00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’Abanyarwanda basahuriwe ibicuruzwa mu Mujyi wa Bukavu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 February 2025 saa 01:46
Yasuwe :

Amasaha make mbere y’uko Umutwe wa M23 ugera mu Mujyi wa Bukavu, Ingabo za Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bataye imbunda n’imyenda ya gisirikare mu Mujyi no mu mu kigo cya gisirikare cya Camp Saio, bagenda inzira yose batobora amaduka n’ububiko basahura ibicuruzwa.

Ubwo bari bamaze kuva muri uyu mujyi, zimwe mu nsoresore zo mu Mujyi wa Bukavu zatoraguye imyenda y’igisirikare cya Congo n’imbunda aba basirikare bari bataye, zikomeza ubusahuzi bari basize batangije.

Muri abo basore harimo abagiye mu kigo cya gisirikare cya Cap Saio, basangamo abasirikare bane bari bahasigaye, buri umwe agaha abo basirikare 1000 Frw bakamwigisha kurasa, yamara kurasa amasasu atatu agahita afata imbunda n’imyenda ya gisirikare akajya kubikoresha mu gusahura ububiko n’amaduka.

Mu bubiko bw’ibicuruzwa n’amaduka yo muri uyu Mujyi byasahuwe, harimo n’iby’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi bwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twagiramungu Alex ukora ubucuruzi bw’ifu y’ibigori n’ifu y’imyumbati hagati y’u Rwanda na Congo, ari na we uhagarariye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, yabwiye IGIHE ko tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo FARDC na Wazalendo bahungaga uyu mujyi, yari afite imifuka 200 y’ifu mu bubiko bw’ibicuruzwa bye buri mu Mujyi wa Bukavu.

Ati “Hari abacuruza ifu, hari abacuruzi imboga, hari abacuruza ibigori. Bagiye mu bubiko bwose, nta na bumwe basize baradusahura.”

Nyiraminani Hyacinthe ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, we yavuze ko Ingabo za FARDC n’amabandi bamusahuye imifuka 200 y’ibigori bifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw.

Ati “Nari napakuruye ku wa Kane, amasasu atangira kuvuga Saa Munani, uwo nari nabisigiye abitwikiriza shitingi arigendera agaruka ku wa Mbere mu gitondo asanga nta mufuka n’umwe uhari.”

Uyu mubyeyi yavuze ko igishoro ari amafaranga yari yagujije mu itsinda ndetse ko afite impungenge z’aho azakura ayo kwishyura itsinda kandi baramwibye ibicuruzwa byose ntasigarane igishoro.

Nyiransabimana Françoise avuga ko ku wa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025, yohereje ibicuruzwa mu bubiko bwe nk’uko yari asanzwe abyohereza.

Ati “Bibaye ku mugoroba amasasu arakara, abakongomani twari twabisigiye, babita mu bubiko barigendera, imivurungano igabanutse, tubajije batubwira ko babisahuye, turahomba kuko nta wundi twagombaga kubibaza.”

Uyu mugore wari uherutse gufashwa na “Mupaka Shamba Letu” mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na COVID-19, yavuze ko ubu busahuzi bwahungabanyije ubucuruzi bwe.

Ati “Byarampungabanyije kuko kugeza iyi saha nta gishoro ngifite kandi urebye tuba twagiye dufata amafaranga y’abandi tuguza no mu matsinda.”

Umutoni Gisèle, umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ucuruza ibitunguru mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko yagiyeyo tariki 14 Gashyantare agasanga ibintu byahindutse, ibicuruzwa abisigayo arataha.

Ati “Nyuma twaje kumva ko ibicuruzwa byacu babisahuye. Nari mfiteyo imodoka y’ibitunguru na tungurusumu bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw. Aya mahoro n’umutekano nibikomeza nzasubirayo nshake amafaranga nsubire mu isoko.”

Mu maduka yasahuwe mu Mujyi wa Bukavu harimo ay'Abanyarwanda
Ubwo M23 yari hafi kugera mu Mujyi wa Bukavu, abasirikare n'abapolisi bahunze umujyi bagenda basahura ibicuruzwa bitandukanye
Umutwe wa M23 umaze gukusanya imbunda 150 izivanye mu baturage
Izi mbunda ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .