Uyu mubyeyi wavukiye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, yatewe inda afite imyaka 16 n’umusore bakundanaga wamurushaga imyaka hafi 15 ahita atoroka ahunga gukurikiranwa n’ubutabera.
Dusabeyezu wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, umwana we yavukanye ibibazo byo kutagira impyiko n’uruhago. Kuva yatangira kumuvuza, umuryango wa se w’umwana ntiwigeze umufasha.
Mu ijwi ryuzuye ikiniga n’agahinda, yabwiye Flash FM ati “Muri aka kanya ubushobozi bwaranshiranye nta n’ubwo ndi kubasha kugura umuti we, umuti bantegetse ngomba kumugurira wa buri kwezi w’ibihumbi 62 Frw ariko ubu aka kanya ntabwo ndi kubasha kuwumugurira bitewe n’ubushobozi buke bitewe n’ubuzima kuko bitaba byoroshye.”
Nyuma y’uko abaganga bagiye basimburanya aho banyuza sonde, bahisemo kumuremera akobo yajya yihagarikiramo ariko n’ubundi ngo icyo anyoye cyose gihita gisohoka ako kanya.
Dusabeyezu asaba abantu bose kumufasha agashobora kuvuza umwana we kuko ubuzima arimo bumukomereye.
Ati “Ndashaka kubwira Abanyarwanda ko umwana wanjye ari mu buzima bubi kandi bugoye nkaba nasabaga ubufasha kuko nk’ubu nkanjye [mbaye] nta mpyiko mfite ntabwo nabaho, ubuzima bwanjye bwaba bugoye. Ariko ibaze umwana w’imyaka ibiri n’amezi ane nta mpyiko afite, nta ruhago afite ibaze nawe ubuzima umwana wanjye arimo uko bumeze.”
Yahamije ko yanze kugira uwo ahingukiriza ko uwo musore yamuteye inda atinya ko yazamugirira nabi cyangwa akanica uwo mwana, yizera ko atazabura ibimubeshaho n’umwana.
Dusabeyezu avuga ko abagabo batera inda abangavu baba bakwiye gufungwa kuko bangiza ahazaza habo, kuko bamara kubatera inda ntibabafashe.
Ati ”Babafunge kuko nta cyiza batwifuriza, baratwangaza bamara kutwangaza ntibadukurikirane ugasanga abana benshi bari mu mihanda, abana benshi babuze uko biga, abana b’abakobwa bagakurana ibikomere ugasanga babituye na ba bana babyaye, umwana yakora agakosa ugasanga aramukubise hafi yo kumwica.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!