00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye ba RCS basoje amahugurwa y’umwaka muri Zimbabwe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 December 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Abofisiye bakuru bo Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), basoje amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero, bari bamaze umwaka bahererwa muri Zimbabwe.

Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabaye ku wa 06 Ukuboza 2024, byitabirwa na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni.

Abasoje ayo mahugurwa ni abofisiye bakuru 44 b’Abanya-Zimbabwe barimo batanu ba RCS. Ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero. Yatanzwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe.

Muri Zimbabwe ni ubwa kabiri aya masomo yiswe “Senior Management and Development Course in Corrections (SMDCC)” yari akozwe mu gihe ari ubwa mbere RCS yohereje abofisiye bayo muri icyo gihugu.

Ibirori byabereye kuri Chikurubi Dam View, biyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi n’abandi bayobozi bakuru bo muri icyo gihugu.

Abasoje masomo bahawe imidali y’ubuyobozi mu micungire myiza y’amagororero n’impamyabushobozi mu icungamutungo n’imiyoborere yatanzwe na Zimbabwe Open University n’izindi mpamyabushobozi zatanzwe n’ibigo byo muri Zimbabwe.

CG Murenzi yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo muri Zimbabwe ku buryo bwo gusangira ubumenyi no gukomeza ubufatanye mu kunoza imicungire y’abagororwa n’abantu bafunze no gukomeza gahunda y’igorora ihamye.

Biteganyijwe kandi ko CG Murenzi azasura ikigo cya Marondera kigororerwamo abagore bitegura gusubira mu muryango n’ikigo gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi cya Mazoe kugira ngo hasangirwe ubunararibonye ku buryo bwo gufasha imfungwa n’abagororwa mu kongera umusaruro no kubinjiza mu buzima busanzwe.

Ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igorora yasinyiwe i Harare mu 2021 bikozwe na za Minisiteri z’Ubutabera, hagamijwe guhurira ku mishinga itandukanye yo guteza imbere ibijyanye n’igorora.

Bishingiye kuri ayo masezerano, Komiseri Mukuru w’Urwego rwa Zimbabwe rushinzwe Igorora, CG Dr. Moses Cryil Ngawaite Chihobvu mu 2023 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rugamije guhanahana ubunararibonye hagati y’urwego ayobora na RCS.

Abofisiye bakuru batanu bo muri RCS basoje amahugurwa y'umwaka ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi (hagati) mu bitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yahabwaga abayobozi bakuru bo muri RCS n'abo muri Zimbabwe. Amahugurwa yari amaze umwaka atangirwa muri Zimbabwe
Igikorwa cyo gusoza amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero, yatangirwaga muri Zimbabwe cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda no muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .