Kuri uyu wa 9 Nzeri, nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 24 bacyekwaho gushukana no gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi. Bamwe mu bakorewe ubutekamutwe bavuga ko byabashenguye imitima, bagasaba inzego zibishinzwe kubirwanya.
Uwimana Velentine avuga ko bamubwiye ko umurongo we wa telefone ugiye gufungwa kubera ko afite nimero nyinshi zitamubaruyeho. Uyu bahise bamusaba kujya ku cyicaro cy’ikigo cy’itumanaho akorana na cyo cyangwa akubahiriza amabwiriza y’ibyo bamusaba gukora bikarangirira aho.
Nyuma yo kumva ibi, Uwimana yarabyemeye maze bamubwira imibare akanda kuri telefoni, ubundi yarangiza akayizimya. Nyuma yo kubikora, Uwimana yasanze bamwibye ibihumbi 100 Frw.
Ati “Numvaga ari ibintu byiza bankoreye, naje kubona ko bantwaye amafaranga ngiye guhaha, nagize agahinda ko kubura amafaranga nari navunikiye numva birambabaje ku mutima”.
Yongeyeho ko “Hakwiye kubaho gukumira abo bantu kugira ngo ubwo bwambuzi buhagarare. Inzego z’ibanze zikwiye gukora ubukangurambaga, bakigisha abantu ko hateye abatekamutwe, Urwego rwa Polisi na RIB bagafatanya gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ibi byaha.”
Undi na we utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati “umuntu yarambwiye ngo hari akazi ko kurwanya Covid-19, ansaba kumuha ibihumbi 55 Frw yo kugura ibikoresho byo mu kazi, ndayamwoherereza, [ariko] nyuma sinongeye kumva ampamagara, nagiye kuri RIB, iri kubikurikirana.”
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru muri 24 bafashwe muri uku kwezi kwa Nzeri, avuga ko aho batuye hari urubyiruko rwinshi ruri kwishora muri ibi bikorwa ariko akarusaba kubireka kuko nta cyiza cyabyo.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, avuga ko batazihanganira Abameni, agasaba abaturage bo mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo kwikuraho icyasha batanga amakuru kugira ngo abo bajura bafatwe.
Yagize ati “Bahumure kandi bagire amakenga, babanze bashishoze mbere yo kohereza, RIB ntizadohoka ku nshingano zayo kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza kugeza bose babiretse. Abaturage muhaguruke murwanye ibi byaha, aba bantu ntibagasebye imirenge yanyu, [rero] mwikureho iki gisebo, mufatanye n’ubuyobozi tubirwanye.”
Abafatirwa muri ibi bikorwa baramutse bahamwe n’icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, bahabwa igihano kirimo gufungwa hagati y’imyaka irindwi kugeza ku icumi, mu gihe bahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, bahanishwa gufungwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!