Afurika igomba kwitonda mbere yo kwakira inkunga zo guhashya Coronavirus:Ikiganiro na Dr Buchanan

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Mu gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), imibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byongeye kugaragara mu ishusho benshi batakekaga. Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byarenze imbago zo guhangana n’icyorezo cyiri kugarika ingogo hirya no hino ku isi, byikomereza intambara y’ubukungu bimazemo iminsi.

Intambara y’amagambo mu itangazamakuru hari aho yarenze ubukangurambaga bwari bukwiye gushyirwa imbere bugamije kwigisha abatuye isi ibijyanye na COVID-19 n’uburyo bwo kuyirinda.

Mu bihugu byitwa ko bikomeye biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imibare y’abanduye n’abamaze guhitanwa na COVID-19 iri hejuru ku rwego abatuye isi batakekaga, kuko muri ibyo bihugu ari na ho usanga ibikorwa by’ubuvuzi biri ku rwego rwo hejuru.

Iki kiyongeraho n’izahara ry’ubukungu no gutakaza imirimo ku gipimo cyo hejuru muri ibi bihugu, ariko bikarenga bigakomeza kugaragaza ko binejejwe no gutanga inkunga ku bihugu bikennye, byinshi byiganje ku mugabane wa Afurika.

Mu gushaka gusobanukirwa neza iyi migirire, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Dr Ismaël Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga.

Itangwa ry’inkunga ziva mu bihugu by’ibihangange

Icyagaragaye abantu bakwiye kumenya no kuzirikana ni uko COVID-19 nta gihugu runaka yibasiye cyonyine ku buryo byakwemezwa ko ari ik’igihugu kimwe.

Abanyamerika batangiriye bavuga ko ari icyorezo cy’Abashinwa, nyuma y’iminsi mike na bo cyarabibasiye ndetse gikomeza gukwirakwira ku isi yose.

Dr Ismaël Buchanan Yagize ati “Hari uruhande rumwe rwumva ko iki cyorezo cyateye isi muri rusange, ariko hakaza n’urundi ruhande ruvuga ko hashobora kuba harimo akagambane. Bavuga ko bishoboka ko ibihugu bikomeye cyane birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bitana ba mwana cyane, ndetse n’u Bufaransa […] bashobora kuba barashyizemo amafaranga menshi cyane mu gukora iyi virus.”

Ati “Haracyari urwicyekwe hagati y’ibihugu byibaza niba koko ari virus, niba yarakozwe n’abantu kugira ngo bagire icyo bageraho […] aho haracyarimo urujijo ariko twarenga aho tukareba uburyo n’ibihugu twari tuzi ko bikomeye ari byo byibasiwe cyane.”

Dr Buchanan yavuze gutanga inkunga ari byiza kuko bizafasha ibihugu bya Afurika kugira aho bigera mu gihe byinshi muri byo bikennye; ariko ko Abanyafurika bagomba no kureba neza izo nkunga.

Ati “Icya mbere cyo tugomba kumenya ni uko Afurika ititonze mu kwakira ziriya nkunga bishobora kugira ingaruka, n’ubwo bishobora kuyifasha kugira ngo iki cyorezo kibe kitakwibasira cyane ibihugu bya Afurika, ariko tugomba no kureba kure kuko tuzi neza ibiva mu nkunga z’ibi bihugu […].”

“Ibyiza yego murazikoresha, ariko mu buryo bwo kuzikoresha tugomba kwitonda kuko bimaze kugaragara ko aho inkunga zigiye haba hari ikibazo.”

Buchanan avuga ko imfashanyo zitangwa n’ibihugu by’ibihangange ku isi zagiye zihinduka muri ibi bihe bya COVID-19.

Dr Ismaël Buchanan avuga ko Afurika ikwiye gutekereza kabiri mbere yo kwakira imfashanyo zitangwa mu izina rya Coronavirus

Raporo y’ikigo cya D6 igaragaza iterambere ry’imibereho y’abantu, igaragaza ko aho ibihugu biterankunga byajyaga bishyira inkunga ya byo nko mu mutekano, mu mfashanyo zitandukanye, mu bukungu, n’ahandi hahindutse.

Abanyamerika bateguye ingengo y’imari ingana hafi na miliyari 3000 z’amadorali yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri iki gihe cya COVID-19.

Kubera guhangana cyane n’u Bushinwa, Abanyamerika bashobora gufasha igihugu runaka mu bindi ariko ntibagifashe kugura udupfukamunwa kuko bazi neza ko batatugurisha ubwabo, ahubwo tuzava mu Bushinwa.

Buchanan ati “Hari n’inkunga zishobora guhagarikwa n’ibihugu bikomeye by’i Burayi na Amerika kuko icyo izagurwamo kizasaba ko kiva mu Bushinwa. Ibihugu bya Afurika bitabigenzemo buhoro, izi nkunga zishobora kuzabigiraho ingaruka zikomeye.”

Urugero rwa hafi ni igihugu cya Iran, iki gihugu ni kimwe mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano by’ubukungu bikomeye mu myaka myinshi, ariko aho COVID-19 ihungabanyirije iki gihugu, Amerika yarahagurutse ivuga ko igiye gufasha Iran.

Dr Buchanan avuga ko izo mbabazi Amerika yagiriye Iran, itigeze iyigirira mu myaka ishize biteye impungenge nubwo na Iran yabimenye akazanga.

Gufasha nawe ugafashwa ndetse ukajya kwaka inguzanyo

Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kwaka inguzanyo ya miliyari zisaga 3000 z’amadorali, izifashisha mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Hari abahise bibaza uburyo iki gihugu cy’igihangange cyiyemeza kujya kwaka inguzanyo cyarangiza na cyo kikajya gutanga imfashanyo n’inguzano, byiyongera ku kuba ari na cyo kigaragara ko cyibasiwe cyane na COVID-19.

Dr Buchanan avuga ko gufashwa n’umuntu wifite nta kibazo kibirimo, ariko ibihugu bya Afurika bikwiye gutekereza kabiri mbere yo kwakira izo mfashanyo ziza mu izina rya COVID-19.

Yavuze ko inkunga zitangwa zigamije kugurwamo ibikoresho igihugu kidafite nk’imashini zo gupima ubwandu bwa COVID-19, utwuma dupima umuriro cyangwa imashini zongerera umwuka abarembye […] izo ntacyo zitwaye.

Gusa ngo nk’inkunga zitangwa zikagurwamo ibintu igihugu cyakabaye kikorera nk’udupfukamunwa zo zishobora guteza ibibazo cyane mu gihe cyo kuzishyura.

Yongeraho ko mu gihe havugwa ko igihugu cya Madagascar cyavumbuye urukingo rwa COVID-19, ari ikimenyetso ko Afurika ubwayo iramutse yishyize hamwe ishobora kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi; ibyo kandi ngo bishobora kugabanya za nkunga ibihugu by’uyu mugabane bijya gushaka.

Gukuriraho imyenda ibihugu bikennye, bikanahabwa indi yo guhangana na COVID-19 nabyo Buchanan abona bizatuma bikomeza kugendera mu kwaha kw’ibikize

Yavuze iki ari ikibazo gikwiye kwitonderwa cyane by’umwihariko mu bihugu bya Afurika. Ibi abishingira ku kuba ibihugu byinshi byarananiwe kwishyura imwe mu myenda bifitiye ibihugu bikomeye, ku buryo kongera umwenda ku wundi ari ikibazo gikomeye cyane.

Ati “Nk’urugero rw’u Rwanda, rusabwa kuzishyura miliyari ziri hagati y’enye n’esheshatu z’amadorali kandi hari igihe cyashyizweho ngo rube rwarangije kwishyura. Bivuze ko mu kwemera kwakira inguzanyo zo kwifashisha mu guhangana na COVID-19, ibihugu byose bigomba kubanza gutekereza kabiri.”

Buchanan yongeraho ko kimwe mu bibazo bijya bigora ibihugu ari ugukoresha inkunga byatse mu bindi bikorwa bitari byateganyijwe, bituma hari n’ibiyishora mu bikorwa bifitanye isano na ruswa.

Gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda rusanzwe ruzwiho gukoresha neza inkunga n’imfashanyo ruhabwa, iyo hataza kubaho zimwe mu mfashanyo cyangwa inkunga u Rwanda rwahawe muri iki gihe cyo guhangana na COVID-19, byari kugira ingaruka nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .