00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afite inzu n’iduka by’arenga miliyoni 30Frw: Uko ubwarimu bwagejeje Nsengimana ku iterambere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 03:33
Yasuwe :

Hambere aha hari benshi batekerezaga ko umwuga w’ubwarimu ari umwe mu yitabasha gukiza umuntu ngo abarirwe mu bakire b’aho atuye, ku buryo hari n’abari barahimbye amazina abawukora ngo ni ba ‘Gakweto’ n’ayandi yerekana ko babaho mu bukene.

Uyu munsi, amateka ya mwarimu yarahindutse. Nsengimana Pierre Claver wigisha muri GS Masogwe mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, ni umwe mu ngero nyinshi zemeza ko hari abarimu bageze ku iterambere ritandukanye babikesha uwo mwuga.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu mu Murenge wa Ngamba mu Rwego rw’Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu ikigo cya Father Ramon Kabuga TVET School Nsengimana yabwiye IGIHE amaze imyaka 10 yigisha ndetse yishimira ibyo amaze kugeraho.

Uyu mwarimu w’ururimi rw’icyongereza avuga ko hari byinshi amaze kugeraho birimo inzu ebyiri zifite agaciro k’arenga miliyoni 20Frw n’isambu ahingamo ndetse n’inka eshatu n’ihene kuko uretse kuba umwarimo anakora ubworozi.

Avuga ko iyo yibutse uburyo yatangiye umwuga w’ubwarimu nta kintu na kimwe afite ahita abona ko ntawe ukwiye gusuzugura akazi kuko nta mwuga udakiza.

Yagize ati “Ntangira akazi umushahara wa mwarimu wari hasi cyane ariko naje kuza no korora ikimasa, ubworozi bwaje kumpira nyuma nza kukigurisha ntangira gucuruza mu iduka mpereye ku bihumbi 300Frw nkanigisha ku buryo ubu mfite iduka rihagaze miliyoni 10Frw.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona atangiye kunguka yagiye afata inguzanyo muri Koperative Umwarimu Sacco no mu Murenge Sacco ziza gutuma agera ku iterambere mu gihe gito.

Ati “Nyuma naje kujya mfata inguzanyo ariko sinzifate mu kigo cy’imari kimwe gusa nkafata mu Umwarimu Sacco no mu murenge Sacco nkora ubucuruzi nyuma nza kubaka izindi nzu zikodesha ku buryo buri kwezi nazo zinyishyura imwe ibihumbi 80Frw”.

Yongeyeho ko ubu afite isambu ahingamo ndetse buri gihembwe ayikuramo ibihumbi 900Frw kandi byose abikesha umwuga w’ubwarimu.

Umuyobozi w’ishuri rya Father Ramon TVET Kabuga, Fr. Rudahunga Cyiza Edmond Marie, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ari uw’agaciro gakomeye n’ibyishimo.

Yagize ati “Ku bwanjye icyo nasaba mwarimu wese ni uko twaharanira gutanga uburere buboneye nk’uko n’undi wese ashyira imbaraga mubyo akora kugira ngo abikuremo umusaruro ni nabwo
tuzatera imbere kurushaho.”

Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Kigo cya Father Ramon Kabuga TVET School, Turikumana Onesphore, yavuze ko kuba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu ari ikintu cy’agaciro kuko binatuma umwarimu arushaho gukunda umwuga we.

Ati “Uyu munsi w’umurezi kuri twe ni ikintu cyiza kuko gituma umurezi nawe yumva ko bamureberera banamutekerezaho cyane ko tuzi ko uburezi ari bwo buzamura ibintu byinshi, mbese kwizihiza uyu munsi ni kintu gituma umwarimu akunda akazi ke.”

Yongeyeho ko bishimira ko abarimu bongerewe umusahara ariko agaragaza ko hanabayeho amahugurwa abashishikariza kwihangira indi mirimo yabateza imbere aho kuguma mu mwuga umwe byarushaho kubafasha gutera imbere.

Nsengimana yemeza ko amaze kugera ku iterambere ritandukanye abikesha umwuga w'ubwarimu
Abanyeshuri bo mu kigo cya Father Ramon Kabuga TVET School bakoze akarasisi ubwo hizihizwagwa umunsi mpuzamahanga w'umwarimu
Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Kigo cya Father Ramon Kabuga TVET School, Turikumana Onesphore yasabye ko abarimu bahugurwa ku kwihangira imirimo
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yasabye abarimu gukorana umurava
Abarimu bo ku kigo cya Father Ramon Kabuga TVET School, banakinnye umupira w'amaguru na bagenzi babo bizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .