapfukamunwa.

Mu Ntara y’amajyepfo, abantu babarirwa mu 2000 baherutse gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, biganjemo abafashwe batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, barazwa muri stade.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yakebuye abaturage banga kwambara agapfukamunwa hamwe n’abakambara nabi bacungana n’ubuyobozi
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa ibyiza by’agapfukamunwa kandi bakambara neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .