Iki kigega cyiswe icy’ubufatanye n’iterambere, UR Solidarity and Development Fund, cyatangiranye miliyoni 14 Frw zavuye mu kwitanga kw’abayirangijemo, bahuriye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2018.
Kuri uyu mugoroba hanizihizwaga imyaka itanu ishize Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze ihurijwemo ayari amashami makuru ya leta.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Iterambere, Dr Charles Muligande, yavuze ko iki kigega cyashyizweho nk’uburyo abarangije muri iyi kaminuza n’inshuti zayo bakoresha mu kuyiteza imbere.
Avuga ko mu ntangiriro hazitabwa ku mibereho y’abanyeshuri bakennye.
Yagize ati “Tugira ingero zibabaje cyane, ugasanga umwana yabonye amanota, HEC yaricaye igasanga ari mu cyiciro cy’Ubudehe cyo gufashwa, umwana arashaka kwiga ibyo Guverinoma y’u Rwanda ishaka gushyiraho imbaraga, ikamuha ya nguzanyo yo kwiga, ariko ugasanga ntaje kuko yabuze amafaranga yo kwiyandikisha kuko ni ibihumbi 60 Frw iyo ugitangira.”
Dr Muligande avuga ko abo bana bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe usanga n’imiryango yabo leta iyishyurira mitiweri, bityo byagera no ku mafaranga yo kwiyandikisha muri kaminuza ugasanga ntaho bayakura.
Uretse kwiyandikisha, kaminuza itekereza ko izajya inabafasha kuriha amacumbi, kuko bayishyuzwa amafaranga y’inguzanyo bemererwa na leta atarabageraho.
Uretse abakennye, Dr Muligande avuga ko bizagera aho bafasha n’abirihira kwishyura amafaranga y’ishuri, nk’igihe azamuwe ntibahite babona ayo basabwa, ibintu ubusanzwe byatumaga bashobora kuva mu ishuri.
Mu gihe ikigega kizaba kimaze kugeramo amafaranga menshi, hazatekerezwa ibikorwa byo kubaka ibikorwaremezo nka za laboratwari.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko bahamagarira abarangije muri iyi kaminuza, kugira uruhare mu iterambere ryayo.
Yagize ati “Icyo nasaba cyane cyane abize muri iyi kaminuza ni uko bakumva ko hari ikintu bagomba guha kaminuza yabareze; iba yarakureze ukagira bumenyi, ukabubyaza umusaruro mu byo ukora.”
Yavuze ko kaminuza aho ziva zikagera zitagomba gutegereza inkunga zihabwa na leta, kandi bitera n’ishema abikorera cyangwa abandi mu gufasha ishuri ryamureze rigatuma agera aho ageze.
Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho nimero ya konti muri Banki ya Kigali, 0009465029218-17, uwarangije ashobora kuzajya ashyiramo inkunga ye.
Hashyizweho Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu batatu barimo Dr Dominique Savio Mugenzi, Amb. Prof Joseph Nsengimana na Françoise Tengera Kayitesi, bazajya bemeza imikoreshereze y’inkunga yashyizwemo.







TANGA IGITEKEREZO