Ni mu cyegeranyo cyakozwe na Manzi Gato Félicien usanzwe ukora ibyegeranyo bigaruka ku buzima abinyujije mu cyo yise ’Secret Memory’.
Yakoze ikigaruka ku bigwi bitandukanye by’Intwari z’u Rwanda ariko yifashishije bamwe mu bo mu miryango yazo ndetse n’abazibaye hafi cyangwa bazizi mu buryo bwimbitse.
Gakombe Félicien w’imyaka 98, yavuze ku Mwami Mutara wa III Rudahigwa, uri mu cyiciro cy’Imena, agaragaza ko yari umuntu udasanzwe waciye ubuhake, ingobyi n’abahetsi ndetse n’akazi kadahemba.
Ati “Icyo gihe abantu benshi baramwanze ariko bituma bamwe bamenya ubwenge.”
Umukobwa wa Rwagasana Michel uri mu cyiciro cy’Intwari z’Imena, Uwimbabazi Rose Mary, yavuze ko Se yari umuntu udasanzwe.
Ati “Yari umuntu wihagararaho mu bitekerezo bye kandi by’ukuri, utarya iminwa kandi ni na ko yabyirutse. Akaba umuntu wagenderaga kure amakimbirane.”
Agathe Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na we ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena. Irigukunze Gilbert yari abereye nyirasenge yavuze ko mu mabyiruka ye yari umwana utandukanye n’abandi, ku buryo imyitwarire ye amaze gukura itatunguranye.
Ati “Ni umukobwa wakuze nk’abandi bana ariko akagenda agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi kubera ko mu buzima bwe yangaga ikibi, agakora uko ashoboye kose ngo icyiza agishyire imbere. Ni umuntu wagiraga impuhwe cyane areba abana bakennye akabafasha, no mu rusisiro aho twabaga dutuye nubwo yabaga yaje akiri Minisitiri, yarazaga ugasanga abasirikare bamaze iminsi itatu bamutegereje.”
Yakomeje agira ati “Yabanzaga kunyura mu ngo asuhuza abantu, ahubwo twe akaza kutugeraho abantu bababaye. Ibyo byagendaga bigaragaza uburyo yagiraga ikintu cyo kubana n’abantu no kubisanzuraho.”
Yavuze ko abantu bose bari mu Ntwari z’Igihugu bafite ibintu byinshi abandi babigiraho, cyane ko bari bafite indangagaciro zo kwicisha bugufi, kugira intego no kudacika intege. Irigukunze agendeye ku myitwarire y’Intwari, yagiriye inama abantu, ati “Tugire kumenya ko ikintu cyose dushaka kigomba kuduhenda.”
Niyitegeka Félicité na we ari mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda. Laurien Ntezimana bavukana, avuga ko yari umukobwa wakundaga Imana kandi washoboraga kwitangira buri wese ari na ko byaje kumugendekera ubwo Abatutsi bari bagiye kwicwa akanga kwitandukanya na bo.
Ati “Yari umukobwa wakundaga Imana, kandi akaba yari umugore uhamye, wa wundi wiyubatse akamenya icyo ashaka. Bahoraga bavuga ngo ntabwo azisazira kubera ineza. Ntabwo yitaga ku bavaga inda imwe, yitaga ku bantu bose yabonaga ko bakeneye kwitabwaho. Muri make yari ngiruwonsanga.”
Yakomeje avuga ko uyu mugore yayoboraga ikigo cy’amahugurwa cya Centre Saint-Pierre ndetse aha hakaba hari hihishe Abatutsi 43.
Ngo yamenye amakuru ko iki kigo kizaterwa ndetse musaza we Col Nzungize Alphonse wategekaga igisirikare cya Bigogwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amusaba gusezerera impunzi ngo akivemo, undi aramuhakanira.
Ati “Nzungize yararebaga ati ‘nibamusanga aho ari baramuhitana n’abo bari kumwe’. Yashatse gukiza mushiki we undi amubwira ko bidashoboka, ko amukizanya n’abo bari bihishe hamwe bityo akwiriye kumureka, yarokoka akarokokana na bo cyangwa yapfa agapfana na bo. Ni Niyitegeka Félicité wanze guhunga.”
Ntezimana yavuze ko imyitwarire ya mushiki we ari ishema mu muryango, ndetse bikagaragaza ko yari yararenze iby’amoko.
Ati “Abanyarwanda icyo bamwigiraho ni ukurenga utuntu twose tudutandukanya, tukibuka ko icyo dupfana, cyo kuba turi abana b’Imana kiruta kure icyo dushobora gupfa.”
Nkunduwera Alphonsine wari mu banyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo babisabwaga n’abacengezi mu 1997, ndetse aba banyeshuri bakaba barashyizwe mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda, yagiriye inama urubyiruko arusaba gukora neza.
Ati “Ikintu kibi kibyara ikibi, icyiza kikabyara icyiza. Umuntu wese ukwigisha gukora nabi aba ari umugome.”






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!