Ku wa Gatanu nibwo hasohotse amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye agendana n’impinduka mu buryo habarwa amanota y’uwatsinze n’uwemerewe kujya muri kaminuza.
Kuri ubu umunyeshuri watsinze ni ufite 50% hakozwe impuzandengo y’amasomo yose yakoze ndetse ni we uhabwa impamyabushobozi, ndetse akaba afite uburenganzira bwo kujya kwiga kaminuza mu gihe abishatse.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru yavuze ko abize amasomo mbonezamwuga baba bagomba guhita bajya ku isoko ry’umurimo, bituma n’aho yagira 90% ariko mu bizamini ngiro byo kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu adafite 70% abarwa nk’uwatsinzwe.
Ati “Ku bana biga amasomo mbonezamwuga aho ni abiga kuzaba abafasha b’abaganga, ni abiga kuzaba abalimu, abiga kuzaba abacungamutungo hari n’izindi porogaramu zizaza kimwe n’amashuri yisumbuye ya tekinike [TSS] aho ni abanyeshuri tuba twiteze ko nibarangiza bahita bajya ako kanya ku isoko ry’umurimo.”
“Hari icyo twongeyeho ndetse kiri mu nteganyanyigisho yabo, tuvuge nk’umwana urangije kuzajya kuba umufasha w’umuganga, uretse ibizamini byanditse bakora hari ibindi bizamini ngiro bakora. Afite amasomo yize mu bitabo uko bavura, uko bafata ababyeyi, ariko agira igihe muri ya myaka ine yo kujya kubyimenyereza. Iyo rero atabashije gutsinda ibyo bizimini ngiro aba yaratangiriye mu wa kane, mu wa gatanu no mu wa gatandatu ukanongeraho n’ikindi kizamini akora mu kizamini cya Leta uwo mwana ntabwo wamureka ngo ni uko yatsinze ibizamini byanditse ngo agende ajye kuba umuganga, ubwo ni na ko n’abiga uburezi, TSS, ndetse n’icungamutungo.”
Dr Bahati yavuze ko mu mashuri nderabarezi hatsinzwe umuntu umwe gusa mu banyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye ya tekinike (TSS) hatsinzwe 10 na ho mu bafasha b’abaganga bose babonye ’diplôme’.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko ikizamini kigaragaza ko umuntu yize akamenya ibyo yize, bityo ko abantu baba bagiye gukora imirimo ako kanya bitaba byiza bagiye bafite ubumenyi buke.
Ati “Tuvuge nk’umuntu agiye kuba umufasha w’abaganga, azajya atera urushinge, azajya areba uko umeze agukurikirane. Urashaka ko umuntu wabonye 40 aza kukuvura? Wowe wajya kwivuza kuri uwo muntu? Ni yo mpamvu ibizamini ngiro tubishyiraho amanota menshi kuko agiye guhita ajya mu mwuga kuwukora.”
Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta mu gihugu hose ni 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.
Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542.
Abo mu masomo mbonezamwuga hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!