00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Africa Haguruka igiye kuba hizihizwa isabukuru y’imyaka 25

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center wongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 ’Zion Temple Celebration Center’ imaze ishinzwe.

Icyo giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 kikazaba mu buryo budasanzwe aho hazatangirizwamo uburyo bwa Africa Haguruka Summit yitezweho guhuza abaturuka mu bihugu 54 bya Afurika n’abaturutse ahandi ku Isi.

Africa Haguruka Summit izaba igamije gutanga inyigisho ku ngeri zitandukanye zirimo izirebena n’idini, umuryango, iterambere n’uburezi.

Biteganyijwe ko iki giterane kizitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 15 buri munsi n’abarenga ibihumbi 20 bazajya bagikurikira binyuze kuri radio na televiziyo ndetse n’abazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Muhirwa Jerome, yavuze ko Africa Haguruka yatangijwe hagamijwe gufasha Umugabane wa Afurika guhaguruka.

Ati “Iyo umuntu ahagurutse akava mu bujiji, akava mu ndwara, icyo gihe ubuzima nyakuri buba butangiye.”

Yashimye urugendo rw’imyaka 25 Itorero rimaze rishinzwe n’uruhare ryagize mu ngeri zitandukanye z’Abanyarwanda muri rusange.

Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze.

Ati “Ubundi itangira bwari ubutumwa burangurura bumeze nk’ubuhanuzi, umuhanuzi avuga ibizaba, bakamubwira amagambo amusubizamo ibyiringiro kandi ni na ko Ijambo Africa Haguruka ryumvikanaga. Ryari Ijambo rigoye kumva ukurikije uko u Rwanda rwari rumeze.”

Yagaragaje ko mu myaka itanu ya mbere habayeho inyigisho zo gukira ibikomere no kwiyunga biturutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, hakurikiyeho igihe cyo kwigirira icyizere.

Yagaragaje ko kuri iyi nshuro icyo giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Haguruka wubake”.

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ibyo wanyuzemo bijyanye n’ubukoroni n’ibindi bibazo, icyo giterane kizanye ubutumwa bw’ihumure kuri wo binyuze mu Ijambo ry’Imana ariko no gusaba Abanyafurika guhaguruka bagakora baharanira gutegura ahazaza heza.

Yagaragaje ko umwihariko w’iki giterane harimo ubufatanye bw’amatorero atandukanye aho inyigisho zimwe na zimwe zizabera mu matorero arimo City Light Foursquare Gospel Church, Anglican Church Remera, Calvary Wide Fellowship Ministries n’ahandi.

Pasiteri Umuhoza Barbara usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo yagaragaje ko kuri iyi nshuro hari igitabo cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza.

Ni igitabo gifite umutwe ugira uti “Afurika Haguka urabagirane; Urugendo rw’imyaka 25 yo guhagurutsa Umugabane wa Afurika.”

Kivuga urugendo n’amateka by’igiterane cya Africa Haguruka, aho igiterane kigeze uyu munsi ndetse n’urugendo rwifuzwa ku hazaza ha Afurika.

Muri icyo gitabo kandi Pasiteri Umuhoza Barbara yagaragaje ko gikubiyemo ibikorwa bifatika byagiye bitangizwa biturutse kuri icyo giterane birimo gutangiza amashuri, gutangiza amatorero, kwagura ibikorwa by’ishoramari n’ibindi.

Pst Umuhoza Barbara, yagaragaje ko mu myaka 25 icyo giterane gikorwa nibura hafi abantu ibihumbi 10 bakijijwe, abarenga 4800 barabatijwe, abarenga ibihumbi 279 baracyitabira mu gihe ubutumwa bwakivugiwemo bwarebwe nibura inshuro miliyoni 40 ku Isi hose.

Ati “Twahisemo ko kuri iyi myaka 25 hasohoka igitabo kivuga mu ncamake kuri urwo rugendo twakoze. Kikareba ku gice cy’ahazaza.”

Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ariko biteganyijwe ko gishobora kuzashyirwa mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Biteganyijwe ko kandi icyo gitabo kizashyirwa no kuri Amazon.

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center wongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 'Zion Temple Celebration Center' imaze ishinzwe
Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze
Pasiteri Umuhoza Barbara usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo yagaragaje ko kuri iyi nshuro hari igitabo cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .