00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abongereza baba mu Rwanda bahuriye mu masengesho yo gusabira Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Abongereza baba mu Rwanda n’inshuti zabo z’Abanyarwanda bahuriye mu masengesho yo gusabira Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko aya masengesho yabereye kuri Katederali y’Abangilikani iherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Yayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini, Manasseh Gahima , yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair na Guverineri wungirije wa Banki y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya.

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 14:1-2, Musenyeri Manasseh Gahima yabwiye abitabiriye aya masengesho ko “Yesu ari inzira y’ukuri n’ubugingo, bityo badakwiriye guhagarika imitima yabo ahubwo bakwiriye kwizera Imana n’umwana wayo.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe bikomeye ku Bongereza n’Isi yose ku bwo gutanga k’Umwamikazi Elizabeth II, nta muntu ukwiriye gucika intege ahubwo akwiriye kurangwa n’ukwizera.

Yavuze ko mu myaka 96 Umwamikazi Elizabeth II yamaze ku Isi yabaye ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no gushyira abandi bantu imbere ndetse ko asize umurage w’ubwubahane.

Ku wa 8 Nzeri 2022 nibwo Elizabeth II yatanze ku myaka 96 irimo igera kuri 70 yari amaze ku ngoma. Yaguye mu rugo rwe muri Ecosse aho yari amaze iminsi.

Biteganyijwe ko imihango yo kumutabariza iba kuri uyu wa Mbere, aho yitabiriye n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Commonwealth na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden.

Abitabiriye aya masengesho basabwe gukomera muri ibi bihe by'agahinda batewe n'urupfu rwa Elizabeth II
Aya masengesho yo gusabira Umwamikazi Elizabeth II yahurije hamwe Abongereza baba mu Rwanda n'inshuti zabo
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair ari mu bitabiriye aya masengesho yabereye muri Katederali y'Abangilikani i Kibagabaga

Amafoto: The New Times


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .