Mu mwaka wa 2012 nibwo hashyizweho itegeko rigenga imirimo y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi, rinashyiraho ingaga z’abakora iyo myuga mu Rwanda.
Iryo tegeko ryasobanuraga ko injeniyeri agomba kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri kaminuza yemewe mu gihugu, akaba ari n’umunyamuryango w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda.
Nyuma haje kuzaho Iteka rya minisitiri muri 2019 yyavugaga ko abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari bo bonyine bemerewe guhabwa uruhushya rwo kubaka inyubako mu Rwanda.
Uko imyaka yagiye yiyongera, iri tegeko ryagiye rigaragaza ko rikwiye kunganirwa bitewe n’uko hagiye hajyaho gahunda za Leta zigamije guteza imbere amashuri y’Imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro(TVET). Mu bumenyi butangwa muri aya mashuri harimo n’ajyanye n’ubwubatsi ndetse no guhanga inyubako.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, zashyizeho ibwiriza rishya rigenga imikorere n’imitangire y’ibyangombwa ku bize imyuga y’ubwubatsi no gutegura inyubako.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye Inama igamije kwiga ku ngingo zikubiye muri iri bwiriza n’uko zarushaho gushyirwa mu bikorwa. Ni inama yahuje abahagarariye inzego zitandukanye z’ubwubatsi n’amashuri y’umwuga n’ubumenyingiro.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette yavuze ko mu myaka icumi ishize hari byinshi byagiye bihinduka ku buryo itegeko ryari rikwiriye kuvugururwa.
Ati “Umwuga w’ubwubatsi ugenda utera imbere kuko mu myaka 10 ishize ntabwo twagiraga abanyeshuri barangiza kwiga mu mashuri makuru ya TVET, ariko uyu munsi turayafite. Wasanganga rero abanyeshuri bayarangizamo bafite ubushobozi n’ubushake bwo guhanganira imirimo ariko ugasanga itegeko ribagonga.”
Yakomeje agaragaza ko abo basoje muri ayo mashuri hari aho bakenerwa mu mirimo y’ubwubatsi ariko kubera kubura ibyangombwa bikabasaba kubanza kunyura ku bandi babifite.
Ati “Byari ikibazo kubona dukangurira Abanyarwanda kwitabira Amashuri y’Imyunga n’Ubumenyingiro ariko bagera ku murimo ugasanga amategeko yacu hari aho abaheza.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe Imyubakire, Nsanzineza Noel, yavuze ko aya mabwiriza aziye igihe kuko bigiye kongera umubare w’abafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Ati “Amategeko yari ahari ntajyanye n’iterambere ry’igice cy’ubwubatsi bwa kinyamwuga. Ibi biradufasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo n’abantu bageragezaga gukora mu buryo butemewe n’amategeko.”
Abarangije ubwubatsi mu mashuri y’imyuga bitewe n’icyiciro barangijemo, bazajya bemererwa gukora bitewe n’ubushobozi bafite ndetse binjizwe mu rugaga rw’abenjeniyeri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!