00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aborozi bishimiye igiciro gishya cy’amata bagaragaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 August 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose mu borozi nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije igiciro gishya cy’amata, aho cyavuye ku mafaranga 228 kikagera kuri 300 Frw kuri litiro imwe ariko bagaragarije Leta n’ibindi bibazo bikwiriye kwitabwaho kugira ngo ubworozi bukomeze bukorwe kinyamwuga.

Ni ibiciro byatangajwe mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022. Mu biciro bishya ikusanyirizo rizajya rigura litiro y’amata ku 300 Frw riyagurishe 322 Frw naho amata agejejwe ku ruganda i Masaka azajya agurwa 342 Frw.

Ni impinduka aborozi bakiriye neza ngo kuko ngo nibura imvune bahuraga nazo zihawe agaciro ugereranyije na mbere.

Gumisiriza Charles uyobora ikusanyirizo ry’amata rya Kageyo riherereye mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, yavuze ko bishimiye igiciro cyashyizweho ngo kuko bigiye gutuma amakusanyirizo abona amata menshi.

Ati “Leta turayishimira ko yibutse aborozi ikongera kubitaho biraza gutuma noneho amakusanyirizo y’amata yongera kuyabona ku bwinshi bizanatera imbaraga umworozi ku kubikora ashyizemo umwete kuko noneho nta gihombo kirimo.”

Gasasira Thomas wororera mu Murenge wa Murundi yavuze ko amafaranga 72 bongereye ku giciro gisanzwe babonaga ari menshi, ko ari inkuru bakiriye neza.

Ati “Singiye kukubeshya nishimye pe! Ubu baduteye akanyabugabo bagiye gutuma twongeramo imbaraga.Ubusanzwe twagurirwaga amata kuri make ariko ubu buri wese arabikora atizigamye kuko aziko harimo inyungu.”

Gasasira yavuze ko nubwo bishimira ko igiciro cy’amata cyazamuwe ngo hari n’ibindi byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo umworozi abashe gutanga umusaruro mwinshi ujyanye n’igihe.

Ati “Turasaba amazi kugira ngo buri wese abashe korora neza anatange umusaruro. Leta niyongere idufashe kubona amazi kuri buri rwuri byadufasha kwirinda kuzerereza inka tujya gushaka amazi ikindi nibarebe uko imiti y’amatungo yashyirwa ku giciro gito kuri ubu irahenda cyane.”

Undi mworozi wo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko ikindi kibazo Leta ikwiriye kwitaho cyane ari ukongera imbaraga mu kuba haboneka imashini zifasha aborozi mu gukata ubwatsi, koroherezwa kubona imiti na yo igihenze cyane n’ibindi bikorwa by’ubworozi.

Ati “Batubwira ko imashini nyinshi ziba zirimo nkunganire ariko kuzibona ntibyoroshye, nk’ubu imashini ikata ubwatsi yarabuze, hakenewe rero kongera imbaraga mu kutworohereza kuzibona kugira ngo dukomeze dutange umusaruro.”

Kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare hagiye kuzuzwa uruganda ruzakora amata y’ifu nibura ku munsi rukazajya rwakira litiro ibihumbi 500 z’amata, aborozi bo muri iyi Ntara basabwe kongera inka zitanga umukamo no kuvugurura ubworozi bwabo kugira ngo bazabashe guhaza uru ruganda.

Aborozi bishimiye igiciro gishya cy’amata bagaragaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .