Abunganizi ba Kabuga bareze Leta y’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Abunganizi ba Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze ikirego cyihutirwa barega Leta y’u Bufaransa ku bwo kurenga ku mahame y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, agena ko umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba akwiriye gukomeza gufatwa nk’umwere.

Kuri iki Cyumweru, aba banyamategeko bitabaje Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu, Jacques Toubon, bagaragaza ibyo bavuga ko ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu butubahirijwe kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi.

Abanyamategeko Laurent Bayon na Nejma Labidi basabye Jacques Toubon kugira icyo akora ku byo bise “impu ebyiri” z’ubutabera bw’u Bufaransa nk’ibibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa Kabuga.

Kabuga uherutse kubwira Urukiko rw’i Paris ko yifuza kuburanira mu Bufaransa, agomba kugaragara imbere y’urukiko ku nshuro ya kabiri ku wa 27 Gicurasi aho rugomba gutangira kwiga ku bijyanye n’aho agomba kuburanishirizwa.

Abunganizi be bari basabye ko iburanishwa ryo ku wa 20 Gicurasi risubikwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gutegura urubanza, gusa batangaje ko kugeza kuri iki Cyumweru batari bakabonye inyandiko z’urubanza.

Iburanisha ryo ku wa Gatatu rizasuzuma niba impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga zifite ishingiro ku buryo yakoherezwa kuburanira i Arusha mu Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT. Gusa mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha w’uru rwego yasabye ko Kabuga yakoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aba banyamategeko batangaje ko batanze ikirego kireba Leta y’u Bufaransa ku bwo kutubahiriza ihame ry’uko buri muntu wese utarahamwe n’icyaha aba akwiye gufatwa nk’umwere, bashingiye ku itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Paris n’ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu, ryatangazaga itabwa muri yombi rya Kabuga.

Aba bunganizi bamagana imvugo yakoreshejwe muri iryo tangazo ku mukiliya wabo aho rivuga ko ari “umwe mu b’ingenzi bagize uruhare muri Jenoside” yakorewe Abatutsi.

Basaba ko Kabuga arekurwa kubera uburwayi

Mu busabe bwabo bandikiye Jacques Toubon kuri iki Cyumweru, aba banyamategeko bavuze ko ubusabe bwabo bw’uko uburenganzira bw’umukiliya wabo bwubahirizwa butarahabwa itariki yo kwigwaho kugira ngo ibi bikorwa bihagarare. Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere aribwo hari butangwe itariki yo kwiga ku busabe bwabo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kandi, aba banyamategeko babiri bari basabye ko umukiliya wabo arekurwa “kubera imyaka ye ndetse n’ubuzima bwe by’umwihariko butameze neza”. Ubu busabe buzigwaho ku wa kuri uyu wa Gatatu.

Aba banyamategeko bavuga ko kubera ko hari ibyago by’uko ashobora kuba yakwandura COVID-19, akwiye kurekurwa dore ko asanzwe afite intege nke, hanyuma agashyirwa mu nzu icungwa cyangwa se agakuriranwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Laurent Bayon na Nejma Labidi bunganira Kabuga basabye ko uburenganzira bwe bukwiye kubahirizwa ntakomeze gufatwa nk'umunyabyaha mu gihe nta rukiko rurabimuhamya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .