U Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bwa Formula 1 bwo kwakira irushanwa rya Formula 1, nubwo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye ko The East African ko "bidakwiriye k’u Rwanda kuvuga ku biganiro biri gukorwa hagati yarwo na Formula 1."
Uyu muyobozi yongeyeho ko u Rwanda rwahoranye ubushake bwo kwakira amarushanwa nk’aya mu gihe cyose hari amahirwe y’uko yagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Afurika y’Epfo yigeze kwakira aya marushanwa ya Formula 1 mu 1993, ari naryo rushanwa riherutse kwakirwa muri Afurika. Maroc nayo ifite ibikorwaremezo byifashishwa mu kwakira iyi mikino, aho biheruka kuyakira mu 1958, uretse ko ubu iki gihugu cyongeye kugaragaza ubushake.
Urubuga rwa F1Chronicle ruvuga ko u Rwanda rwakenera miliyoni 270$ mu kubaka imihanda yihariye ikoreshwa muri iri rushanwa, kuyitaho bigasaba miliyoni 18,5$ buri mwaka.
Ibikorwa birimo kubaka aho abafana bicara, parikingi y’imodoka z’irushanwa n’ibindi bijyana no kwita ku kibuga, bishobora gutwara miliyoni 30$, ibi bikiyongera ibyumba byo kwakira abashyitsi byinshi kandi biri ku rwego rwiza n’ibindi byangombwa byose bikenerwa.
Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.
Hari benshi baha amahirwe u Rwanda kuba rwakoroherezwa kwakira iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga mu gusiganwa ku modoka nto riheruka ku butaka bwa Afurika mu myaka 31 ishize.
Ibyo ariko bijyana no kubaka ibikorwa remezo bya Formula 1 bigezweho, bifite ubushobozi buhambaye bwo kwakira iyo mikino hakiyongeraho ikoranabuhanga ry’imbonekarimwe riwifashishwamo.
Perezida Kagame yakunze kwitabira amasiganwa ya Formula 1 mu bice bitandukanye, yaba i Dubai, Singapore n’ahandi.
IGIHE ifite amakuru ko hari itsinda ryashyizweho n’u Rwanda ryo kwiga ku buryo igihugu cyakwakira iri rushanwa.
Mu mpera z’uyu mwaka mu Rwanda hazabera Inama ya FIA izaba mu Ukuboza 2024, ikazajyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!