Agahinda ka Uwamahoro utarongera guca iryera ababyeyi be nyuma y’imyaka 26 baburanye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Kanama 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Uwamahoro Yvonne ni umwana w’umukobwa umaze imyaka 26 atazi umuntu n’umwe mu bagize umuryango we kuko yaburanye nabo akiri muto, nyuma aza gutoragurwa n’undi muryango ari nawo umurera kugeza uyu munsi.

Kuba Uwamahoro Yvonne utibuka ikintu na kimwe ku bijyanye n’uko yaburanye n’iwabo kuko yari akiri muto cyane, nibyo byatumye IGIHE ifata urugendo ijya mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika aho umuryango wamutoye utuye.

Umubyeyi wamutoye witwa Mukankubito Alphonsine avuga ko yamukuye kuri Station iri Nyabugogo izwi nka Discentre mu 1994 Mu kwezi kwa Kanama.

Yagize ati “Hari mu kwezi kwa Kanama 1994 nibwo twasanze akana kuri Station ya Discentre, tukabona imbere twari babiri dutangira kuvuga ngo mbega akana keza nako kaza kudusuhuza, karadusuhuza turakabaza ngo kitwa nde aratubwira ngo yitwa Yvonne Chakachaka, tumubaza abo bari kumwe ati nari ndi kumwe na mama.”

Uwamahoro Yvonne icyo gihe wari mu kigero cy’imyaka ibiri yababwiye ngo ko mama we ari kumwe n’abashyitsi asaba Mukankubito Alphonsine n’undi bari ku mwe ko bajyana bakajya kubasura.

Uwamahoro yabwiraga Mukankubito ko bari bugende bagera ku gipangu cy’iwabo agakomanga bakaza kubakingurira.

Yakomeje agira ati “ kati ningera ku gipangu ndakingura, mbakingurire muri Salon muze mutubere abashyitsi,twagera ku nzu nziza kuko twagendaga n’amaguru twamubaza tuti ni iyi akatubwira ko nituyigeraho ari buyitwereke.”

Bamaze kurenga ahazwi nko ku Giticyinyoni, Mukankubito Alphonsine n’uwo bari kumwe batangiye gukeka ko uyu mwana yabuze iwabo kuko bari bamaze gukora urugendo runini atarabasha kubereka aho batuye kandi babona no muri ako gace nta muntu n’umwe uri kumumenya.

Gusa bitewe n’ibihe bikomeye igihugu cyari kivuyemo aho abantu babuze ababo Mukankubito yanze gusiga uyu mwana ntawe amusigiye maze ahitamo kumujyana iwe.

Mukankubito avuga ko nyuma yo kugeza uyu mwana mu rugo rwabo batigeze barangisha kubera ubushobozi buke.

Yagize ati “Ntabwo twigeze turangisha kuko nta bushobozi twari dufite umwana ahubwo yagiye mu muryango aba uwo mu muryango”

Muri iki gihe cyose iyo babazaga Yvonne uko mama we yitwa yababwiraga ko yitwa Mama Gapusi.

Nyuma yo kumara igihe kinini nta rindi zina afite kuko yababwiraga ko yitwa Yvonne Chakachaka uyu muryango wahisemo ku mwita Uwamahoro, nawe atangira ubuzima bushya nk’umwana mu muryango,atangira amashuri abanza, akomeza ayisumbuye ndetse kuri ubu akaba amaze kurangiza kaminuza.

Uko yaje kumenya ko uyu atari umuryango avukamo

Mu 2012 ubwo Uwamahoro Yvonne yigaga mu mashuri yisumbuye yaje gukora amakosa maze ubuyobozi bw’ishuri bumutuma umubyeyi.

Mukankubito wari warihanangirije Uwamahoro ko agomba kwitwara neza mu ishuri agatsinda akirinda kurangara, yabaye nkutengushywe n’uyu mwana w’umukobwa kubera aya makosa yari atumye bamutuma umubyeyi.

Mukankubito yagiye ku ishuri Uwamahoro yigagaho bamubwira ko kubera uburemere bw’ikosa yakoze ari bwirukanwe, yaratakambye ariko biba ay’ubusa.

Nyuma yo kubona ko nta mbabazi bari bugirirwe Mukankubito yahisemo kubwira ubuyobozi bw’ishuri amateka y’uyu mwana w’umukobwa kugira ngo nawe amenye amateka ye ajye amenya uko yitwara.

Nyuma yo kumva ubuzima bwa Uwamahoro Yvonne ubuyobozi bw’ishuri bwemeye kumubabarira, guhera ubwo nawe amenya ukuri ku buzima bwe.

Uwamahoro uvuga ko icyo yibuka ari uko iwabo bari batuye ahantu hafi y’ibagiro hahoraga ibisiga. Yemeza ko ubuhamya bw’abandi bana bagiye babona imiryango yabo nyuma y’igihe aribwo bwa muteye imbaraga zo guhaguruka nawe agashakisha umuryango we.

Yagize ati “Hari ibiganiro nagiye mbona kuri Youtube by’abana bagiye bashakisha imiryango bakayibona, naravuze nti niba abandi bana bashobora kuyishakisha bakayibona kuki njye ntabashaka kandi ko nanjye bishoboka”

Umuryango wareze Uwamahoro Yvonne uvuga ko wahisemo ku mushyigikira muri ibi bikorwa byo gushaka umuryango we wanyawo kuko nawe uzirikana agahinda ababyeyi be bafite ko kubura umwana.

Ku wabona hari aho amuzi cyangwa akaba azi umuryango we yahamagara kuri: 0788334396

Video: Jean De Dieu Munyembabazi

Iyi foto igaragaza Uwamahoro Yvonne akiri muto
Mukankubito Alphonsine avuga ko yatoraguye Uwamahoro Yvonne mu 1994
Uwamahoro Yvonne hamwe n'umubyeyi wamureze
Uwamahoro Yvonne avuga ko afite icyifuzo cyo kongera kubona umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .