00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afite ibikorwa bya miliyoni 300 Frw: Inkuru ya Munderere wahoze agororerwa Iwawa

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 May 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Munderere Viateur w’imyaka 40 y’amavuko, yanyuze mu buzima bugoye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaburiyemo ababyeyi be.

Atuye mu Mudugudu wa Kanyegenyege, Akagari ka Kinyovu, Umurenge wa Ruganda, mu Karere ka Karongi.

Ibyamubayeho muri Jenoside byamugizeho ingaruka agira ihungabana rikomeye, bituma agana inzira yo gukoresha ibiyobyabwenge aho yifuzaga ko byibura byamwibagiza agahinda yanyuzemo, nyamara iyo Imana idatabara byari bwimwangirije ubuzima burundu.

Munderere yabaye imbata y’ibiyobyabwenge karahava, akagera aho avanga mugo n’urumogi akagerekaho n’ubwoko bw’inzoga zitandukanye.

Uyu mugabo wari warasaritswe n’ibiyobyabwenge, ubuzima bwaje guhinduka nyuma y’aho ajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa mu 2012 aho yamaze amezi umunani agororwa.

Munderere agaragaza ko nubwo yagiye Iwawa umutima wanga yumva ameze nk’aho ahohotewe yaje kwiga byinshi muri ayo mezi umunani yahamaze ndetse yigobotora ibiyobyabwenge, ubu akaba akataje mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Nagize amahirwe n’umugisha wo kugera Iwawa nubwo njyayo atari ko natekerezaga kuko numvaga mpohotewe ariko ni ho hantu naboneye umwanya wo kwitekerezaho, nkibaza aho nari mvuye mu bihe byari bishije noneho nkanibaza aho nzaba ndi mu gihe kiri imbere.”

Nyuma yo kuva Iwawa, Munderere yatangiye gushaka uburyo yakwiteza imbere ndetse akanateza imbere abandi abinyujije mu masomo atandukanye yakuye muri icyo kigo ngororamuco.

Byamufashe igihe kugira ngo yongere gushaka uburyo yakwiteza imbere ndetse anateze imbere abandi.

Mu 2020 ni bwo yagize igitekerezo cyo gusubira iwabo aho ababyeyi be bakomoka atangira kuhakorera bimwe mu byo yigiye Iwawa birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Abikorera mu Mudugudu wa Kanyegenyege, Akagari ka Kinyovu, Umurenge wa Ruganda, mu Karere ka Karongi, aho ubu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 300 Frw.

Munderere yasobonuye uburyo yabashije kwiteza imbere aho yatangiye atera ibiti birenga 1000 bya macadamia nyuma agenda ashyiramo ibindi bihingwa bitandukanye.

Ati “Ubwa mbere nateye ibiti 400 bya macadamia, ubwa kabiri nera 600 nyuma y’aho twaje kubona ko ubutaka ari bunini kandi ko umuntu atari gutegereza imyaka igera kuri itanu yo kugira ngo umusaruro wa macadamia ube ubonetse.”

“Byabaye ngombwa ko njya mu buhinzi bw’ibihingwa byerera igihe gito harimo ibinyomoro, urusenda, amashaza, ibigori, ibishyimbo.”

Bisaba imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi kugira ngo macadamia ibe yeze, igiti kimwe ku mwaka kikaba gishobora gusarurwaho ibilo 250.

Ikilo cya macadamia idatonoye kigura 2000 Frw na ho ku muntu uyigurisha yamaze kuyitonora kikagura hagati 18.000 Frw na 25.000 Frw bitewe n’abaguzi umuntu afite.

Afite ikigo cyitwa Ntare Community Farm gikubiyemo ibyo bikorwa byose by’ubuhinzi n’ubworozi harimo ibiti bya macadamia, ibinyomoro, urusenda, amashaza, ibigori n’ibishyimbo, akagira afite n’inka ndetse n’ingurube aho biri kuri hegitari 10.

Afite Sosiyete ifasha ba mukerarugendo yitwa Condo Tours and Travel yitiriye izina rya se, ndetse n’indi ituganganya umusaruro wa Kawa.

Munderere wagororewe Iwawa amaze kuba umushoramari mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .