Agaciro n’umurongo uhamye bya Francophonie, iby’ingenzi Mushikiwabo ajyanye i Paris

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Ukwakira 2018 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Louise Mushikiwabo yatangaje ko agaciro no guharanira ko Francophonie igira umurongo uhamye w’ibikorwa ari byo bimuraje ishinga mu myaka ine iri imbere ayoboye uwo muryango.

Mushikiwabo aherutse kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, ufite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Muri manda y’imyaka ine azatangira muri Mutarama 2019, Mushikiwabo yavuze ko azashyira imbere ko uwo muryango ugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, TV5 Monde n’ikinyamakuru Le Monde kuri iki Cyumweru, yavuze ko Francophonie ukwiye kuba umuryango ufite intego, ureba iby’ingenzi akaba aribyo ushyiramo imbaraga aho gufatira hamwe byose.

Bishingiye ku nkingi enye yatangaje yiyamamaza azibandaho, zirimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.

Yagize ati “Hari byinshi byakozwe mu muryango nk’ubukangurambaga mu rubyiruko, gahunda zo kwihangira imirimo ku bagore ariko birakwiye ko tugira icyo twibandaho, ntabwo ari byiza ku muryango nk’uyu gukora buri cyose.”

Mushikiwabo yavuze ko mu byihutirwa azashyiramo ingufu harimo n’agaciro ka Francophonie.

Ati “Kuri njye icyihutirwa ni agaciro k’umuryango wacu. Nkeka ko dukwiye kuba tugaragara cyane mu bibazo bifitiye akamaro kanini Isi. Nk’ibibazo by’abimukira, hari igikwiye gukorwa na Francophinie ku bibazo by’imihindagurukira y’iyibihe. Tubirimo ariko ntibihagije.”

Ku kibazo cy’abimukira bakomeje gupfa bajya i Burayi, Mushikiwabo yavuze Francophonie izashyira imbere ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi hagashakwa igisubizo.

Ati “Nkeka ko u Burayi bugomba kwakira abimukira mu buryo buri ku murongo ariko n’u Burayi bugomba gukorana n’Afurika ku buryo urubyiruko rwa Afurika rwishimira ubuzima buri iwabo.”

Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ni zimwe mu ndangaciro zisabwa ibihugu bigize Francophonie.

Abajijwe uko azitwara ku bihugu bya Afurika bikunze kunengwa guhonyora ayo mahame, Mushikiwabo yavuze ko hari umutego abantu benshi bakunze kugwamo.

Yavuze ko demokarasi atari ikintu gihuriweho ku buryo uko bimeze hamwe ariko bigomba kumera ahandi.

Ati “Nkeka ko dukwiye kwirinda kugwa mu mutego wo gufata ibihugu byo mu majyepfo nk’ibikoresha igitugu hanyuma ibihugu byo mu majyaruguru tukabifata nk’ibyageze kuri demokarasi.”

“Kugundira ubutegetsi, manda ya gatatu, bigenda bihinduka nk’igisobanuro cy’ibihugu bya Afurika. Kuri njye icy’ingenzi ni uko iyo abakuru b’ibihugu bari ku butegetsi bakorera ibihugu byabo n’abaturage babo.”

Yatangaje ko icyo kintu kizaganirwaho muri manda ye.

Mushikiwabo yatowe ku bwumvikane busesuye bw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Francophonie. Agiye kuyobora uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84, ufite abaturage miliyoni 274 bavuga Igifaransa.

Muri manda y’imyaka ine azatangira muri Mutarama 2019, Mushikiwabo yavuze ko azashyira imbere ko uwo muryango ugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga
Mushikiwabo avuga ko azaharanira ko OIF igira umurongo uhamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza