Iryo rushanwa ryasojwe ku wa 30 Mutarama 2025.
EAPCCO SWAT Challenge yitabiriwe n’ibihugu umunani muri 14 bigize uwo muryango, ribera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Isozwa ry’ayo marushanwa ryitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, bitabiriye inteko rusange ya 26 y’uyu muryango yateraniye i Kigali.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere mu Karere, ryateguwe muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye bigize inteko rusange y’uyu muryango, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye, kwizerana no gukorana bya hafi, hagamijwe kongera no guhuza ubushobozi bwo gutabara no kurushaho kunoza imyiteguro yo guhangana n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
CG Namuhoranye yavuze ko iri rushanwa ari ikimenyetso cy’umuryango uharanira kuzuza inshingano zo kugenzura iyubahirizamategeko.
Yagize ati “Ndabashimira mwese, abitabiriye iri rushanwa. Ntabwo mwagaragaje imbaraga zanyu z’umubiri n’ubuhanga gusa, ahubwo mwanaranzwe n’ubwitange, gukorera hamwe, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bisobanura umuryango wubahiriza amategeko bikwiye gushyigikirwa no kurushaho gutezwa imbere kugira ngo tubashe kugera ku cyerekezo twihaye.”
Muri iri rushanwa Polisi y’u Rwanda yari ifitemo amakipe abiri agizwe n’iy’abagabo ndetse n’indi kipe y’abapolisikazi, mu gihe ikipe ya Seychelles yari igizwe n’abagabo bavanze n’abapolisikazi.
CG Namuhoranye yashimiye byimazeyo uruhare rukomeye rw’abagore muri iri rushanwa mu gushimangira ubufatanye, uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Uruhare rwanyu abapolisikazi muri iri rushanwa, ni ubutumwa bukomeye bwo guteza imbere uburinganire no kugaragaza ko mushoboye nka bagenzi banyu mu kazi ko gucunga umutekano. Imbaraga mwagaragaje muri iri rushanwa ni umwihariko kandi biratera akanyabugabo abandi bifuza kwinjira muri uyu mwuga."
Yavuze ko iri rushanwa riterekanye gusa ubuhanga bw’abaryitabiriye ahubwo ko ari n’urubuga rwo kuzamura ubumenyi, guteza imbere ubufatanye no gushimangira ubumwe binyuze mu myitozo ihuriweho, umubano n’ubufatanye mu kubahiriza amategeko, nk’intego z’ibanze z’umuryango.
Bitandukanye n’andi marushanwa, ntabwo habayeho kugaragaza uko amakipe yarushanyijwe cyane ko ryateguye mu rwego rwo kwerekana ubumenyi ibihugu bifite, kwimakaza ubufatanye no kwigiranaho.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!