00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aegis Trust igiye gufungura ibigo bibiri byigisha amahoro mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 11:49
Yasuwe :

Umuryango wigenga w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, ugiye gufungura ibigo bibiri byigisha amahoro mu Rwanda, bizatangira gukora mu Ukuboza 2021.

The New Times yatangaje ko ibyo bigo bizubakwa i Huye na Nyagatare muri gahunda nshya y’uwo muryango yo kwigisha amahoro yiswe “Gushaka amahoro arambye, kudaheza, uburenganzira n’uburinganire (Action for Sustainable Peace, Inclusion, Rights and Equality (ASPIRE)”.

Ni gahunda igamije guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’indangagaciro zikwiye mu muryango mugari. Yatangajwe ku mugaragaro ku wa 30 Ugushyingo 2021, ubwo Aegis Trust yishimiraga urugendo rwayo mu guharanira amahoro.

Izibanda ku rubyiruko, abarezi, ababyeyi, inzego zifata ibyemezo n’abashakashatsi mu gihe cy’imyaka ine, ishyirwe mu bikorwa binyuze mu kubungabunga ibimaze kugerwaho mu bwiyunge ariko hanisungwa inzego zishyiraho ingamba kugira ngo hashyirwe imbaraga mu byatuma ubumwe bukomera.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Aegis Trust mu Rwanda, Shenge Sandra, yatangaje ko gutangiza ibyo bigo ari intangiriro yo guteza imbere indangagaciro z’amahoro uhereye mu mizi.

Yagize ati “Tugeze ku yindi ntera, aho kuzana abagenerwabikorwa ngo tubahugure tuzabasanga aho baherereye tuhatangize ibigo byigisha amahoro bibegereye maze abe ari ho bahugurirwa.”

Shenge yavuze ko hazibandwa ku kongerera ingufu ibizaba byaragezweho binyuze muri ibyo bigo n’ubushakashatsi ariko noneho uwo muryango ukegera abaturage benshi hanagenzurwa ko abashyiraho ingamba bakurikiza inama bagirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yagaragaje ko yizeye ko iyo gahunda nshya yo gusanga abaturage mu midugudu yabo izatanga umusaruro.

Ati “Binyuze mu kwegera abarimu, batwisanzuyeho batugaragariza ko biciye mu mahugurwa bahawe, bamenye ibijyanye n’indangagaciro ziganisha ku mahoro mu kazi kabo ka buri munsi kubera uko bahorana n’abanyeshuri. Ni yo mpamvu dushaka gukomeza kubiyegereza kugira ngo barusheho kumva icyo kintu.”

Gahunda ya mbere yo kwigisha umuco w’amahoro n’ubwiyunge ya Aegis Trust yageze ku barimu 5.102, ababyeyi 298 n’urubyiruko rwahize abandi 441 ndetse n’abo mu nzego zifata ibyemezo 319.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubufatanye muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Christina Wedekull, yagaragaje ko bishimiye kuba bazagira uruhare muri iyo gahunda.

Yagize ati “Uretse urugendo twakoranye na Aegis Trust, twasinyanye n’andi masezerano y’imyaka ine muri iyi gahunda nshya kubera ko Ambasade ya Suède icyo yimirije imbere ni amahoro no kurema icyizere cy’ahazaza.”

Akomoza ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyo mu 2020, Christina yavuze ko hakiri icyuho ashimangira ko iyi gahunda ije mu gihe gikwiye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwiyunge, Itorero n’Uburere Mboneragihugu muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayirangwa Anita, yashimangiye ko iki ari cyo gihe cyo gushyiraho imishinga ikura umuryango mugari mu icuraburindi ikaberekeza ku hazaza hari urumuri.

Yakomeje ati “Ubumwe bwacu bwaciye mu rusobe rw’ibibazo ariko ni inshingano zacu nk’inshuti kugenzura ko tudashobora kongera kuba mu byo twabayemo. Abanyarwanda turi bamwe kandi ntituzatandukana mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Kayiranga yashimiye MINUBUMWE ku bwo kwifatanya na Aegis Trust mu bikorwa byayo byo guteza imbere amahoro.

Aegis Trust izwi mu bikorwa byo kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibinyujije mu kwigisha indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .