Abitabiriye itorero ‘Indangamirwa’ bigishijwe imirwanire no gukoresha intwaro (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kanama 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689, mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.

Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa mu 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abaryitabira hongerwamo n’amasomo ya gisirikare, haherewe ku bari bamaze kunyura mu byiciro icyenda byari bishize.

Ati "Ubutaha tuzafata abamaze kunyura hano guhera ku cyiciro cya mbere kugera ku icyenda, tubashyire ku rundi rwego, tuzagabanya amasomo yandi hiyongere ibikorwa bya gisirikare. Kurasa imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kwirinda aho ziri wowe utazifite."

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo.

Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye n’urundi rubyiruko ruri mu nshingano zitandukanye mu gihugu.

Itorero Indangamirwa rimaze kunyuramo urubyiruko rusaga 3000. Wongeyeho abasoje iri torero uyu munsi, bose hamwe bagera ku 3,767.

Uwihirwe Yasipi Casmir wahatanye muri Miss Rwanda 2019 ni umwe mu rubyiruko ruyoboye abandi
Uganda yikomye itorero ry'igihugu ivuga ko rigamije gutorezwamo abagamije kuyitera
Bari kwiyerekana mu mikino njyarugamba
Bigishijwe imikino njyarugamba bakoresheje umubiri wabo

<

Uru rubyiruko rwakoreshejwe imyitozo y'uburere mboneragihugu n'indi ijyanye no kwirwanaho
Minisitiri Shyaka Anastase (ibumoso) na Minisitiri Nyirasafari Esperance bitabiriye uyu muhango
Twishime Claude ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye Itorero
Umuhango wo gusoza Itorero ry'Indangamirwa wabereye mu kigo cy'imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro
Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Itrorero, Bamporiki Edouard yitabiriye isozwa ry'Itorero ry'Indangamirwa
Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 12 rusaga 600

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .