Ubuhamya bw’aba bana buhishura uburyo hari abagabo biyubashye babafatirana n’ubuzima barimo, bakajya kubasambanya nyuma bakabahonga amafaranga ngo bazaceceke. Ntibatinya no kuvuga ho hari ubwo umugabo umwe atwara abana barenze 10 bose akabakorera ibya mfura mbi.
Abaduhaye ubuhamya bose twabasanze mu Kigo Centre Marembo kiri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, gifasha mu mibereho no kuvuza abakobwa basambanyijwe, abatwite n’abatewe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Twasambanywaga n’umugabo umwe turi abakobwa 10
Umukobwa w’imyaka 16, ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yari amaze imyaka ibiri mu buzererezi, nyuma yuko uwamuzanye i Kigali gushaka akazi ko mu rugo amukwepeye muri Gare ya Nyabugogo, akabura epfo na ruguru akajya kuba mu gishanga hamwe n’abandi bana b’inzererezi.
N’ikiniga cyinshi, avuga uko yatangiye gusambanywa afite imyaka 14 kugira abone ikimutunga. Ubu atwite inda y’amezi ari hagati y’atanu n’arindwi afite n’ubwandu bwa virusi itera Sida.
Ati “Nabaga hariya mu gishanga cya Nyabugogo n’abandi bakobwa. Hari umugabo wajyaga aza kudutwara mu masaha ya saa yine z’ijoro turi nk’abana batandatu cyangwa 10, akabanza akajya kutugurira ibiryo, yarangiza akadutegera moto akatujyana iwe [...] akadusambanya ijoro ryose bwacya tugataha hari n’igihe twahamaraga icyumweru’’.
Uyu mwana avuga ko mu rugo rw’uyu mugabo ari mu gipangu cyiza bigaragara ko ari umusirimu, akaba yarabajyanaga iwe ninjoro nta muturanyi wababonaga.
Arakomeza ati “Iyo twageraga iwe yaduhaga amazi n’isabune tukoga twamara koga akajya asambanya umwe yarangiza agasambanya undi. Abo nzi twajyanaga bageze nko ku 10, njye nagiyeyo inshuro eshanu, sitwe kandi gusa hajyagayo n’abandi bana. Uko twajyagayo buri mwana yamuhaga amafaranga ibihumbi bitanu byatumaga rero ntawe tubwira ibyo yatubwiraga”.
Mu bana umunani twabashije kubona basambanywaga n’uyu mugabo, abagera kuri batatu bari muri Centre Marembo, baratwite ndetse bafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida, harimo n’abandi bato nk’ufite imyaka umunani y’amavuko ufite ubwandu bwa virusi itera Sida.
Uyu mwana akomeza agira ati“Twamubwiraga gukoresha agakingirizo akabyanga akagaca, akavuga ngo uwo ari bukoresheje agakingirizo nta mafaranga ari bumuhe, uwo atari bukoreshe agakingirizo aramuha amafaranga menshi. Iyo twamubwiraga ngo nadutera inda bizagenda bite yaratubwiraga ngo we ntatera inda arabizi’’.
Uretse kuba barajyaga gusambana n’uyu mugabo ngo bibonere amafaranga yo kugura ibiryo no kugura imyenda yo kwambara, uyu mugabo ngo yababwiraga ko hagiye kuba umukwabu wo gufata abana b’inzererezi, akaba ashaka kubacumbikira.
Aba bana bibuka neza aho uwo mugabo atuye kuko bagufata ukuboko bakakujyana bakagutungira urutoki bati “Ngaha”. Uyu mugabo kandi wangije ubuzima bw’aba bana ntiyigeze abiryozwa ndetse nta n’uwakeka amahano akora.
Hari abicwa no gukuramo inda
Bamwe mu bana b’inzererezi basambanywa ngo iyo bamenye ko batwite bazikuramo, hari n’abo zihitana. Hari uwatubwite ati “Bamwe bazikuramo bakoresheje imiti ya Kinyarwanda, hari n’abakoresha amavuta ya Glyserine […] hari abazikuramo bikabica.’’
Muri Centre Marembo hari ingeri nyinshi z’abana basambanyijwe mu buryo butandukanye, abafatwa ku ngufu, abashukishwa ibiryo n’ubundi buhenda abana.
Kwigunga, ikiniga no kwiburira icyizere nibyo biba bigaragara ku maso y’aba bana iyo bakigera muri iki kigo. Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollette, witangiye kubitaho, avuga ko nyuma yo kwitabwaho bongera kugira icyizere cy’eho hazaza.
Ati “Abana bo mu muhanda ntibasambanywa, ntibaterwa inda na mayibobo, baterwa inda n’abantu bakuze basobanutse hari n’abatubwira ko hari abagabo baza kubatwara mu modoka bakajya kubasambanyiriza mu ngo zabo nziza. Iki kibazo abanyarwanda bose bakwiye kukirwanya bivuye inyuma ntigiharirwe Leta gusa.’’
Imibare y’abana basambanywa ikomeje kugenda yiyongera uko bwije nuko bucyeye. Akaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakiriwe ibirego 2080, muri uyu mwaka wa 2018 hamaze kwakirwa ibirego 1727.
Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.
TANGA IGITEKEREZO