00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’abana n’ababyeyi baburanye n’imiryango yabo, bafite ibikomere bimaze imyaka 28

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 03:03
Yasuwe :

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahungabanyije ubuzima bw’Abanyarwanda mu buryo bunyuranye, ibasigira ibikomere birimo ibyo ku mubiri n’ibyo ku mutima.

Uretse kubura ubuzima kwa bamwe, hari n’abana baburanye n’imiryango yabo, bamaze imyaka 28 batarabona. Kuburana n’imiryango byabasigiye ibikomere. Abo bana n’ababyeyi babo bahorana agahinda n’icyizere ko umunsi bazongera bazongera guhura.

Mushumba Jean Pierre, ni umwe mu bana baburanye n’imiryango yabo. Yibuka ko umunsi aburana n’umuryango we yari yaturukanye iwabo na nyirarumwe witwa Sirika, bagenda umunsi wose n’amaguru, bararana ijoro rimwe, ku munsi ukurikiyeho baraburana.

Icyo gihe yari afite imyaka itatu yambaye agakanzu. Yaje gutoragurwa n’Abanye-Congo ku Gisenyi kugura amatungo. Umuryango wamureze niwo wamuhaye izina Mushumba, dore ko izina yibukaga mu mazina ye ari Pierre.

Yibuka ko nyina yari yaramubyaye wenyine, babana n’umukecuru atibuka izina. Mu muryango we yabanaga n’umuntu w’igitsina gabo witwa Sibomana.

Ati “Mama namuhamaraga mu izina, Verena. Ntabwo nigeze mwita mama niyo mpamvu izina rye narigumanye nkaguma ryibuka”.

Uyu musore wakuriye mu buzima bushaririye bwo kutabana n’ababyeyi be, muri 2001 yagarutse mu Rwanda atangira gushakisha umuryango n’ubu ntarawubona.

Ati “Mbashije kubabona nibyo byishimo bikomeye naba ngize mu buzima bwanjye”, kuko igikomere cyo kuburana n’umuryango kimbabaza kurusha ibindi bikomere byose nagize mu buzima".

Nyuma yo kuva muri Birere i Goma mu muryango wamureraga, yagiye mu kigo cy’imfubyi cyabaga mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyongwe, aho niho yise iwabo.

Magingo aya Mushumba Jean Pierre, ni umwarimu mu kigo cy’ishuri cyo mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi.

Mushumba ahuje ibikomere na Kanakuze Dancille wo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke ahahoze ari komine Rwamatamu. Yaburanye n’umwana we witwa Uzayisenga Odette, ubwo bari mu nzira bava mu nkambi ya Gatana berekeza mu nkambi ya Shanji muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mukecuru, avuga ko abo bavandimwe bandi batashye ubu bari kumwe, uretse Odette babuze.

Kanakuze yagiye mu isoko rya Karengera, areba mu bitabo birimo amafoto y’abantu CICR yarangishaga abonamo ifoto y’umukobwa we Odette Uzayisenga. Uwo mwana yari mu gitabo cya 2 A, ari nomero ya 107.

Umukozi wa Croix Rouge yasabye uyu mukecuru kuzajya ku kicaro cya Croix Rouge ku Kibuye bakamuhuza n’umwana we, agezeyo ngo bamubwira ko umwana atari uwe ahubwo ari uwo muri Congo.

Uwatwaye uwo mwana bamubwiye ko yamujyanye i Kinshasa, ubundi bakamubwira ko ari Bukavu biramushobera.
Magingo aya uyu mukecuru akomeje gushakisha umukobwa we Uzayisenga Odette kandi aracyafite icyizere ko azamubona.

Ati “Numva ntatekanye kubera ko umwana tutamubonye, nkaba ntazi niba yarakuwe mu mubiri”.

Imiryango itari iya Leta ifasha abana gushakisha imiryango yabo baburanye mu gihe cya Jenoside, isaba ababyeyi barera abana batabyaye kubabwiza ukuri.

Ngo bene aba babyeyi banga kubwiza ukuri aba bana bumva ko byaba ari ukubakomeretsa nyamara ngo igihe kiragera umwana akamenya ukuri bikamukoretsa kurushaho kuko atabimenyeshejwe kare ngo atari gushaka inkomoko ye hakiri kare.

Ufitinema Assoumpta, ukorera umuryango Ijwi ry’umutima w’Umubyeyi utihebye, CCMES avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo ari uko hari abaca intege abana baburanye n’imiryango yabo bababwira ko byarangiye ntabo bazabona, abandi bakababwira ababyeyi ko ari ubusazi gushaka umwana umaze imyaka 28 abuze.

Indi mbogamizi bahura n’ukubonera imiryango abana babuze ari impinja batazi amazina yabo kuko abenshi bafite amazina bahawe mu bigo by’imfubyi atari amazina biswe n’ababyeyi babo.

Ati “Iyo umubyeyi abonye video y’umwana kuri youtube yacu agakeka ko ari uwe kuko abonye afitanye agashusho n’abantu bo mu muryango we, dupima uturemangingo ndangasano DNA, twasanga ari uwe tukabahuza”.

CCMES ikorera mu karere ka Rubavu, Muhanga, Nyamasheke, ndetse uri mu nzira zo gutangiza ibikorwa byawo mu karere ka Huye.

CCMES ifite abantu 68 bari abana muri Jenoside, bari gushakisha imiryango, ikagira n’ababyeyi 30 bashakisha abana babo. Abana bane nibo bamaze kubona imiryango yabo.

Kanakuze Dancille yumva adatekanye kuko atarabona umukobwa we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi
Mushumba Pierre yaburanye n'umuryango we afite imyaka itatu
Abakorerabushake ba CCMES bavuga ko ikintu cya mbere bitaho ari ugutega amatwi umubyeyi waburanye n'umwana we cyangwa umwana waburanye n'umubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .