ACP Mutsinzi wayoboye Polisi mu Majyaruguru na SSP Kabanda ku rutonde rw’abirukanwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Kanama 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda iheruka kwirukana abapolisi 56 bo ku rwego rwa ofisiye, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n’umwe wari ku cyiciro cy’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.

Umugereka w’Iteka rya Perezida ryo ku wa 17/08/2020 ryirukana burundu ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, ugaragaraho Assistant Commissioner of Police (ACP) Mutsinzi Eric, na ba Senior Superintendent of Police (SSP) batatu, SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na Kamali Celestin, nk’abafite ipeti rikuru.

ACP Eric Mutsinzi yari amaze igihe muri Polisi, ndetse yabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse yanayoboye Batayo y’abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu 2016.

Ni mu gihe SSP Kabanda yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Muri Mutarama 2019 yari mu itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yambaye ipeti rya Chief Superintendent of Police.

Mu birukanwe kandi ba Chief Inspector of Police (CIP) icyenda, ba Inspector of Police (IP) 20 na Assistant Inspector of Police (AIP) 23.

Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya polisi y’ u Rwanda, rivuga ko kwirukanwa burundu ku kazi ari icyemezo gifatirwa umupolisi bitewe n’ikosa rikabije yakoze.

Inama Nkuru ya Polisi niyo yemeza mu rwego rwa nyuma icyemezo cyo kwirukana Ofisiye wahamwe n’amakosa y’imyitwarire, igihe igikorwa Ofisiye yakoze gitesha ishema n’agaciro Polisi y’u Rwanda.

Amakosa ahanishwa kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi cumi n’itanu, kugurisha ibikoresho by’akazi n’ibyafatiriwe; gutunga ibikoresho bishobora kwaka cyangwa guturika bigamije guhungabanya umutekano cyangwa ugaragarwaho imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi n’iyo Inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo.

Umupolisi kandi yirukanwa mu gihe yakoze icyaha, urukiko rukamuhanisha igifungo kirengeje amezi atandatu.

ACP Eric Mutsinzi yayoboye Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru
SSP Kabanda yabaye umuvugizi wa Traffic Police

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .