Agahinda k’umwana watewe inda afite imyaka 15, akabura ubutabera bikamuviramo kujya mu buraya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Gakumi niryo zina twamuhaye, ni umwana w’umukobwa utuye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana afite imyaka 17 akagira umwana ufite umwaka n’amezi atatu, yatewe inda afite imyaka 15 ayiterwa n’umugabo wubatse ageza ikirego ku nzego z’ibanze na Polisi nticyakurikiranwa kugeza aho uwayimuteye akidegembwa.

Uyu mwana avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aribwo yatewe iyi nda nyuma yo gupfusha se umubyara nyina agahita amwirukana ngo asange imiryango ngo we agiye gushaka undi mugabo.

Ati “Nasanze imiryango yacu nayo itanyemera ihita imbwira ngo ninsange mama, kubera mama atanyemeraga yarananyirukanye nanze kumusanga njya kuba ahantu mu baturanyi bamfata nk’umwana mu rugo nkajya njya kwiga, naje guhura n’uwo muhungu ntazi ko ari umugabo ufite umugore tuza kuryamana antera inda sinahita mbimenya.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko yajyaga mu mihango nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu, ngo yabimenye nyuma y’amezi atatu, abibwira wa mugabo arabihakana, ngo abantu bamugiriye inama yo kujya kumurega undi abimenye ahita atoroka agaruka yarabyaye umwana afite amezi atatu.

Ati “Nagiye kumurega ku mukuru w’umudugudu agiye kumushaka agaruka ambwira ko yamubuze, abantu bangira inama yo kujya kumurega mu nteko y’abaturage, barambwira ngo ntahe baraza kumushakisha ntegereza ko bamufata ndaheba baza kumbwira ko bamubuze nyamara njye ndamubona buri munsi.”

Gakumi yavuze ko nyuma y’aho aterewe inda abamureraga bamwirukanye bamubwira ko badashobora kumutungana n’undi mwana ahitamo gusubira kwa nyina ariko amufata nabi cyane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kwishora mu buraya.

Uko yinjiye mu buraya

Gakumi yakomeje avuga ko kubera uburyo mama we yahoraga amutoteza atanamwemerera gukoresha isabune n’amavuta byo mu rugo, ngo yahisemo kujya mu buraya kugira ngo abone amafaranga yo kugura amata n’ibindi nkenerwa by’umwana.

Ati “Uburaya nabwinjiyemo kubera ukuntu mama yahoraga antoteza ikintu cyose akambuza kugikoresha noneho nabona umuntu aje akampa nk’icyo gihumbi tukaba turaryamanye kugira ngo mbone isabune n’ayo mavuta, ni ubwo buraya buntunze n’ubu, ubuzima nabufashe uko nabubonye.”

Ashengurwa no kubona uwamuteye inda akidegembya

Gakumi yavuze ko ashengurwa cyane no kubona uyu mugabo wamuteye inda akananga kumufasha ubuyobozi nabwo ntibugire icyo bumutwara n’ubu akaba akidegembya.

Ati “No kuri polisi nagiyeyo ntibagira ikintu bamfasha, nagiyeyo ngiye kumurega aba aratorotse ariko aho nabyariye yaragarutse ntibamufata n’ubu aracyahari rwose.”

Gakumi yavuze ko kuri ubu afashijwe kubona umwuga yiga yava mu mwuga w’uburaya ngo kuko nubwo abukora aba afite ubwoba ko yazanduriramo Sida n’izindi ndwara, ariko ngo yakwibuka ko nta handi yabona akura amafaranga agahumiriza agakomeza kubukora.

Yasabye leta kumufasha agahabwa ubutabera uwamuteye inda agahanwa ndetse akanamufasha kurera umwana kuko ngo kubonera umwana ibyo akeneye bimugora cyane.

Uwo mugabo wamuteye inda ngo atuye mu Mudugudu wa Kimicanga mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakariro n’ubu akaba arakidegembya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntagwabira Valens yabwiye IGIHE ko iki kibazo aribwo bakikimenya ariko ko bagiye gukurikirana umugabo ushinjwa guhohotera uyu mwana akabiryozwa.

Yagize ati “ Uyu mwana ni ubwa mbere tumenye ikibazo cye, ntabwo yari yarakitubwiye ariko tugiye gukorana na RIB, twamenye ko uwamuteye inda atuye mu Murenge duturanye, turakorana ku buryo tumufata agakurikiranwa akabiryozwa.”

Uyu mwana w'umukobwa ufite imyaka 17 yavuze ko yinjiye mu buraya kubera gufatwa nabi n'umubyeyi we nyuma yo kubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .