00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko agakiriro ka Nyamasheke kahinduye imibereho y’abagore bagakoramo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 March 2025 saa 09:47
Yasuwe :

Abagore bakorera mu gakiriro k’Akarere ka Nyamasheke batunzwe no gusena, kurimbisha no gutaka bimwe mu bikoresho bihakorerwa birimo inzugi, intebe, ameza, ibitanda n’ibindi, bavuga ko aka kazi kabahinduriye ubuzima kanabarinda kugwa mu mitego y’ababashukishaga amafaranga make bagamije kubafatirana.

Ni mu gihe hari abaturage bakigaragara mu mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi basabiriza, abandi bagakora uburaya kugira ngo babone ikibatunga.

Abagore bayobotse akazi ko kurimbisha ibikoresho bikorerwa mu gakiriro banenga umuco wo gusabiriza no gusambanira amafaranga, bagasaba abagore n’abakobwa bakibikora kubihagarika bagashaka indi mirimo bakora itabatesha agaciro.

Iyamurera Noella umaze imyaka itatu akorera mu gakiriro ka Nyamasheke akazi ko gusena no gusiga amarangi na verine ibikoresho bikorerwa muri aka gakiriro, yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu amaze akora aka kazi amaze kwizigama ibihumbi 250Frw.

Ati "Nagiye nyakorera nkayatanga mu ishyirahamwe hano hepfo mu isoko, twagabana nkayajyana muri SACCO. Nyafitiye umushinga. Namara kugwira akaba nka miliyoni 1 Frw, nzashinga butike".

Iyamurera avuga ko amafaranga akorera amurinda ibishuko no kujya kwiba.

Ati "Hari bagenzi banjye, niba ari ubunebwe simbizi, usanga kubera gukwepa imirimo bajya kwiba cyangwa gusambanira amafaranga".

Mu gakiriro ka Nyamasheke, gusena no gusiga verine urugi ni amafaranga ari hagati 1000Frw na 2500Frw bitewe n’ubwoko bw’urugi. Ameza manini kuyasena no kuyasiga verini ni 4000Frw.

Yambabariye Fortunee, umubyeyi w’abana batatu, umaze imyaka itandatu muri aka kazi avuga ko iyo byagenze neza ku munsi ashobora gukorera 5000Frw cyangwa 6000Frw.

Ati "Niba nakoreye nka 5000Frw nizigama 3000Frw mu kimina nkarya 2000Frw. Twazagabana nkagura itungo nkabasha kwiteza imbere. Aka kazi katurinda gusabiriza no kuba indaya. Ku giti cyanjye aka kazi kamfasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana nkanabatangira ayo kurya ku ishuri".

Umuyobozi w’agateganyo w’Agakiriro ka Nyamasheke, Ntigurirwa Léopold, yabwiye IGIHE ko muri aka gakiriro hakoreramo abantu barenga 80 barimo abagore 15 bakora akazi ko kurimbisha ibikoresho baba bakoze.

Ntigurirwa avuga ko akazi ko kurimbisha ibikoresho bihabarizwa abagore babikora neza kimwe n’uko abagabo babikora.

Ati "Dufite abafundi bateranya noneho ba bagore bakaza banogereza bakoresheje umuseno, banadufasha gusiga ibyakozwe. Harimo abagore bamaze kubimenya ku buryo aho yasennye akanahasiga utahatandukanya n’aho umugabo yakoze".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abari n’abategarugori nk’uko bahawe ijambo badakwiye kwiheza mu mirimo basaza babo bakora.

Ati "Imirimo y’amaboko itanga imibereho ku bagore n’abakobwa kimwe n’uko abasore n’abagabo bakora iyo mirimo ikabatunga. Abakobwa n’abagore nabo tubashishikariza gukora imirimo yose nta n’umwe basuzuguye kuko umurimo niyo waba muto waguha imibereho aho kugira ngo wisange waguye mu ngeso zitari nziza cyangwa wisange hari umuntu uri kugushukisha ya mafaranga yakoreye muri ya mirimo iciriritse".

Gusena no kurimbisha intebe n’inzugi n'ibitanda ni imirimo itavugwa yakungahaje abagore b’i Nyamasheke
Urugi rwa make kurusena no kurusiga verini ni 1000Frw
Yambariye, akazi ko gusena no gusiga irangi na verine ibikoresho byo mu mbaho kamurinze igisuzuguriro
Umuyobozi w'Agakiriro ka Nyamasheke avuga ko aba bagore bashoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .