Ni inama yitabiriwe n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi cyane ko ari ku nshuro ya Mbere ibereye ku butaka bwa Afurika.
Mu biganiro bitandukanye byatanzwe, byagaragajwe ko Afurika ikeneye nibura miliyari 275$ kugira ngo igere ku bukungu butangiza ibidukikije mu 2050.
Ibi byagaragajwe nk’ibyashyirwamo imbaraga binyuze mu bufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika kandi bigatanga umusaruro mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Umushakashatsi ukomoka muri Ghana mu kigo cya Footprints Africa Limited, Deborah Ohui Nartey yagize ati “Kimwe mu bintu bihari kandi bikibangamiye ishyirwaho ry’uburyo bwo kubyaza umusaruro no kugera ku bukungu butangiza ibidukikije hakenewe politiki nshya ku bihugu bya Afurika. Hakenewe gufasha abantu bari gukora mu rwego rwo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije, uburyo bwo kubageza kuri serivisi z’imari no koroherezwa mu mikorere yabo.”
Yagaraje ko iyi nama iri kubera mu Rwanda igiye kuba umuyoboro mwiza wo kwereka abanyafurika no kubasobanurira inyungu ziri mu gushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Mujawamariaya Jeanne d’Arc, yagaragaje ko iyi nama ari umwanya mwiza ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika wo kurebera hamwe aho urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugeze ndetse no kwiga uburyo bwo gutangira gutekereza uburyo bwo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Yakomeje agira ati “Ubukungu budahungabanya ibidukikije bushimangira amahirwe akomeye yo guhanga imirimo mu buryo butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi twiteguye gusangira ubuhamya bwacu no kwigira ku bandi uko babigezeho.”
Yagaraje ko gushyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere ubukungu budahungabanya ibidukikije bishobora kugabanya nibura 45% by’imyuka ihumanya ikirere.
Yakomeje agira ati “Gushora mu bukungu butangiza ibidukikije ni ishoramari ryiza mu kwirinda no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhanga udushya, guhanga imirino ndetse no guteza imbere ubumenyi mu nzego zinyuranye.”
Hakenewe ubufatanye
Abagiye bafata umwanya wo kugira icyo bavuga ku guteza imbere ubukungu budahungabanya ibidukikije bagaragaza ko ibihuggu bya Afurika bishobora kugera kuri byinshi kandi bifatanyije mu kugera kuri iryo terambere.
Bamwe mu bakora ishoramari ritangiza ibidukikije mu bihugu bya Afurika bagaragaje uburyo bagiye batangira n’uko byasaga n’aho abantu batabyumva ariko kuri ubu bigenda bitanga umusaruro.
Esethu Cenga washinze ikigo Rewoven gikora imyenda mu bindi byashaje muri Afurika y’Epfo, yagaragaje uko yatangiye ahindura imyanda itari itabwagaho.
Ati “Umugabane wa Afurika tugira ibibazo byinshi kuko nabonye uburyo abantu bagura imyenda ya caguwa iturutse i Burayi, bintera gutangira guhindura iyangiritse nanjye nkayigira mishya.”
Yagaragaje ko igitekerezo cyamujemo nyuma yo kugera mu bice bitandukanye by’ibyaro mu gihugu cye akabona uburyo abantu bangiza ibintu bitandukanye bishobora kuba byatunganywamo, agira igitekerezo cyo guhindura imyanda ishaje ikongera igakoreshwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko abantu bakwiye kumva ko iterambere ry’ubukungu butangiza ibidukikije ari inshingano za buri wese no gukomeza guteza imbere ingamba zitandukanye, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye bigamije gushyigikira abari muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bwisubira cyangwa butangiza ibidukikije.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!