Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wa 11 Mutarama 2023 aba bakobwa bashimiye umugore w’umukuru w’igihugu wabagiriye inama yo kwihuriza hamwe ubu bakaba bamuritse koperative bahuriyemo bise ‘Indangamirwa’.
Zimwe mu mpano bamuhaye zirimo amacupa y’imibavu ikorwa na Kichelle House ya Miss Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi mu 2022.
Bamuhaye kandi n’amagi yavuye mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ‘Sezerano Farming Company’ ukorwa na Miss Sezerano Arlène Antoine igisonga cya mbere cya Miss Burundi akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Briser la culture du silence’.
Umugore wa Perezida Ndayishimiye yashimiye aba bakobwa bose kuba bataramutengushye bakubahiriza inama yabahaye ndetse abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye.
Ku wa 6 Gicurasi 2022 ubwo hasozwaga irushanwa rya Miss Burundi mu 2022 yatanze miliyoni 10 y’Amarundi [arenga miliyoni 5 Frw] yo gushyigikira ibikorwa by’aba bakobwa begukanye ikamba muri iri rushanwa ry’ubwiza.
Abandi bakobwa bitabiriye ibi biganiro barimo Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri na Ndahiro Mégane ufite ikamba rya Miss Popularity.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!