Ayo arimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose barimo n’Umunyarwenya Fally Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya GenZ Comedy.
Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.
Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw’Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.
Hatanzwe kandi amahugurwa y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.
Abahembwe ni Uwineza Peace Shakirah wamenyekanye cyane muri Sinema, aho ubu akora urusenda yise ‘Neza Chill’ wahembwe miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy’abagore, ku cyiciro cy’urubyiruko rufite ubumuga hatsinze Ufitimana Aimée Pacifique wahawe miliyoni 5 Frw.
Mu cyiciro cy’ubuhanzi ‘Artconnekt’ hahembwe Uwiduhaye Ligobert ufite ikigo cya Studio of African Wildlife wahembwe miliyoni 10 Frw, Merci Ndaruhutse wa Gen-Z Comedy yegukana miliyoni 10 Frw, mu gihe Biseruka Joshua na we ukora ibijyanye n’inkuru z’urugendo yahembwe miliyoni 10 Frw.
Hari kandi Bizimana Janvier wegukanye miliyoni 25 Frw ahigitse abandi mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi, Michel Nshimiyimana yegukana miliyoni 15 Frw, Dufatanye Jean Claude wegukanye miliyoni 20 Frw, mu gihe Muhorakeye Annet na we yegukanye miliyoni 25 Frw.
Umunyarwenya Fally Merci wavuze ahagarariye abegukanye ibihembo yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bwo gushyigikira urubyiruko n’ubuhanzi muri rusange.
Ati “Ubuhanzi bwagutunga, nta bahanzi muzi butunze? Turashimira Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuba yaratekereje ku buhanzi kuko ubuhanzi bugera kure.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko ko bazakomeza kuruba hafi mu rugendo rw’iterambere.
Yagaragaje ko kuri ubu hirya no hino mu gihugu hashyizweho ahantu urubyiruko rushobora gutyariza ubumenyi mu kwagura imishinga yarwo, Hanga Hubs, arushishikariza kujya rwitabira gukoresha ibyo bikorwa remezo byashyizweho.
Minisitiri Ingabire yerekanye ko hashyizweho undi mushinga wiswe Hanga Ventures ugamije gutera inkunga y’igishoro kuri ba rwiyemezamirimo bato, abasaba kuwitabira mu kwagura ibikorwa byabo.
Ati “Hashyizweho n’umushinga wa Hanga Ventures ugamije kuba watanga igishoro kuri mwebwe ba rwiyemezamirimo bato, hagati ya miliyoni 50 Frw na miliyoni 100 Frw. Ni umushinga twatangije mu cyumweru gishize ukazakomeza umwaka wose. Ndakangurira ba rwiyemezamirimo bari hano kuwugana, buri uko ufite umushinga wanogeje wifuza kubonera igishoro ngo igitekerezo cyawe ukigereho, ushobora kugana urubuga rwacu ukagerageza amahirwe.”
Yagaragaje ko mu mezi abiri igiciro cya Internet kizaba cyagabanyijwe ku bigo n’imishinga bigitangira na cyane ko byari byagaragajwe nk’imbogamizi, asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byo rukora.
Ati “Icyangombwa si amafaranga mubona uyu munsi cyangwa mu minsi iri imbere mu mishinga dufite nka Leta n’abafatanyabikorwa bacu, icy’ingenzi ni umusaruro mushobora kuba mwabona. Mukaba muri hano mutwereka ibyo mumaze kwigezaho n’ibyo mumaze kugeza ku rubyiruko rugenzi rwanyu.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abatsinze muri aya marushanwa gukoresha neza inkunga bahawe no guharanira iterambere ry’imishinga yabo bagamije kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo.
Ati “Hari ababona aya mafaranga, agataha ajya kwihemba, akayanywera inzoga, akazajya gufata iki gihembo cyo kuzamura ishoramari rye yarayamazemo kubera kwikopesha. Ndagira ngo mbabwire ko ibintu byose twirinda yaba mwebwe mwatsinze, abari gushaka ibyo bakora ndetse n’abari mu mashuri, mujye mwirinda inzoga. Tunywe gake. Inzoga zitaruvangira ukaba wari mu murongo mwiza w’ishoramari ukawusenya kubera ubusinzi.”
Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein, yashimye uko urubyiruko rw’u Rwanda rukataje mu guhanga imirimo, ashimangira ko ari intangiriro nziza yo guhanga udushya, gukemura ibibazo no guhanga akazi mu guharanira iterambere rya Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!