Afurika y’Epfo yabonye Ambasaderi mushya mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibiri Afurika y’Epfo nta Ambasaderi igira mu Rwanda, kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2018 nibwo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala yahamagajwe i Pretoria, nyuma y’uko manda ye yari yarangiye.

Icyo gihe hari hashize iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’ibitutsi byavugwaga ko byatutswe uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, biturutse mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Afurika y’Epfo yagennye Mandisi Mpahlwa w’imyaka 60 nka Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, bitangazwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Kane Amb Mpahlwa yashyikirije Dr Biruta Kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda, umuhango uzakurikirwa no gushyikiriza izi mpapuro Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bukomeza bugira buti “wari umwanya wo kuganira ku buryo bwo gushimangira umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo”.

Mpahlwa yari asanzwe ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Mozambique, manda ye muri icyo gihugu yarangiye muri uyu mwaka. Yigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, anakora mu yindi myanya muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhera mu 2004.

Mu Ukwakira 2019, Perezida Paul Kagame yakiriye Jeff Radebe, intumwa yihariye ya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bombi Kagame na Ramaphosa bahuriye i Sochi mu Burusiya, bagirana ibiganiro aho bari bitabiriye inama ihuza u Burusiya na Afurika.

Muri Nyakanga 2019, u Rwanda rwasimbuje uwari Ambasaderi warwo muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega wari uhamaze imyaka umunani, asimburwa na Ambasaderi mushya, Eugène Kayihura.

Nubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugenda ugarura isura, hari ibitaranoga, cyane cyane ko Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC n’Umutwe w’abarwanyi wa P5, uhuriweho n’amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro Twala yigeze kugirana na IGIHE mbere y’uko ava mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize, yavuze ko Afurika y’Epfo yigeze gushaka kohereza Kayumba Nyamwasa na bagenzi be mu bindi bihugu ariko hakabura ikimwakira.

Ati “Yego, kubohereza ahandi aho ariho hose. Ntabwo twari tubyishimiye. Ntabwo twigeze dushaka ko Afurika y’Epfo iba igicumbi cy’impunzi, dufite ibibazo byinshi byacu. Rero twashakaga kubimura, nicyo kintu cyiza cyagombaga gukorwa ni yo mpamvu twashatse kubimura gusa ntibyakunda. Twagerageje no kwegera Loni, twakoze ibiganiro n’ibindi bihugu by’inshuti.”

Twala yavuze ko ibihugu bimwe byashyizeho amahame yo gukurikiza ariko Afurika y’Epfo inanirwa kuyakurikiza, bituma baguma ku butaka bwayo mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rwabashakaga.

Ati “Ntitwashoboye kubohereza [mu Rwanda] kuko twasinye amasezerano ya Loni agendanye n’impunzi. N’ubu turacyazitiwe. Twagombaga gushaka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo.”

Kugeza ubu hagati y’ibihugu byombi haracyari ikibazo cya Viza ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo, gusa muri Werurwe 2018 Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, gusa ntibirakorwa.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko umubano w’ibihugu byombi utari ukwiye kubangamirwa n’ibikorwa by’abantu “bahamijwe cyangwa bashakishwa ku byaha bakoze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wagenwe na Afurika y’Epfo guhagararira u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .