Abitwaga intiti ku isonga mu mugambi wo gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mata 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bushimangira mu buryo ntakuka ko Jenoside ari umusaruro w’umugambi wari warateguwe igihe kirekire kandi abawuteguye bari abahanga bazi neza ibyo barimo.

Bimwe mu bimenyetso bishimangira itegurwa ry’uyu mugambi ni inkuru zitandukanye zagiye zandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, mu myaka myinshi yabanjirije Jenoside nyir’izina, yatangiye muri Mata 1994.

Inyigisho zihembera urwango zigishijwe na mbere y’impinduramatwara yagejeje u Rwanda ku bwigenge, abigishijwe na bo bakurana urwo rwango ku Batutsi.

Mu mashuri hadutse icyitwa iringaniza aho abana b’Abatutsi bemererwaga gukomeza amashuri bari bake, bidashingiye ku kuba batsinze gusa, ahubwo kuko habanzaga gutangwa imyanya ku bana b’Abahutu barimo n’ababaga batsinzwe.

Icyo gihe abayobozi n’intiti mu mashuri bavugaga ko abana b’Abatutsi nibakomeza kwiga ari benshi, bazongera bakabahirika ku butegetsi, bityo ko ari ngombwa kugabanya umubare wabo mu mashuri, biciye mu ngengabitekerezo yiswe ‘Ubuhumyi bwa rubanda’.

Muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye hashinzwe icyiswe Comité du Salut Publique, yahurizaga hamwe urubyiruko rw’abahezanguni b’Abahutu, bagamije guteza imbere no gushyigikira icyo cyiswe ‘Ubuhumyi bwa rubanda’.

Ingengabitekerezo y’Ubuhumyi bwa rubanda kandi yagarutsweho mu nyandiko y’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Bubiligi mu 1972/1973.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyatambutse kuri RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yasobanuye ko abari bari muri iryo shyirahamwe bari bagamije kwirukana mu mashuri Abatutsi bose bakagabanywa.

Yagize ati “Abize muri ayo mashuri babaye muri izo Comité du Salut Publique, barererwa muri icyo kintu cy’uko Umututsi atagomba kwiga, banagira uruhare mu kumwirukana, barangije amashuri ni bo baje binjira mu nzego za leta no mu za gisirikare.”

Comité du Salut Publique zatangiriye i Nyanza muri Collège Christ Roi, zishingwa n’umupadiri w’Umubiligi. Uyu mupadiriri yagendeye ku banyeshuri yari yaramenyereje icyo gikorwa n’abandi bari bararangije kwiga za kaminuza bahurira mu Ishyirahamwe ryitwaga ‘Secrétariat des Etudiants du Centre Afrique’ (SECA).

Iryo shyirahamwe ni ryo ryayoboye Comité du Salut Publique hirya no hino mu mashuri mu gikorwa cyo kwirukana Abatutsi, bigakorwa n’abari mu nzego za Leta n’izigenga, batangaga imodoka zo kujya mu bigo by’amashuri bitandukanye kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi.

Icyo kintu cy’umuco mubi wo kudahana ukomoka mu gihe cya kera no kumenyereza urugomo ku Mututsi agatotezwa […] bakabitoza abantu b’urubyiruko bakiri mu mashuri, bagera no mu mirimo bakabikomeza, byatumye abo bantu baba intagondwa mu buryo buremereye.

Abantu nka ba Nahimana Ferdinand, Dr Léon Mugesera, Charles Zirimwabagabo n’abandi benshi cyane bafatwaga nk’abanyabwenge babaye muri izo Comité du Salut Publique. Icyo gihe, 60% by’amashuri yose yo mu Rwanda yabaga mu Majyepfo.

Abasaga 90% by’ababaye muri Comité du Salut Publique, babaye n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse kuri ako kamenyero bari baratojwe kuva kera.

Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho gato intiti n’abayobozi bari bategereje ubufasha bw’abasirikare gusa ngo umugambi wo kurimbura Abatutsi ushyirwe mu bikorwa neza.

Itegeko ryo mu 1963 rivugwaho gutiza umurindi ibikorwa byo kurimbura Abatutsi kuko ryaje rirengera abicanyi.

Iri tegeko ryahaga imbabazi abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe mu 1959, 1961 no mu 1962 ku bantu byitwaga ko barwaniraga revolusiyo. Iri tegeko ngo ntiryarebaga abarwanyije repubulika na revolusiyo.

Kubera iri tegeko ryari rishya, abatari bashyigikiye politiki y’ivangura ntibajyanywe mu rukiko, ahubwo bajyanywe i Nyamagumba baricwa.

Nahimana Ferdinand, Ngeze Hassan na Dr Mugesera Léon bari mu ntiti zari ku isonga mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .