Abize ubuvuzi muri UR basabwe gushyigikira ikigega cyayo kizagoboka abanyeshuri bakennye n’abacikiriza amasomo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yasabye abayizemo ubuvuzi gushyigikira ikigega “UR Solidarity and Development Fund” kigamije kuyifasha kunganira inkunga leta iyiha ariko ku ikubitiro kikazabanza gufasha abanyeshuri bayo bakennye cyane n’abacikiriza amasomo bageze hagati kubera ubushobozi.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Murigande, ubwo yatangizaga umuryango w’abanyeshuri bize Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yabasabye kukigiramo uruhare.

Dr. Murigande yibukije ko ibyo byari muri gahunda yayo kuva mu myaka itandatu ishinzwe.

Ati “Ubwo Kaminuza y’u Rwanda yashyirwagaho mu myaka itandatu ishize, mu byagombaga gukurikira hagombaga gutekerezwa uburyo Kaminuza y’u Rwanda itabaho ishingiye gusa ku bufasha bwa Guverinoma ahubwo ikareba uburyo yashaka ubundi bushobozi bwo kuyunganira.”

Ikigega “UR Solidarity and Development Fund” ni kimwe muri ibyo bisubizo. Gushyiraho amahuriro y’abanyeshuri ahamye kandi akora neza ngo ni imwe mu nzira zo kunganira Kaminuza muri urwo rugendo.

Yavuze ko bimwe mu byiciro bizitabwaho ku ikubitiro ari ugufasha abanyeshuri biga muri UR bakeneye ubufasha.

Yavuze ko hari abanyeshuri bahabwa inguzanyo ya leta ariko kwiyishyurira ayo kwiyandikisha bikaba ikibazo gikomeye kubera ubukene. Hari abandi batangira biyishyurira, aho bakura amafaranga hazamo ikibazo agahagarara nabo amasomo yabo akarangirira aho.

Ati “ Twatekereje ku by’ibanze tugiye kwitaho, dushaka kwita ku kibazo cy’abanyeshuri bacu bakennye cyane. Dufite abanyeshuri rimwe na rimwe na nyuma yo kubona inguzanyo ya leta badashobora kwishyura amafaranga yo kwiyandikisha.

“Tunafite abiyishyurira batangira amasomo yabo, ariko nyuma ubufasha bukabura, ibyo bikaba iherezo ry’amasomo yabo. Duhura n’ibibazo bikomeye nk’ibyo kandi turatekereza ko ku ikubitiro tuzatangirira ku gufasha abanyeshuri bakennye b’abahanga kugira ngo babashe gukomeza amasomo yabo.”

Yavuze ko nibabasha gushishikariza abagera ku bihumbi 100 bayirangijemo bagatangira gutanga inkunga yabo, bitazakemura icyo kibazo gusa ahubwo UR izakora ibintu byinshi.

Ati “ Bamwe muri mwe babashije gusura Kaminuza zo muri Amerika. Mwabonye inyubako nini zirimo nk’amasomero cyangwa Laboratwari zubatswe n’abanyeshuri barangije. Twizeye ko tuzagera aho. Ariko mureke duhere kuri ibi bibazo by’imibereho biri mu banyeshuri bacu.”

Mu rwego rwo kwegeranya imbaraga z’abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda, yahurije hamwe abayirangijemo mu bijyanye n’Ubuvuzi, hashyirwaho umuryango w’abanyeshuri bize ubuvuzi.

Umuyobozi w’umuryango mugari w’abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba na Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Dr. Faustin Nteziryayo, yavuze ko basanze guhuza abanyeshuri bose bayirangijemo bigoye bakaba barafashe icyemezo cyo kubahuza bagendeye ku mashuri, Koleji cyangwa amashami bizemo.

Ibyo ngo bigamije ko abize muri Kaminuza y’u Rwanda basubiza amaso inyuma bakagira uruhare mu kwiyubaka kwayo.

Dr. Nteziryayo yavuze ko mu minsi mike baratangiza amahuriro y’abize amategeko, ubwubatsi, uburezi n’abize Siyansi, bityo bityo.

Ati “Twishimiye ko muri uyu mugoroba tubashije gutangiza ihuriro ry’abize Ubuvuzi.”

Ibyo ngo birajyana Kaminuza mu murongo wo gushyiraho n’imishinga izayifasha korohereza Guverinoma y’u Rwanda mu mibereho yayo, ku buryo ishobora kubaho itayisabye ibyo ikenera byose.

Imihigo y’abize Ubuvuzi muri UR

Perezida wa komite y’abize Ubuvuzi muri UR yabaye Dr. Albert Nzayisenga, umuganga w’Inzobere mu kuvura amagufwa akaba n’umuyobozi w’ibitaro by’abana bya Rilima bivura amagufwa bikanagorora ingingo.

Anasanzwe ari umunyamabanga w’urugaga rw’abaganga bavura amenyo.

Visi Perezida ni Gitembagara André, usanzwe ari Perezida w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza.

Dr. Albert Nzayisenga yavuze ko bagiye gukora ku buryo abize muri UR bagaruka kuyitura.

Ati “Kaminuza y’u Rwanda yaratwigishije yaratureze, aho tugeze akenshi twese no kuba twicaye aha ngaha no kuba batudomyeho agatoki ni amahirwe yaduhaye tugomba kugarura mu rugo [muri Kaminuza] gushima tuzashyira rero imbaraga mu kongera gukangurira abize muri Kaminuza kongera kugaruka kuyireba kuyisura no gushyira imbaraga zabo, ubumenyi bwabo n’ubunararibonye mu kuyiteza imbere byimbitse.”

Yavuze ko biteguye ubufatanye mu gukusanya inkunga yo gufasha abanyeshuri bakennye.

Ati “Hari ikibazo cy’abana b’abahanga ariko b’abakene bashobora kuba batabasha kwishyura amafaranga y’ishuri. Kuba Kaminuza ifite gahunda y’uko abayirangijemo inkunga yatera ari iyo gufasha abo bana twumva ari ikintu cy’ingenzi kandi abandi bantu bize muri Kaminuza nkatwe bazajya bakomeza kwishimira no guteza imbere.”

Abiga n’abize Ubuvuzi basanzwe bagira uruhare mu bikorwa bigirira akamaro abaturage birimo ubukangurambaga bwo kwirinda indwara zitandukanye bakunze gukora muri gahunda bita School week.

Kugeza ubu kandi usanga bari mu rwego rw’ubuvuzi ku mavuriro, ibigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye.

Kuva mu 2014 Koleji y’Ubuvuzi (CMHS) imaze gushyira ku isoko abanyeshuri 7,440. Muri uyu mwaka yakiriye abanyeshuri 3,999.

CMHS ifite amavuriro abiri i Remera na Nyarugenge, Prof. Jeanne Kagwiza uyobora CMHS yavuze ko hari gahunda yo gushyira irindi vuriro i Rusizi aho bafite ishami ndetse bakaba bateganya no kugira irizita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Clinic).

Abayobozi batandukanye mu Kiganiro kivuga ku buzima bwa Kaminuza banasubije ibibazo n'ibyifuzo by'abanyeshuri birimo ibikorwa bateganya ariko bakagira ubushobozi budahagije
Abize ubuvuzi basanzwe batanga ubufasha mu bikorwa bifite akamaro abaturage birimo n'ubukangurambaga
Abize ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda bitabiriye kumva icyo Kaminuza ibifuzaho
Dr Charles Murigande uhereye iburyo Dr Faustin Nteziryayo na Philip Cotton uyobora UR
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Prof Philip Cotton yavuze ko abanyeshuri bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu buzima bw'Igihugu birimo ubushakashatsi
Umuyobozi w'Umuryango w'Abarangije muri UR akaba na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo yavuze ko bagiye gushinga imiryango y'abanyeshuri barangije mu mashuri n'amakoleji runaka ya UR ikora neza
Umuyobozi w'agateganyo wa Koleji y'Ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda Prof Jeanne Kagwiza yavuze ko mu bikibabangamiye ari igiciro cyo kwiga gishingiye ku bikoresho n'ibikorwa remezo bakenera n'abarimu bava hanze bahenze
Dr Charles Murigande yasabye abize ubuvuzi kugira uruhare mu iterambere rya Kaminuza

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza