AC Group yasobanuye imikorere y’amakarita ya Tap&Go ndetse na serivise za Tap&Go WiFi zitanga internet muri Bisi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2020 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo nyarwanda cy’ikoranabuhanga AC Group, cyahanze ikoranabuhanga rya Tap&Go rikoreshwa mu kwishyura amatike y’ingendo mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali, cyasobanuye imikorere y’ikarita yacyo, ndetse na serivise zimaze kumenyerwa zo gutanga internet mu modoka, zizwi nka Tap&Go Wifi.

Ubu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwatangijwe na AC Group muri 2015, mu rwego rwo gukuraho impaka zabagaho mu kugena ibiciro by’ingendo hagati y’abagenzi n’ababatwara, ndetse no gufasha ibigo bitanga serivise z’ubwikorezi kurushaho gukora kinyamwuga, kuko iri koranabuhanga ryahagaritse inyerezwa ry’amafaranga yacaga mu ntoki z’abantu.

Nyuma y’imyaka itanu, miliyoni ebyiri z’amakarita ya Tap&Go akoreshwa mu ngendo zimaze gutangwa, aho ari zo zikoreshwa mu ngendo zigana mu bice byose by’umujyi wa Kigali, ndetse zikazakora no kuri mubazi za moto zitwa Tap&Go Ride, umushinga mushya wa AC Group uzafasha kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ku ngendo za moto.

Aya makarita ashyirwaho amafaranga n’abakozi ba AC Group bazwi nk’ab’agenti bari mu bice bitandukanye by’umujyi, ubundi umugenzi akishyura ingendo ze akoresheze ikarita. Umugenzi ashobora kubona amafaranga asigaye ku ikarita amaze gukoza ku cyuma kiba kiri mu modoka, ndetse akaba yanakoresha telefoni.

Igihe cyose umugenzi agize ikibazo cy’ikoreshwa ry’amafaranga ye cyangwa akabura ikarita ye ya Tap&Go, hashyizweho uburyo bumufasha kubona indi karita atanze nimero z’ikarita yabuze igasimbuzwa, noneho igahagarikwa.

AC Group ivuga ko hari uburyo abantu babuze amakarita babona andi ndetse no gusuzuma amafaranga umuntu asigaranye ku ikarita bikorwa mu buryo bworoshye.

Bagize bati “igihe cyose umugenzi ashobora kubona amafaranga asigaye ku ikarita ye anyuze ku ba agenti bacu, cyangwa se akoresheje telefoni ye, agakoresha porogaramu (application) ya Tap&Go. Naho umugenzi ukoresha MTN Mobile Money ashobora gukanda *182*2*5*2# akareba amafaranga asigaye”.

AC Group yashimangiye ko “umugenzi afite ubushobozi bwo guhindurirwa (swap) ikarita ya Tap&Go mu gihe iya mbere yabuze, aho umugenzi yemeza umwirondoro we kandi akagaragaza imibare umunani y’ikarita yatakaye. Iyo ikarita ihinduwe(swap), amafaranga yariho ashyirwa ku ikarita nshyashya”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, Patrick Nyirishema, yavuze ko uburyo bwo guhindura amakarita ya Tap&Go burushaho koroha nk’iyo umuntu yashyizeho amafaranga akoresheje Mobile Money.

Ati “Nubwo iriya karita iba itariho imyirondoro y’umuntu, iyo ayitaye akagana AC Group, bareba muri ‘system’, mu gihe yakoresheje mobile money ashyiraho amafaranga, bihita byerekana koko ko ari iye. Iyo umuntu yakoresheje ‘cash’ (yashyiriyeho amafaranga ku mu agenti wa Tap&Go), icyo twumvikanye na AC Group kandi bamaze imyaka bakora, ni uko babaza uwo muntu ibibazo bisuzuma niba iyo karita ari iye, birimo nk’urugendo rwa nyuma yayikoreyeho [n’ibindi]”.

Yongeyeho ko “Iyo babonye ibisubizo by’umugenzi bihura n’amakuru babona muri system, bakamuha ikarita nshya, amafaranga yari asigayeho bayimurira ku yindi nshya”.

Nyirishema yabwiye IGIHE ko muri rusange serivise zo gutwara abantu bakishyura hifashishijwe ikoranabuhanga rya AC Group zanyuze abantu, ashimangira ko ikigo ayoboye kitarakira ibirego by’abagenzi bashyira amafaranga ku ikarita ya Tap&Go bakayabura batayagendeye.

Yagize ati “Mu bugenzuzi nta kibazo nk’icyo [cyo gushyiraho amafaranga menshi ku ikarita akavaho atagendewe] turabona. Icyo navuga ni uko niba hari umuntu byabayeho, yatugezaho icyo kibazo tugakigenzura kuko ni cyo tubereye hano”.

Yavuze ko RURA ifite ubushobozi bwo kugenzura amakarita yakoreshejwe, ku buryo byoroshye kubona igihe ikarita yakorejwe ku cyuma n’amafaranga yavuyeho.

Yavuze ko ibibazo nk’ibyo bisanzwe bikemurwa, aho RURA ihuza ufite ikibazo n’ikigo cyamuhaye serivise, bigatuma ikibazo gikemuka vuba.

Ikarita ya Tap&Go yatangiye gukoreshwa mu ngendo rusange zo mu mujyi wa Kigali kuva 2015

Serivise zo gutanga internet muri bisi zahinduye urwego rw’ubwikorezi bw’abantu mu mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali ufite umwihariko wo kugira imodoka rusange zitwara abantu, zikanagira serivise za internet muri rusange. Izi serivise na zo zitangwa n’ikigo AC Group. Iki kigo kivuga ko terabytes 81.6 zikoreshwa buri kwezi mu modoka zose. Gahunda yo gushyira internet mu modoka imaze imyaka ibiri kuko yatangiye muri 2018.

Nyirishema yavuze ko ikigo ayoboye, kinagenzura imikorere ya internet mu modoka rusange, gifite uburyo bw’ikoranabuhanga bucyereka niba buri modoka ifite internet, itayifite igahita igaragara ako kanya, ndetse RURA ikabimemenyesha AC Group vuba.

Yongeyeho ati “Twebwe nk’Urwego rugenzura imikorere, twaha icyizere abanyarwanda bagenda muri izi bisi cy’uko tubigenzura, kandi nta kibazo tubona, ahabaye ikibazo, gihita kigaragara kigakosorwa”.

AC Group yavuze ko ku kwezi kumwe gusa, internet ingana na terabytes 81.6 ikoreshwa, bati “ku bijyanye na internet, imodoka zose zikorera muri Kigali zifite ‘routers’ [igikoresho gifasha mu gusangiza internet abantu benshi] kandi terabytes 81.6 zirakoreshwa buri kwezi mu modoka zose. Kuva 2018 twatangira gushyira internet mu modoka (Tap&Go WIFI), twabonye ibisubizo byiza by’abagenzi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye”.

IGIHE yabajije abagenzi bakoresha serivise za Tap&Go uburyo bazakira. Uwitwa Pacifique Iradukunda umaze imyaka ine akoresha Tap&Go, yabwiye IGIHE ko nta kibazo na kimwe aragira kuri serivise za Tap&Go.

Twamubajije niba yarigeze abura amafaranga ku ikarita ye kandi atayakoresheje, asubiza agira ati “Ibyo ntibirambaho, bigenda gute se? Simbizi ariko ndumva bidashoboka. Ntibirambaho kandi maze imyaka nkoresha iyi karita [ya Tap&Go], amafaranga yose nshyizeho ndayagendera kandi nanjye sinkunda gushyiraho amafaranga macye macye, nshiraho menshi nkayagendera igihe kinini”.

Marie Chantal Ingabire nawe yagize, ati “Ntega imodoka buri gihe nje mu kazi kandi Amafaranga yose nashyize ku ikarita narayagendeye ku buryo nta deni bandimo”.

Kuri Runyange Yves, Yagize ati “mbere ikibazo twagiraga ni internet, bavugaga ko irimo ariko idakora neza kandi numva ngo turayishyura mu giciro cy’itike. Ubwo mperuka kuyikoresha yarakoraga neza nta kibazo, njye ni cyo ntakundaga ariko ubu nta cyo mbashinja”.

Patrick Nyirishema avuga ko ikibazo cyahozeho ari icy’uko nk’iyo bus zigiye gukorwa mu igaraje, hari ubwo routers zangizwaga, bituma hafatwa icyemezo ko imodoka igiye mu igaraje ibanza gukurwamo router, kugira ngo hirindwe ko zangizwa kandi zifasha benshi.

Yavuze ko mu gihe imodoka ivuye mu igaraje, routers zisubizwamo bwangu ku buryo abagenzi bashobora gukomeza gukoresha internet.

AC Group kandi yashimangiye ko serivise batanga zihura n’ibyo bishyurirwa, bati “turifuza kugaragaza ko buri gihe dukorana igenzura n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo turebe urwego rwa serivise [dutanga], kandi AC Group yishyurirwa gusa serivise yatanze”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Joseph Nyiringabo, umuyobozi Ushinzwe igenzura mu kigo ngenzuramikorere, RURA, yavuze ko akazi kabo ari ugukora igenzura ryo kureba ko abafatanyabikorwa bakora ibyo bashinzwe, basanga hari ibitubahirijwe n’umufatanyabikorwa akabibazwa, ndetse akaba yanabihanirwa. Yavuze ko nta kibazo barabona mu bugenzuzi bakoreye AC Group.

AC Group ni ikigo kimaze kwaguka, kuko abagera kuri 2 000 0000 bafite amakarita y’iki kigo bakoresha mu ngendo. Mbere ya Covid-19, abarenga 300 000 ku munsi bakoreshaga internet yo mu modoka ariko ubu babariwa mu 75,000.

AC Group itangaza ko yiteguye gukomeza gutanga serivise nziza, ndetse ko yishimira gukorana na buri wese watanga inyunganizi zo kuzuza inshingano zayo neza.

RURA yashyizeho umurongo mushya wa 22 22, uzajya wakira ibibazo bijyanye na serivise z’ingendo gusa, mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyarwanda kubona serivise zihuse kandi nziza.

Abantu bashobora gukoresha porogaramu ya Tap&Go muri telefoni, bakabasha kubona amafaranga basigaranye ku ikarita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .