00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu Karere ka Ngoma bungutse indi kaminuza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 May 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Abatuye Akarere ka Ngoma bongeye kubona indi kaminuza nyuma y’aho Kaminuza ya Kibungo yari imwe rukumbi muri aka gace ifungiye imiryango.

Ibi bije nyuma y’aho hasohokeye amatangazo asaba abanyeshuri kwiyandikisha muri kaminuza Gatulika y’u Rwanda mu ishami ryayo rya Ngoma.

Iyi kaminuza izakorera iruhande rw’ahahoze kaminuza ya Kibungo.

Umuyobozi wa kaminuza Gatulika y’u Rwanda, Dr Ntaganda Laurent, yabwiye IGIHE ko bagejejweho icyifuzo na Diyoseze ya Kibungo cyo kuhafungura ishami rya ryigisha amasomo ya ‘Post graduate’ bahitamo kurihatangiza.

Ati “ Twasabwe na Diyoseze ya Kibungo kujyanayo ishami kuko bashakaga ngo abapadiri babo bakomeze kwiga ( Post graduate) kuko kujya i Kigali ari kure, Musenyeri waho rero yadusabye ko twatangizayo ishami tubisabye muri HEC batubwira ko tutasabira abapadiri gusa ahubwo ngo twashyiramo n’abandi banyeshuri bisanzwe bituma duhitamo kwakira abanyeshuri bose.”

Dr Ntaganda yavuze ko ku ikubitiro bazakira abashaka kwiga icyiciro cya ‘post graduate’ gusa avuga ko batazakorera mu mashuri yahoze akorerwamo na UNIK, yavuze ko nibikomeza kugenda neza bazakomeza kwakira abanyeshuri benshi no mu yandi mashami mu gihe HEC yabibemerera.

Ati “Ntabwo aritwe tubyiha abantu barasaba yabona (HEC) ko bikenewe ikaba yabibemerera, aka kanya sinabikwemerera ariko HEC nibitwemerera twabikora gusa ubu turayishimira ko yatwemereye gufungurayo ishami.”

Tariki ya 28 Nyakanga 2020 nibwo Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa UNATEK yafunzwe burundu na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku bibazo byayigaragaragamo birimo n’imyigishirize idahwitse.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bari batuye hafi yaho bavuga ko basigaye mu gihombo kuko hari abari bafite inzu hafi aho zabuze abazikodesha, abari bafite ubucuruzi nabo barahomba kuko abenshi bagurirwaga n’abanyeshuri.

Kaminuza Gaturika y’u Rwanda isanzwe ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gisagara ndetse n’ishami mu Karere ka Huye. Yatangiye gukora mu 2011/2012 ikaba imaze gutanga impamyabumenyi inshuro zirindwi.

Kaminuza Gatulika y’u Rwanda yafunguye ishami i Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .