00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubuzima bashimye umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 March 2025 saa 04:14
Yasuwe :

Abarenga 1400 baturutse mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi bitabiriye Inama mpuzamahanga iri kwiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima iri kubera mu Rwanda izwi nka The Africa Health International Conference Agenda, AHAIC 2025, bashimye umutekano w’u Rwanda n’uburyo abarutuye bisanzura mu gukora ingendo no mu masaha y’ijoro.

Mu bitabiriye iyo nama harimo abantu 51 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 40 baturutse muri Afurika y’Epfo, 20 baturutse mu Buhinde, 29 bo mu Bwongereza, 309 bo muri Kenya, 160 bo mu Rwanda, 74 bo muri Ethiopia, 42 bo muri Nigeria na 50 bo muri Uganda.

Hari kandi 24 bo muri Zambia, 25 bo muri Tanzania, 30 bo muri Malawi, 18 bo muri Ghana, 12 bo muri Canada n’abandi batandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari nayo yateguye iyo nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, Dr. Githinji Gitahi, yashimye uko u Rwanda rufite umutekano usesuye.

Yabishingiye ku kuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, abitabiriye iyo nama bose barakoze urugendo rugamije impinduka ‘Walk for Change’ mu masaha y’ijoro mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali kandi ntihagire ikibahungabanya.

Ati “Ubutumwa bukomeye bwo mu ijoro ryakeye ni uburyo umutekano ari ikintu cy’ingenzi ku buzima bw’abaturage. Ntabwo ari ibihugu byinshi ushobora kugenda nijoro kandi utekanye.”

Yongeyeho ati “Ubwo iyo udashobora kugenda utekanye nijoro biba bivuze ko utagenda. Rero turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bw’umutekano kandi guteza imbere umutekano mu mujyi bifasha abaturage kubaho ubuzima bwiza.”

Yavuze ko umutekano ari ikintu gikomeye azatahana ndetse yemeza ko iyo uhari n’ubuzima bw’abaturage bugenda neza, aho abifuza serivisi z’ubuzima bashobora kugera ku bigo by’ubuvuzi mu buryo bworoshye kandi mu mutekano.

Ati “Kugeza ubu kuri njyewe ni ubutumwa bukomeye kwiye kujyana, kandi ntekereza ko turamutse tugize umutekano utagamije gusa kuruhuka no kwinezeza ahubwo unareba ku bagore bajyanwa kubyara nijoro, abana bakabashaka kujya ku mashuri no gutanga mu ngo zabo amahoro, ni igice cy’ingenzi ku rwego rwacu rw’ubuzima.”

Abitabiriye iyi nama bagize umwanya wo gukora siporo aho bari bihaye umukoro w’uko buri wese agenda nibura intambwe ibihumbi 10 nubwo bose batabashije kwesa uwo muhigo.

Uretse abari bataragera mu Rwanda batitabiriye iyo siporo rusange, abarenga 600 bahageze mbere barayitabiriye ndetse banishimira ubwiza bwa Kigali.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimye abitabiriye iyi nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali ku nshuro ya gatatu, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gutegura no kwakira neza inama mpuzamahanga nk’izo.

Ati “Twishimiye cyane nk’igihugu kwakira iyi nama y’ingenzi ku nshuro ya gatatu, kandi twifuza gukomeza kuba igicumbi cya AHAIC, igicumbi cy’urwego rw’ubuzima no kurushoramo imari.”

Yakomeje asaba abateraniye muri iyo nama kurebera hamwe uko umugabane wa Afurika wateza imbere urwego rw’ubuvuzi bivuye mu bushobozi bw’abawutuye ndetse no kwishakamo ibisubizo.

Iyi nama iteganyijwe kuba guhera ku wa 2-5 Werurwe 2025, yahuje abantu barenga 1400 ikaba izatangirwamo ibiganiro n’abarenga 200 bo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’abo mu nzego zifata ibyemezo.

Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari nayo yateguye iyo nama, Dr. Githinji Gitahi, yashimye uko u Rwanda rufite umutekano usesuye.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimye abitabiriye iyo nama mpuzamahanga
Mbere yo gutangira siporo babanje gufata amafoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye
Iyo nama yitabiriwe n'ibihugu binyuranye
Abitabiriye inama ya AHAIC bari kugenda mu mihanda ya Kigali
Morale yari yose ku bakunda siporo
Bashimye uko bagendaga nijoro muri Kigali itekanye
Bagaragaje ko atari ibihugu byinshi umuntu ashobora kugenda nijoro atekanye
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye inama ya AHAIC ibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu
Bagize n'umwanya wo gukora siporo ku babishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .