Afite ubuhamya bukomeye! Yavuye i Nyagatare ajya i Kigali n’amaguru agiye muri studio gukora indirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Bajya bavuga ko ushaka inka aryama nkayo! Kandi ko icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi ndetse hari n’abajya bemeza ko ahakomeye ariho hava amakoma. Ni imigani ishushanya ukuntu icyo umuntu ashaka cyose anyura mu nzira zose zishoboka kandi zirimo izigoye, ariko akaruhuka akigezeho.

Nibyo byabaye ku muhanzi ukizamuka witwa Mazimpaka Pacifique winjiye mu muziki yitwa Mng Coco, uri mu baraperi b’abanyempano mu Rwanda ariko badafite amikoro.

Uyu musore w’imyaka 24 uvuka mu Karere ka Nyagatare yabwiye IGIHE ko aherutse kuva iwabo n’amaguru, agana mu Mujyi wa Kigali muri studio aho yashakaga gukorera indirimbo.

Ati “Naturutse Rwimiyaga i Nyagatare, nca Ryabega, Karangazi na Gabiro ndakomeza ndara muri gare ya Rwagitima numvaga naniwe. Bwarakeye ndongera mfata urugendo n’amaguru ndara i Rwamagana muri gare naho. Ndongera bukeye nza i Kigali. Urugendo rwangoye ni urwa Rwamagana-Kigali kuko nta magare abamo. Mu zindi nzira nabonaga nk’umuntu ari ku igare nkamusaba ko antwara bamwe bambwira ko bananiwe akaba ari njye utwara.”

Arongera ati “Nageze i Kigali bwije ngeze Magerwa ndarana n’abanyerondo barancumbikira bukeye nza Kacyiru kureba Producer. Nari navuye iwacu mfite ibihumbi bitanu kubera ko numvaga nzamara iminsi i Kigali ndavuga nti reka nze n’amaguru. Nari maze iminsi mvugana na Producer Bailey kuri Facebook ambwira ko azankorera indirimbo ku buntu, niko gufata inzira ndaza.”

Muri ayo mafaranga ibihumbi bitanu yari afite aza i Kigali, yaguraga amandazi n’amata akaba aribyo ararira akaniririrwa, ubundi agakomeza urugendo. Yageze muri Kigali asigaranye 3 200 Frw.

Avuga ko impamvu yahisemo gukorera i Kigali akirengagiza studio zo mu Ntara, ari uko nyinshi ziba zikora indirimbo zitari ku rwego we yashakaga, n’ubwo nta n’ubushobozi yari afite.

Ibi byose yabiterwaga n’uko afite intego yo kugeza trap Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Uyu musore yageze i Kigali ahurira muri studio na Muchoma ari nawe ubu watangiye kumufasha mu bikorwa bye bya muzika nyuma yo kumva afite impano, bakoranye indirimbo yitwa ‘Papa Trap’, ibintu bijyanye nayo byose byishyurwa na Muchoma ndetse afite gahunda yo gukomeza kumufasha mu bushobozi bwe.

Ariko Muchoma asaba n’abandi baba bafite ubushobozi ko bafasha uyu musore kuko yamubonanye ubuhanga.

Mng Coco asanzwe afite indi ndirimbo yise ‘Support of the rap’ nayo yashyize hanze afashijwe n’abagiraneza. Uyu musore wa kabiri mu bana batandatu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ibijyanye n’ubukerarugendo.

Reba indirimbo ya Mng Coco na Muchoma uri kumufasha

Reba indi ndirimbo ya Mng Coco

Mng Coco na Muchoma uri kumufasha mu muziki muri iki gihe
Mng Coco wambaye umukara yaturutse iwabo n'amaguru agana i Kigali gukora indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .