Imirimo yayitangiye ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Aditya Chacko, ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 14 mu kuyobora hoteli za Marriott zo ku rwego mpuzamahanga muri Aziya no muri Afurika, azayobora ibikorwa byose bya Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, mu murongo wo gukomeza guteza imbere serivisi nziza no kwita ku bakiliya bazigana.
Aditya yatangiye urugendo rwe muri Marriott mu 2010, aho yitabiriye amahugurwa ya Marriott International agamije guhugura no gutegura abarangije kaminuza kuzaba abayobozi mu rwego rw’ubukerarugendo [Voyager program] mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.
Yakomereje muri Oman aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe kwakira abashyitsi [Front Office Manager] muri Marriott Resort mu Mujyi wa Salalah, mbere y’uko aza muri Afurika mu Rwanda by’umwihariko, aho yari amaze guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe kwakira abashyitsi muri Kigali Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango.
Nyuma yo kumara amezi 18 muri Kigali, Aditya yakomereje muri Ghana aho yafashije mu gufungura Accra Marriott Hotel nk’umuyobozi ushinzwe amacumbi.
Yaje kwimukira muri Nigeria aho yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa wa Lagos Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango, nyuma y’umwaka aza no kuyibera umuyobozi mukuru.
Ku buyobozi bwe muri Lagos, iyi hoteli yahawe ibihembo bitandukanye birimo igihabwa hoteli nziza y’umwaka ‘Hotel of the Year 2023’, icya ‘J.W. Marriott Award of Excellence 2024’, ndetse n’icya ‘Debbie Marriott Harrison TakeCare Award 2024’.
Yongereye inyungu ya Lagos Marriott ku rugero rwa 20% anagabanya amafaranga iyi hoteli yakoreshaga ku rugero rwa 20%.
Aditya Chacko azwi ho gukunda gutembera, kugerageza indyo nshya ndetse no gukina Golf.
Bamwe mu bakozi ba Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali bavuze ko bishimiye kwakira Aditya nk’umuyobozi wabo mushya. Bavuze ko bafite icyizere ko azafasha izi hoteli gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza kandi zigezweho.
Bagize bati “Aditya ni umuyobozi w’intangarugero ufite icyerekezo gikomeye mu guharanira serivisi ziteye imbere. Twizera ko ubuyobozi bwe buzatuma izi hoteli zacu zikomeza kuba icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali.”
Mu nshingano ze nshya, Aditya azibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku kumva neza ibyo abakiliya bakeneye, guhanga udushya no guteza imbere ibikorwa biharanira iterambere ry’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!