Agahinda ka Mukamudodo umaze imyaka 26 atazi irengero ry’umukobwa we baburanye muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

N’ubwo hashize imyaka isaga 26 Jenoside yakorerewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, hari benshi bagendana ibikomere ku mitima ndetse hari n’abakibunza imitima bashidikanya niba ababo baba bakiriho.

Ni intimba ikomeye kuri benshi bahuye n’ibibazo nk’ibi ndetse hari n’abarara badasinziriye ndetse imitima yabo igahora isimbuka, bibaza niba hari igihe Imana izabahoza amarira.

Ibi ni nabyo byabaye kuri Béatrice Mukamudodo waburanye n’abana be babiri b’abakobwa mu 1994, umwe wari ufite imyaka 20 (uyu we yaje kubwirwa ko yitabye Imana n’undi wari ufite imyaka irindwi n’igice witwaga Antonia Nyinawumuntu ariko bagakunda kumwita Fifi).

N’ubwo atibuka neza igihe byabereye, iyo atangaza inkuru y’uko yaburanye n’abana be, avuga ko byaturutse ku gitero cyagabwe aho bari batuye ahitwa i Kibeho hafi ya Paruwasi mu mujyi muto uherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ati “Bateye Paruwasi turi mu ngo, twambuka tujya i Mbasa, tuvayo tujya ahitwa i Karama, aho rero niho twaburaniye. Igitero cyaraje, bati abagore mwinjire mu nzu, abagabo bo bajya kurwana nta n’icyo barwanisha. Yansabye ishuka aryama munsi y’intebe, ndayimuha.”

Arongera ati “Abanyamasasu bararangiye kuko ishuri ryacu batari baryinjiyemo ngo batwice, turasohoka. Nyuma binjiyemo batangira gutema, baraza bati musohoke. Nsohoka muhamagara ngenda gutyo.”

Akomeza avuga ko yajyanye n’umwana yari asanzwe afite wari ufite imyaka ine n’igice. Abandi baza guhurira ku mupaka w’u Burundi.

Ibyo yibukira kuri Fifi…

Iyo asobanura uyu mwana we avuga ko yari umwana ucisha make w’imibiri yombi kandi w’uruti ruto.

Avuga ko uyu mwana we basaga cyane, ati “Ikintu mwibukiraho yari umwana ufite utwinyo tw’imbere tw’inyinya yaseka hakagaragara tubiri. Yasaga nka nyirakuru (Mama wanjye). Yari afite umubiri nk’uwanjye. Yari imibiri yombi atari inzobe cyangwa igikara. Njye ntabwo nasaga na Mama cyane ariko twendaga gusa. Yari umwana witonda ku buryo murumuna we iyo yamukubitaga namubwiraga ngo amwishyure akabyanga.”

Fifi yavukanaga n’abandi bane barimo musaza we witwaga Vedaste Mungarakarama wari we muto, Nshimiyumukiza Alphonse (yitwaga Toto) wari musaza we mukuru, Betty (Béata) Byukusenge yari murumuna we utaranatangira ishuri naho uwo witabye Imana wari na mukuru we yitwaga Alphonsine.

Ahamya adashidikanya ko umwana we akiriho...

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we witwa Fifi akiriho cyane ko hari abamubwiye ko mukuru we yapfuye, ariko uyu we akaba yaragiye yiyumvamo ko akiri muzima.

Ati “Hari ababyeyi twishyize hamwe ngo tuzashakishe, ariko Coronavirus ibyivangamo. Ariko, hamwe no gusenga Imana yagiye imbwira ko ariho kugeza n’uyu munsi. Nagiye mbibwirwa n’abantu benshi batanzi. Uwo mukuru we naje kumenya ko yitabye Imana. Nabwiwe ko bamutemye bakamujugunya mu Akanyaru.”

Ahishiye ishimwe Imana mu gihe azaba abonye umukobwa we

Ati “Ikindi ku mutima nkunda Imana nkakunda n’abantu. Numva Fifi naramuka aje nzajya nyivuga ahantu hose. Numva mubonye sinzi, mbese nabwira Imana abakomeye n’aboroheje, nkayitambira igitambo cy’ishimwe.”

“Mukwizera kwanjye numva hari umuntu wamusanze mu bantu batemaguye akamutwara, akajya kumwitabo. Yari umwana ufite intege nke ubona atari gushobora kwiruka. Umutima wanjye uri kuvuga ngo nashima Imana.”

Akomeza avuga ko asaba umwana we ko naramuka abonye iyi nkuru yazashaka uko amugeraho kuko we n’abavandimwe bamukumbuye. Asaba n’undi wese wabona iyi nkuru kuyisangiza abandi ku kugeza igihe nawe yayibona.

Mu minsi ishize IGIHE yahuje Akayezu Christine (waje gusanga amazina ye ya nyayo ari Uwizeye Sarah) n’abavadimwe bari baraburanye muri Jenoside.

Yahuye na musaza we witwa Kwizera Bertin ndetse na mukuru we Bayizere Geraldine, n’abandi bo mu muryango we, ndetse baherutse kujya gusura aho ababyeyi be bari batuye ku Kamonyi. Ibi bikaba icyizere ko n’uyu mubyeyi uri gushakisha umukobwa we ashobora kumubona vuba.

Afite icyizere ko Imana izakora ibitangaza ikamuhuza n'umukobwa we yabuze mu myaka 26 ishize
Uyu mubyeyi yavuze ko yasaga n'umukobwa we yabuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .