00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunganizi ba Karasira basabye ko abanza kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Aimable Karasira ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri gusa abunganizi be basaba ko yabanza akavuzwa uburwayi afite bwo mu mutwe.

Mu iburanisha rishize ryabaye kuwa 7 Nyakanga, abunganizi ba Karasira bari bavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe amaranye imyaka 18 ndetse yari asanzwe abwivuriza mu bitaro bya CHUK aho yavurwaga na Dr. Musoni ndetse na Dr. Gafaranga.

Kubera impamvu y’ubu burwayi, abunganizi be bari basabye ko mbere y’uko urubanza rutangira, habanza gukorwa isuzumwa ry’imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe bwa Karasira kandi iri suzuma rigakorwa n’abaganga bari basanzwe bamuvura.

Iryo suzuma ryarabaye rikorwa na Dr. Chantal Murekatete, inzobere mu ndwara zo mu mutwe ukorera mu bitaro bya CHUK ariko raporo yatanze yerekana ko Karasira nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Uyu mwanzuro wa raporo watewe utwatsi n’abunganizi ba Karasira, ari bo Me Gatera Gashabana na Me Kayitana Evode, bavuze ko batemeranya na yo kuko itakozwe n’abaganga bari basanzwe bavura Karasira.

Ni ku bw’iyo mpamvu basabye ko urubanza rusubikwa, Karasira akabanza kuvurizwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe biri i Ndera, ubundi urubanza rukazasubukurwa amaze gukira.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwemera raporo yatanzwe na Dr. Murekatete kandi ko ari impuguke mu byo yakoreye isuzuma kandi akaba abifitiye uburenganzira.

Urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza kuko uwakoze raporo yayikoze ashingiye kuri dosiye ya Karasira yari muri CHUK kandi akaba abifitiye ubushobozi.

Karasira Aimable yongeye kwitaba urukiko aho aregwa guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .