Afurika ikeneye kwibohora! Twibohore ubu ariko tureba n’ibishobora kutuzitira - Musoni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu mateka na Politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ahagana mu 1960, ibihugu byinshi bya Afurika byari mu maboko y’Abakoloni bitegekwa n’Abanyaburayi ari nabo bafata ibyemezo.

Kuri bo ngo byari bigoye kwiyumvisha ko igihe kizagera Afurika ikagira umwanya wo kuganira no kwikemurira ibibazo, guhuza ubukungu bw’ibihugu byegeranye bikajya mu miryango nka EAC, SADC n’iyindi.

Imyaka 56 irashize habayeho Umunsi wa Afurika [African Liberation Day], igihe Abanyafurika basubiza amaso inyuma bakibuka ishingwa ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Buri tariki 25 Gicurasi hizihizwa uyu munsi ufatwa nk’intangiriro y’ukwibohora kwa Afurika. Ibirori by’uyu mwaka biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Kuri uyu wa Kane, habaye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura inama yo kwizihiza uyu munsi ufatwa nk’ukwibohora kwa Afurika yateguwe n’Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda).

Umuyobozi wa PAM- Rwanda, Musoni Protais yavuze ko kuri iyi nshuro mu Rwanda hateguwe inama izatangirwamo ibiganiro bigaruka ku cyakorwa kugira ngo imiyoborere ya Afurika izayihe amahirwe yo guhagarara neza ku Isi.

Izindi ngingo zizagarukwaho harimo icyakobwa kugira ngo iterambere rya Afurika rizahoreho kandi rigirire abanyafurika akamaro.

Yakomeje agira ati “Tuzarebera hamwe icyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano biganze muri Afurika ndetse n’icyakorwa mu burezi bw’abana ba Afurika kugira ngo ejo hazaza hazagire umuturage wa Afurika wiyizeye ndetse afite ubushobozi bwo gushakira Afurika ibisubizo.”

Imyaka 61 irashize habaye Inteko rusange ya mbere yo guharanira ko ibihugu bya Afurika byigenga, yabereye i Accra muri Ghana mu 1958. Iyi niyo yabyaye Africa Day ndetse iba n’imbarutso yo gushinga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wabanje kwitwa OUA, ku wa 25 Gicurasi 1963.

Musoni avuga ko ukwishyira hamwe kwa Afurika mu kwishakamo ibisubizo bigomba kujyana no gushyiraho ingamba zizatuma badahura n’ingaruka zazanwa n’abadashaka ko bibohora.

Yagize ati “Afurika ikeneye kwibohora, twibohore ubu ariko tureba n’ibishobora kutuzitira nabyo tubyibohoremo. Kandi burya ukuboshye iyo ushaka kumwiyaka ntagufasha, ariko nawe uvuze uti ashobora kunyanga reka ndeke kwigobotora, ubwo nawe ntabwo wibohora. Ni amahitamo.”

Yakomeje agira ati “Ariko njyewe ntabwo biba binteye impungenge kuko simbwira umuntu ngo ndakwanga ahubwo ndavuga nti iyi mikorere irambuza amahirwe, reka tuganire uko twashyiraho imikorere ituma tugira amahirwe.”

Impuguke mu bya Politiki akaba n’Umunyamategeko, Umunyakenya PLO Lumumba aherutse kubwira IGIHE ko kuba Afurika yarakunze kugaragara nk’iyasigaye inyuma ndetse abaturage bayo bari mu bukene bukabije ahanini byaterwaga n’amahitamo.

Yagize ati “Gukena ni amahitamo, abayobora Afurika bahisemo inzira yo gukenesha abaturage babo ariko abaturage babatora nabo bafite ikibazo. Usanga dutora abantu kuko duturuka mu bwoko bumwe cyangwa baduhaye ruswa.”

Lumumba yakomeje avuga ko hari icyizere agendeye ku kuba nk’ubu “Afurika yarihaye icyerecyezo 2063, bakavuga bati ubu tugiye gushyiraho isoko rusange. Nidukomeza muri icyo cyerekezo tugatangira guhahirana tuzamenya ko ibyo dukeneye ari twe birimo”.

Muri Werurwe 2018, i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ndetse kugeza ubu byamaze kwemezwa burundu ko azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 30 Gicurasi 2019.

Ni isoko rizahuza ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bwa Afurika itangaza ko mu 2020 ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buzagera ku gipimo ya 53% cy’ubucuruzi bwose bw’uyu mugabane aya masezerano nashyirwa mu bikorwa. Kuri ubu ubu bucuruzi buhagaze kuri 16%.

Umuyobozi wa PAM- Rwanda, Musoni Protais asanga Afurika ikwiye kwibohora ariko hanarebwa ku byakoma mu nkokora uku kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza