00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro k’urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda kageze kuri miliyari 1,3$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 December 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Raporo ya Industry Outlook itegurwa na Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi [African Export-Import Bank- Afreximbank], yagaragaje ko agaciro k’urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda kageze kuri miliyari 1,3$ mu 2024, igaragaza ko mu 2025 kazarushaho kuzamuka kakarenga miliyari 1,4$.

Iyo raporo yashyizwe ahagaragara mu nama mpuzamahanga yigaga ku Ishoramari rya Afurika, African Investment Forum, yabaye ku wa 04 Ukuboza 2024.

Igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byitezweho kugira urwego rw’ubwubatsi rutera imbere ku muvuduko wo hejuru cyane mu myaka icumi iri imbere.

Ibi bishingiye ku mishinga migari y’ibikorwaremezo, irimo nk’uwa miliyari 2$ wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Iyi raporo yanagaragaje ko iterambere ry’urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda rizatizwa umurindi n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba nshya zigamije guteza imbere urwego rw’inganda, hibandwa ku zikora imiti ndetse n’izishingiye ku rwego rw’ikoranabuhanga.

Hagaragajwe kandi ko agaciro k’urwego rw’ubwubatsi muri Afurika y’Iburasirazuba kageze kuri miliyari 48,1$ mu 2024, bingana na kimwe cya kane cy’agaciro kose k’uru rwego ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe kandi ko aka gaciro muri Afurika y’Iburasirazuba kazikuba hafi incuro ebyiri mu 2028 kakagera kuri miliyari 73$.

Ni iterambere rizagerwaho bigizwemo uruhare n’ibihugu nka Tanzania ishyize imbere imishinga migari nk’iyo kubaka imihanda ya gari ya moshi mu buryo bugezweho, na Ethiopia ishyize imbere umushinga wo kubaka ibyanya by’inganda.

Kenya nayo yitezweho gutanga umusanzu aho ishyize imbere imishinga yo kubaka inzu zo guturano no gukomeza urwego rw’ibikomoka kuri peteroli nk’umushinga wa miliyari 3,4$ wo gucukura ibikokomoka kuri peteroli mu Kibaya cya South Lokichar, ugomba gutangira hagati ya 2025 na 2028.

N’ubwo urwego rw’ubwubatsi muri Afurika rukiri ruto ugereranyije na Aziya, u Burayi na Amerika ya Ruguru, ruzakomeza gutera imbere ku muvuduko wo hejuru, aho biteganyijwe ko agaciro karwo kazava muri miliyari 174$ mu 2024, kakagera kuri miliyari 378$ mu 2033. Ibi bivuze izamuka rya hafi 9% buri mwaka.

Raporo ivuga ko iterambere ry’uru rwego rizaterwa ahanini n’ubwiyongere bw’abaturage, ubwiyongere bw’abaturage batura mu mijyi, ishoramari mu bicuruzwa ndetse n’ingamba za za guverinoma zigamije guteza imbere inganda.

Biteganyijwe ko umubare w’abatuye mu mijyi muri Afurika uzava kuri miliyoni 629 mu 2024 ukagera kuri miliyoni 763 muri 2030, ndetse ugere kuri miliyari 1,3 mu 2050.

Ibi bizasaba ishoramari rikomeye mu bikorwaremezo birimo inyubako z’amacumbi, imihanda, amashanyarazi n’amazi meza.

Ibihugu bizagaragaza iterambere rikomeye birimo Algeria, Misiri, Nigeria, Tanzania na Ethiopia, mu gihe ibihugu bifite amasoko mato nk’u Rwanda, Côte d’Ivoire na Cameroun, nabyo bizatera imbere kandi mu buryo bwihuse cyane.

Umushinga wa miliyari 2$ wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, ni kimwe mu byazamuye urwego rw'ubwubatsi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .