Agahomamunwa! Uko biba byifashe mu bigo bikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Uratekereza ari nk’umugore wawe cyangwa mushiki wawe bafashe bakamukuramo imyenda, amabere agaragara, yambaye ubusa buri buri, bakamwicaza mu mazi, bakamukubitisha amashanyarazi ku myanya y’ibanga nk’iyo twese twubaha? Ari uwawe wabyakira ute? Abaye ari wowe se wabyakira ute? Nyamara ibi nibyo bikorerwa bashiki bacu, ababyeyi bacu n’abandi bene wacu b’abanyarwanda, babikorerwa n’abaturanyi bo hirya aha muri Uganda umunsi ku wundi.

- Hifashishwa imashini mu gukora iyicarubozo.
- Bamwe bamara ibyumweru bamanitswe ku migozi!
- Hari abategezwa inzoka zikabarya!
- Benshi bahasize ubuzima
- Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwine, yasohowe mu Nteko kubera kwanga kwerekana ahantu hafungirwa abantu hatazwi

Ibyo abanyarwanda bakorewe muri Uganda kuva mu 2017 ni ibintu ndengakamere umuntu ufite umutima atakwifuriza n’umwanzi we. Birenze ubugome, ni ubunyamaswa, ni iteshagaciro ku kiremwamuntu, ni ihohoterwa ritabonerwa inyito, ni iyicarubozo, ni buri kimwe cyose kibi watekereza umuntu ashobora gukorerwa. Bamwe magingo aya bamaze kuhasiga ubuzima.

Ibibera mu mabohero y’ikigo cy’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda [Chieftaincy of Military Intelligency - CMI] ni agahomamunwa ku banyarwanda, ni uruhurirane rw’ibikorwa bibisha ndengakamere bibera ku muntu mu gihe gito. Kuva ku gukubitwa inkoni, ku gukubitishwa amashanyarazi, gukoreshwa imirimo y’uburetwa, kwangizwa imyanya ndagagitsina, kudubikwa umutwe mu mazi mu gihe amaboko aba yazirikiwe inyuma n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa. Ibi nibyo biranga ubuzima bw’abanyarwanda bafungiwe muri gereza za Uganda bazira akamama ku buryo bamwe bifuza urupfu aho gushinyagurirwa bene ako kageni.

Bijya gutangira, abantu benshi barabikerensaga, bakabifata nk’ibihuha cyangwa se igipindi kigamije kwangisha abanyarwanda Uganda, ariko uko iminsi yagiye ishira niko abantu batangiye kubyibonera, ubuhamya bw’ababaye kuri iyi ngoyi bugaragaza ukuri, aka ya mvugo ngo ribara uwariraye.

Usibye ihungabana ryo mu mutwe bose bahuye naryo, abakorewe iyicarubozo mu mabohero y’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, ntacyo bamwe bakimarira, hari abatabasha kugenda, abavunitse umugongo, abatagira imbavu nzima n’ibindi.

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gukorera abantu iyicarubozo nkuko byagiye bitangazwa n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye irengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Ubwo buryo burimo gukubitishwa amashanyarazi, gukubitwa no guterwa ubwoba, gushyirwa umutwe mu ndobo y’amazi ku buryo ubura umwuka, gufungirwa ahantu udashobora kwinyagambura [hakunze kuvugwa isanduku], gutwikwa bimwe mu bice by’umubiri, gutwarwa ufunzwe amaso, kwimwa ibiryo, gukurwamo inzara, kwambikwa ubusa mu ruhame n’ibindi.

Gufungirwa ahantu hatazwi muri Uganda si ibintu bishya kuko mu minsi ishize Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwine, yokejwe igitutu n’abadepite bamusaba kujya kubereka ahantu hafungirwa abantu kandi hatemewe ku buryo bakorerwa iyicarubozo. Uyu mugabo yarabyanze, bigeza ubwo asohorwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hifashishwa imashini mu gukora iyicarubozo, ububabare bukumvirwa mu misokoro

Byatangiriye kuri Rene Rutagungira mu ntangiriro za Kanama 2017 wakuwe mu kabari yarimo boshye umujura, bamutwara amaguru adakora hasi, aburirwa irengero atyo.

Nyuma y’amezi atatu yongeye kugaragara mu ruhame ari igisenzegeri, umuntu w’intere umwe udafite n’ubwenge bumujyana ku musarane kubera iyicarubozo ry’inkazi yakorewe.

Uyu mugabo washinjwe kuba intasi y’u Rwanda, bakoresheje imashini mu kumukorera iyicarubozo. Yaramucugusaga ku buryo ata ubwenge, bene izi mashini zigukorera ibintu bibi ku buryo n’amazi wanyoye uhita uyagarura, ububabare ukabwumvira mu misokoro.

Ubu buryo bw’iyicarubozo ni bumwe mu bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko umuntu yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Ni nka kumwe umuntu ashobora kugukubita, ariko akavuga ati ndakora ibishoboka byose ababare ariko ntabyimbirwe.

Usibye ubu buryo, abanyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda, bose bafatwaga baguwe gitumo, bagafungwa igitambaro cy’umukara mu maso, nyuma bakajyanwa ahantu bamara iminsi nta n’inyoni itamba babona ahubwo basukwaho amazi y’ubutita.

Ushobora kuba utumva uburemere bw’ibi bintu, ariko ni iyicarubozo ribi. Gerageza ujye mu cyumba cyawe, ufunge, nta rumuri na ruto rugaragara, ntacyo kurya ufite, nurangiza wishyire mu mwanya w’umuntu wabagaho muri ubwo buzima n’inkoni zivanze n’imigeri rugeretse! Ni ubugome busa.

Benshi mu banyarwanda bafunzwe na CMI byageze aho bemera ibyaha byose bashinjwa kugira ngo barebe ko bakiza amagara yabo, bagamije guhatiriza ngo bagere mu rukiko bizera ko ariho ibintu byose bizasobanukira.

Abagore bangijwe imyanya ndangagitsina!

Wakora ibindi byose, ariko guhemukira umugore kuri iki kigero ni ibintu bitari ibya kimuntu. Usibye gukubitwa no gutotezwa mu magambo, abanyarwandakazi bafungiwe muri Uganda bakorewe ibyamfura mbi ku kigero gihambaye.

Abagiye barekurwa, umunsi ku wundi bageraga mu Rwanda bagatanga ubuhamya bw’ibyababayeho, uburyo muri gereza babaga barimo bacaga mu ibyiciro bitandukanye byo gukorerwa iyicarubozo, kuva ku nkoni, ku gushyira umutwe mu mazi, gutwikishwa amashanyarazi, kwangizwa imyanya y’ibanga n’ibindi biteye agahinda.

Nk’abari bakiri abakobwa batarubaka ingo ubu bibaza ibibazo byinshi by’ahazaza habo, niba bazigera babona urubyaro kubera ubumuga bakuyeyo.

Nka Kamikazi Dinah yavuze uburyo bamwinjiye mu cyumba kitangana n’ubwiherero, yinjiramo ari we wenyine hanyuma bamutegeka gukuramo imyenda.

Abakibonye bose mu buhamya bwabo bavuga ko kiba ari icyumba kirimo amazi, ku buryo iyo bakikugejejemo bagukuramo imyenda, hanyuma bakagutegeka kuyicaramo barangiza bagashyiramo umuriro w’amashanyarazi, ibyakurikiragaho si ngombwa ko umuntu yabyandika, nawe urabyumva.

Kamikazi yagize ati “Yanjyanye mu kindi cyumba, arambwira ati ‘iki cyumba urakireba? Umuntu wese wanze kuvugisha ukuri iyo ageze hano avugisha ukuri. Ati ‘banza wicare hasi’, nicaye numva ni mu mazi. Umugore umwe arambwira ati ‘banza ukuremo iyo shati’, nyikuramo batangira kundeba, barangije barambwira ngo tugiye kugukubitisha amashanyarazi.”

Abakobwa kandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa, bakajyanwa guhinga mu bishanga ku buryo hari n’umwe bikekwa ko yapfiriye mu rufunzo bakamurekeramo.

Abaye se ari musaza wawe, umugabo wawe cyangwa se murumuna wawe, ukamubona agenda yunamye yarangijwe ubugabo wabyakira ute? Uriyumvisha ubwo bubabare? Uko niko abanyarwanda barenga 200 babayeho uyu munsi muri Uganda aho babyukira rwa ntambi, bakirizwa ku munigo, imiruho n’imiborogo, nyuma bakarazwa mu bubabare bungana n’ubw’uwasogoswe inkota ityaye.

Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ibi byose abizi kurusha undi uwo ariwe wese, kuko ari ubuzima yabayemo igihe kinini. Uyu mukozi w’Imana, asa n’uwari mu rwobo rwa satani, ishaka kumuyongobeza ariko amasengesho yasenze ashobora kuba ariyo akimubeshaho.

Yakubitiwe muri Uganda ku buryo bukomeye, agaruka mu Rwanda ameze nka Gatsinzi Fidèle nawe waje atabasha kwigenza atwawe mu kagari. Pasiteri Singirankabo yakubiswe inkoni mu kiziba cy’inda, yangirika bikomeye mu myanya y’ibanga ku buryo ahazaza he hari mu biganza by’Imana rukumbi.

Ubwo yageraga i Kigali anihira, yasutse amarira, agahinda karamurenga ubwo yasobanuraga ibyamubayeho.

Ati “Njye bankubise inkoni z’uburyo bwose. Mfite inkoni zo mu mugongo, ku kibuno n’izindi bankubise hejuru y’ubugabo.”

Gukubitwa amashanyarazi ni bumwe mu buryo bukoreshwa n'inzego z'umutekano muri Uganda mu gukorera abantu iyicarubozo

Kugaburirwa amacupa, abandi bacira amaraso kubera ububabare!

Buri wese ufite umutima nyawo, abasha kumva ubugome ndengakamere butuma umuntu akorera undi iyicarubozo kugeza ubwo akorora agacira amaraso, yabona ibi bitamunyuze akamugaburira ibiryo birimo amacupa ngo apfe.

Ibi si umugani cyangwa amakabyankuru kuko umunyarwanda Rutayisire Augustin, umaze amezi arenga 16 afungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ari yo nzira y’umusaraba arimo.

Umwe mu baherutse kubona Rutayisire aho afungiwe, yavuze ko yakorewe iyicarubozo rihambaye ririmo gukubitwa, kwicishwa inzara no kurazwa hasi ku isima yakonjeshejwe.

Mu buhamya bwe yagize ati “Mu cyumweru gishize muri Gereza ya Luzira, Augustin nti yari yemerewe kugera kuri matela, yararaga ku isima ikonje. Yakubiswe n’abacungagereza bimutera ibikomere mu gatuza, hafi y’urukenyerero no mu mugongo ndetse ubu arakorora agacira amaraso.’’

Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Rutayisire yacuriwe umugambi wo kwicwa aho yahawe ifunguro ririmo ibice by’amacupa yasewe. Icyo gihe yagize amahirwe ajyanwa mu bitaro, agarura ubuyanja.

Gutegezwa inzoka

Abanyarwanda bagize amahirwe yo guhonoka ihohoterwa bakorewe muri gereza za Uganda, baribara nk’abariraye bakavuga ko bashima Imana kuba bagarutse mu Rwanda, ariko bakavugira n’isengesho bagenzi babo baguye muri gereza bazize gutegezwa inzoka z’inkazi zikabarya bagapfa.

Uwitwa Twambazimana Prince w’imyaka 22 y’amavuko, wageze mu Rwanda avuye muri gereza, avuga ko ibyo abanyarwanda bakorerwa muri gereza za Uganda ari indengakamere kuko abenshi bajyanwa guhinga, hakaba n’abahagwa kubera kuribwa n’inzoka mu mirima baba bakoramo.

Ati “Mu buroko ni ahantu habi cyane nabasigayeyo bameze nabi kubera ko babakoresha nabi bakanakubitwa, bakabakoresha mu mashyamba ya Kiburara Prison Farm, bamwe inzoka zikabarya bagapfa, bapfa bakabeshya ngo babazanye mu Rwanda".

Tekereza kwirirwa wikoreje umuntu ibiti, umuhingisha, umwikoreje amatafari n’ibindi bivunanye, hanyuma ukamwicisha inzara ntumuhe ibyo kurya, ntumuvuze. Abarokotse uru rupfu bavuga ko bacuruzwaga kuko ibyo bakoraga byose hishyurwaga umuyobozi wa gereza.

Ibimenyetso by’agahomamunwa gakorerwa abanyarwanda muri Uganda birivugira

Uwashaka kumva ubukana bw’iri yicarubozo rikorerwa abanyarwanda muri Uganda, ntabwo byamusaba kujya kure kuko vuba aha uwitwa Hategekimana Silas watoterejwe muri gereza z’icyo gihugu byaje kumuviramo urupfu ndetse u Rwanda rusaba Uganda gukora iperereza.

Hategekimana w’imyaka 43 yahitanywe n’ibikomere yakuye muri gereza za Uganda aho yafungiwe binyuranye n’amategeko.

Hategekimana yatawe muri yombi ku wa 25 Gicurasi 2019, afungirwa muri Uganda. Yaje kurekurwa ajugunywa ku mupaka wa Kagitumba ku wa 12 Kamena 2019.

Hategekimana yagejejwe mu Rwanda nyuma y’amezi atatu we na bagenzi be 19 batotezwa na CMI mu murwa mukuru Kampala, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Bahageze ku wa 12 Kamena bacishijwe ku mupaka wa Kagitumba.

Nyuma yo kurekurwa yakomeje kubabara, anahura n’ibindi bibazo byatumye ahabwa ubuvuzi bwihariye. Ibihe yarimo byakomeje kuzamba kugeza ku wa 31 Kanama 2019 yitaba Imana.

Raporo yo kwa muganga yakozwe ku wa 1 Nzeri 2019 yerekana ko yari afite ibibazo by’imbavu zacitse n’ibihaha byangiritse.

Isuzuma rikorerwa uwitabye Imana ryagaragaje ko Hategikimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Raporo y’isuzuma yasinyweho n’abaganga b’inzobere batanu, igaragaza ko urupfu rwa Hategekimana atari ‘urusanzwe’, ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Gukubitwa ni nko kugirirwa impuhwe

Urebye uburemere bw’iyicarubozo ryakorewe abanyarwanda muri Uganda, icyoroshye muri byose, ni ugukubitwa. Kera bajyaga bavuga bati ikibuno ni icya leta, kuko umuntu yumvaga ko kugukubita ku kibuno ntacyo bitwaye.

Abafungiwe muri Uganda hafi ya bose bagaruka ku buryo gukubitwa babifataga nk’ikintu cyoroshye ugereranyije n’ibindi bihano. Gusa hari ubwo babakubitaga bikaba ibindi bindi ku buryo umuntu yumvaga ko ubuzima bumurangiranye.

Hari abakubiswe inkoni ahantu habi cyane hashobora no gutuma babura ubuzima, abandi bagakubitwa ku buryo bahakura ubumuga bw’iteka bityo bityo.

Hakorimana Venant Musoni nawe wakorewe iyicarubozo, yavuze uburyo yakubiswe agakomereka mu mutwe, agakubitishwa ikibuno cy’imbunda mu mbavu no mu mugongo, agatangira kuvirirana ku buryo bukomeye ahantu hose hashobora guca amaraso boshye umurwayi wa Ebola.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda yavuze ko akiri muri Uganda yamaze ibyumweru bitatu amanitse ku migozi, akubitwa amanywa n’ijoro.

Ati “Gukubitwa narakubiswe bigeze aho biba nk’ibisanzwe, baradukubitaga igihe cyose, ukava mu gitondo ukageza nimugoroba kuko igihe cyose bagiye kukubaza baragukubita bakureka ari uko bwije cyangwa bagiye kubaza abandi wowe bakuvuyeho.”

Uyu mugabo yavuye muri Uganda ari igisenzegeri, yaravunitse umugongo ku buryo nta cyizere cyo kuzakira afite.

Ati “Ikindi cyambabaje kikantera umugongo ahari udashobora gukira, bampagaritse ibyumweru bitatu manitse mu kirere ahantu hinjira umuyaga, mu mbeho ngo nkunde nemere ibyo bambazaga. Aho niho nagiye ngira ikibazo nkagwa hasi bagakubita nkongera ngahaguruka. Nahamaze ibyumweru bitatu manitse aho imbere hafi n’ibiro by’abambazaga.”

Inzira y’ububabare abanyarwanda bakomeje kunyuramo muri Uganda ni kimwe mu bintu bibi umuntu wese atakwifuza ko bimubaho, ari nabyo bituma ababaye muri ubu buzima baburira abanyarwanda ku kwirinda kujya muri Uganda no gusaba leta gukora ibishoboka byose abakiriyo bagatahuka.

Benshi baracyagorwa no kwiyumvisha impamvu yaba yarateye Uganda kwijundika u Rwanda!

Urebye agahomamunwa k’iyicarubozo abanyarwanda bakomeje gukorerwa muri Uganda, kuri bamwe bigora kubyiyumvisha kuko mu myaka mike ishize Uganda yitwaga igihugu cy’inshuti, abagituye bakitwa abavandimwe.

Imihindukire y’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda yabaye guhera mu 2017 isa naho yatunguye benshi, ariko ku basanzwe bakurikiranira hafi imibanire y’ibi bihugu ntabwo uyu mwuka mubi uhari kuri ubu ari mushya. Ibi tuzabigarukaho mu nkuru irambuye mu cyumweru gitaha.

Abanya-Uganda benshi bakunze gutakamba basaba ko inzego zishinzwe umutekano zadohora ku bijyanye n'iyicarubozo
Abashinzwe umutekano muri Uganda ntibita ku kuba waba uri umugore cyangwa umukobwa, bagukorera buri kimwe cyose bumva ko kibanyuze, nta kwita ku by'uburenganzira bwa muntu
Uyu yinjizwaga mu modoka akubitwa imigeri
Inkoni aha yararishaga, abandi ku ruhande bamukurura boshye itungo. Ni igihamya cy'uko ibi bikorwa by'iyicarubozo ari akantu gato ku bashinzwe umutekano muri Uganda
Niba abaturage ba Uganda bashobora gukorerwa ibi, Umunyarwanda we biba ari ibindi bindi
Uganda ishyirwa mu majwi kubera ubugome bukomeye bukorwa n'abashinzwe umutekano ku baturage b'abasivili
Abanya-Uganda bakorerwa iyicarubozo umusubirozo. Aba baherutse kujya mu nkiko basaba guhabwa ingurane kubera uburyo bangijwe n'inzego zishinzwe umutekano
Inkoni ku banyarwanda zabaye nk'uburo buhuye
Iyi mashini ni imwe mu zifashishwa ahantu henshi mu gukorera abantu iyicarubozo
Aba bagabo bakurikiranyweho urupfu rwa Kaweesi wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi ya Uganda, gusa urukiko ruherutse gusaba Guverinoma kubaha ingurane kubera iyicarubozo rikomeye bakorewe
Bobi Wine yakorewe iyicarubozo ryamuviriyemo kujya mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .