00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize umuziki ku Nyundo bahuriye mu ndirimbo ivuga ku kubaka umuryango muzima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 April 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye babarizwa mu Muryango Imbonizarwo bize umuziki ku Nyundo, bashyize hanze indirimbo nshya igamije kubaka umuryango nyarwanda uzira amakimbirane n’amacakubiri, muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bahanzi bibanze cyane ku ruhare rw’umuryango muzima mu kubaka igihugu kizima kuko ariho hambere umwana cyangwa umujyambere akura uburere bwo kuba Umunyarwanda mwiza.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Umuryango muzima’ igaragaza uruhare rwo kubaka Umuryango nyarwanda binyuze mu gusangira, gushyingirana ndetse no mu bitaramo mu rwego rwo kubaka umuryango muzima hashingiwe kunama z’umuryango.

Umuraperi Kaligombe uri mu bahanzi bagize uruhare mu gutegura iki gihangano, yabwiye IGIHE ko intego ya mbere yo kuba barize umuziki ari ukubaka umuryango nyarwanda ndetse no kwiyubaka.

Ati “Twashakaga gutanga umusanzu mu isanamitima ry’umuryango nyarwanda muri ibi bihe turi bitoroshye. Nk’abantu bize umuziki twiyumvishemo ko hari ikintu twakora tugatanga umusanzu mu kubaka umuryango.”

Umuyobozi akaba ari na we washinze Umuryango Imbonizarwo, Jean Pierre Kwizera, yavuze ko iyi ndirimbo iri mu mujyo w’izindi ndirimbo nyinshi bamaze igihe bakora zigamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.

Kugeze ubu Umuryango Imbonizarwo umaze gushyira hanze indirimbo ziteguwe mu buryo bwa gihanga zose ziganjemo izigaruka ku kibazo cyo guhangana n’inda ziterwa abangavu.

Iyi ndirimbo nshya bise ‘Umuryango muzima’ yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guitar], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert, Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Aba basore n'inkumi bahuriye mu ndirimbo nshya ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .