AFR yahawe inkunga ya miliyari 6,7 Frw azifashishwa mu gufasha abatishoboye kwivana mu bukene

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango utari uwa leta AFR (Access to Finance Rwanda) wakiriye inkunga ingana na miliyoni 6,7$ ni ukuvuga akabakaba miliyari 6,7 Frw, wahawe n’igihugu cya Suède binyuze mu Muryango Mpuzamahanga uharanira iterambere (Sida), mu rwego rwo gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu kwivana mu bukene.

Iyi nkunga ije kunganira AFR muri gahunda yayo y’imyaka itanu iri imbere kuva mu 2021 kugeza mu 2025 yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gufasha ibyiciro by’Abanyarwanda batishoboye, barimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abahinzi baciriritse ndetse n’impunzi kwivana mu bukene.

Umuyobozi w’umusigire wa AFR mu Rwanda, Iyacu Jean Bosco, yavuze ko iyi nkunga izabafasha mu ntego zo gushyigikira imishinga y’iterambere mu myaka itanu iri mbere, aho bazatanga ubufasha buzafasha benshi kwiteza imbere.

Ati “Muri iyi myaka itanu iri mbere tugiye gutangira kwita ku matsinda yihariye asa n’ayasigajwe inyuma, turashaka kubona abagore badasigazwa inyuma, kuko ubushakashatsi duheruka gukora bwerekanye ko hakiri icyuho, turashaka rero kuziba icyo cyuho kugira ngo abagore bibone muri gahunda zo kuzamura ubukungu.”

Yongeyeho ati “Turi no kureba cyane no ku rubyiruko ndetse n’ibindi byiciro bisa n’ibyasigaye inyuma harimo impunzi, ibi byose kubikora turi kugendera muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’iterambere rirambye.”

Iyacu yakomeje avuga ko bazatera inkunga abakora imishinga itandukanye, kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo ndetse bareme n’imirimo mishya myinshi.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ibikorwa muri Sida, Christina Wedekull, yavuze ko bishimiye gahunda AFR ifite yo gushyigikira amatsinda y’abantu asa n’ayasigaye inyuma harimo abafite ubumuga, impunzi, abagore n’urubyiruko, kuko nabyo bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Iyi nkunga AFR yavuze ko izagenerwa abantu bari mu byiciro by’ubukene bukabije kugira ngo nabo bafashwe kuzamuka, aha ngo bazakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo bamenye ko koko ugenewe inkunga ari we wari uyikwiriye imufashe kwiteza imbere.

AFR na Sida ubwo basinyaga amasezerano y'ubufatanye mu myaka itanu iri imbere, ahwanye na miliyoni 6, 7 Frw
Umuyobozi mu Umuryango Sida, Christina Wedekull n'Umuyobozi wa AFR mu Rwanda, Iyacu Jean Bosco nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .