U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu kurangwamo ruswa nke, n’uwa kane muri Afurika.
Gusa Raporo y’ibikorwa by’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ya 2023/2024, igaragaza ko hakiriwe ibirego 1070, birimo 473 byaregewe inkiko, na ho 467 birashyingurwa kuko byaburiwe ibimenyetso.
Mu ngendo Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yakoreye mu turere dutandukanye igenzura ibikorwa by’inzego zegerejwe abaturage, Perezida wayo Senateri, Usta Kaitesi, yatangaje ko abaturage babona neza ko ruswa itangwa mu nzego zimwe zibegereye.
Ati “Hari abazita ikiziriko, ubusanzwe muri gahunda ya Girinka nta muntu ugira ikiguzi atanga ariko kugira ngo hagire ubonamo amafaranga yifuza babyita ikiziriko. Ubwo umuntu agatanga ayo mafaranga azi ko akwiriye kuyatanga ariko ubusanzwe atakabaye ayatanga.”
“Iyo ari igihe cyo kugurisha ubutaka n’ibindi, baracyasaba inzoga z’abagabo kandi uko amategeko abiteganya mu byo kugurisha nta nzoga z’abagabo zakabayeho. Hari aho batubwiye ngo hari ako bita agapeti ka mudugudu, na ho abandi bakagira ibyo bita akantu.”
Senateri Kaitesi yavuze ko abantu bagiye bashyiraho uburyo butandukanye butuma bibonera indonke batakabaye babona.
Ati “Banatubwiye ko habaho gusaba, gusezeranya cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo umuntu abone cyangwa atange serivisi, gufata icyemezo hashingiwe ku kimenyane, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gusonera binyuranye n’amategeko cyangwa kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.”
Abayobozi mu nzego z’ibanze barimo abigwizaho imirimo bagakora n’iyo badashinzwe kugira ngo bashobore kuyibyaza indonke.
Senateri Kaitesi ati “Twese aho dutuye tugira ba mudugudu, ariko usanga mudugudu ari we uhagarariye urwego bivugwa ko hari ibikorwa byinshi asigaye akora yakabaye akorana na komite bigatuma asa nk’aho abaye kamara ariko ntagire n’umubuza iyo atangiye kurenza ibyo yakabaye atemerewe gukora.”
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko hari abaturage bafite umuco wo kutanyurwa n’imyanzuro ifatwa n’inzego z’ibanze n’iz’ubutabera ku buryo birangira batanze ruswa y’inka eshanu baburana ihene imwe.
Ati “Yego hariho inzego usanga zinuba abaturage, akavuga ngo ni wowe ugarutse? Niba utagikemura kizakomeza kigaruke ariko ikigaragara ni ikintu kimeze nk’umuco wo kutanyurwa n’ibyemezo byafashwe, umuntu arashaka gukomeza guhanyanyaza bya bindi umuntu ashobora gutanga ruswa y’inka eshanu aburana ihene ariko akanga agatsinda.”
Abaturage bagaragaje ko kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga biri mu byakemura ikibazo cya ruswa mu nzego zegerejwe abaturaje.
Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bwagaragaje ko 92% y’abantu bakwa ruswa batajya bayatanga.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko bwakurikiranye abantu ibihumbi 11 bari bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu myaka itanu ishize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!