Abunganira Dr Habumuremyi basabye Urukiko ko hakurikiranwa Kaminuza yayoboraga aho kuba we

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Abunganizi ba Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, basabye urukiko ko umukiliya wabo yarekurwa ahubwo hagakurikiranwa kaminuza yayoboraga kuko ibyaha ashinjwa biri mu izina ryayo.

Uru rubanza ruri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, Habumuremyi ari muri gereza i Mageragere mu gihe Urukiko ruri i Nyamirambo

Umwe mu bunganizi ba Dr Habumurenyi yavuze ko uru rubanza rwagombaga kuregerwa Urukiko rw’ubucuruzi, ku buryo basanga Ubushinjacyaha bwaribeshye inzira.

Yavuze ko ubwo Habumuremyi yatangaga sheki, habayeho uburyo bwo kwemeranya kwishyurwa amafaranga yose, ariko haza kubaho ikibazo cyatumye Christian University ifungwa, ahari kuva ubwishyu harabura, bituma ya masezerano atubahirizwa.

Kugeza ubu ngo bibaza impamvu Habumuremyi yaba afunzwe azira ibintu bitari icyaha, kuko mu bahawe sheki harimo abahawe amafaranga nubwo atuzuye.

Undi mwunganizi yavuze ko mu gukurikirana umukiliya we, Ubushinjacyaha bwabyubakiye ku cyaha kimwe cy’uko yatanze sheki zitazigamiye, kandi ko mu mategeko y’u Rwanda sheki ikoreshwa gusa nk’uburyo bwo kwishyurana gusa, nyamara ngo siko babibona, kuko sheki ari n’uburyo bw’ingwate.

Yashingiye ku itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa ryo mu 2013, mu ngingo ivuga ko mu mutungo wimukanwa ushobora gushyirwa mu ngwate harimo umutungo ufatika n’udafatika, uriho ubu n’uzaboneka, harimo n’impapuro n’inyandiko mvunjwafaranga.

Yavuze ko yibaza icyaha Dr Habumuremyi yaba yarakoze atanga sheki nk’ingwate kuko amategeko yabimwemereraga.

Yavuze ko nta bushake bwo gukora icyaha yagize, kuko yatanze sheki ari nk’ingwate kandi amategeko yabimwemereraga.

Yanagarutse ku gukurikirana Habumuremyi muri uru rubanza, nyamara ngo mu mategeko y’imyishyuranire, biteganywa ko amasosiyete aryozwa mu izina ryayo ibyaha byakozwe n’ababihagarariye.

Yavuze ko muri iyi dosiye niba Habumuremyi nka Perezida w’inama y’Ubutegetsi yateguraga amasezerano yo kwishyurana mu byiciro mu izina rya Christian University, bitumvikana uburyo kuva mu rukiko rwa mbere Kaminuza yo itigeze ibazwa, ahubwo Habumuremyi yabiburanye ku giti cye, Kaminuza ikazanwamo bigeze mu rubanza.

Yavuze ko byakabaye ari icyaha cya Kaminuza, wenda we akaba yabazwa nk’icyitso mu cyaha cyangwa ubufatanyacyaha, ariko icyaha kikaregwa Kaminuza. Icyo gihe ngo Ubushinjacyaha bwatanga ibimenyetso ku byaha baba bamurega.

Icya gatatu yavuze ko ubu imitungo ya Habumuremyi yose yafatiriwe harimo n’amakonti, kandi itegeko rivuga ko ukurikiranyweho icyaha, imitungo ye ishobora gufatirwa iyo ishobora kunyagwa, ishobora kuba ikimenyetso kimushinja cyangwa ari ikimenyetso kirengera ushinjwa.

Nyamara ngo muri dosiye ya Habumuremyi, ntabwo inzu atuyemo ifite aho ihuriye n’imitungo ya Kaminuza, cyangwa ngo ibe ifite aho ihuriye no kumugira umwere, ahubwo ngo bigamije kumunyaga, nyamara ngo kunyaga imitungo yose y’umuturage ntibishoboka.

Ku bijyanye n’icyaha cy’ubuhemu, uwunganira Habumuremyi yavuze ko nta cyaha yakoze kuko hari uwo bagiranye amasezerano ariko ntiyishyurwe uko bumvikanye, gusa ko yagendaga amwishyura make, kandi mu itegeko hateganywa ko impaka zikomoka ku masezerano zikemurwa n’urukiko rw’ubucuruzi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi Dr Habumuremyi yagaragaje ko afite harimo kuba Urukiko rudafite ububasha, zagombaga kuburanishwa mbere y’uko urubanza rujya mu mizi, ariko kubera ko azi ko ari ugutinza urubanza, yazamuye izo nzitizi anemera kuburana.

Yavuze ko bo batabona ko sheki Habumuremyi yatanze zari ingwate, ariko ngo si byo kuko ingwate zigira agaciro iyo zandikishijwe muri RDB kandi impande zombi zabyumvikanyeho.

Byongeye ngo ntiyari kuba ingwate kuko hari na sheki itazigamiye, ahubwo ngo Habumuremyi yayitanze nk’uburyo bwo kwishyura.

Ku cyaha cy’ubuhemu, Umushinjacyaha yavuze ko uwitwa Ngabonziza yahaye ingwate Christian University ya miliyoni 10 Frw, yagombaga gusubizwa arangije kubagemurira ibikoresho yagombaga kubagemurira, ariko abirangije bamusubiza igice, kandi yaragombaga guhabwa amafaranga ye yose.

Yanagarutse ku mpungenge zagaragazaga ko atari Dr Habumuremyi wagombaga kuregwa, avuga ko ikigo cyagombaga kuregwa hamwe n’abagihagarariye, kuko aribo bafataga ibyemezo, ari nabo bagombaga kumenya ko ikigo kidafite amafaranga. Byatumye Habumuremyi areganwa na Serushyana wari ushinzwe umutungo muri Christian University of Rwanda.

Iburanisha rirakomeje...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .