00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abisabira serivisi za Leta banyuze ku Irembo bageze kuri 42%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 November 2023 saa 02:03
Yasuwe :

Irembo ni urubuga rw’ikoranabuhanga rwashyiriweho abaturage kugira ngo begerezwe serivisi za Leta mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe.

Uru rubuga kuva rwashingwa muri 2014 rwahinduye uburyo bw’imitangire ya servisi mu Rwanda kuko mbere wasangaga abantu batonze imirongo ku nzego z’ubuyobozi bacigatiye umurundo w’impapuro baje gusabiraho serivisi.

Ibi byatumaga abaturage batakaza amafaranga mu gufotoza impapuro, mu ngendo, bakanatakaza andi bakabaye bakorera mu mwanya bamaraga ku murongo bategereje guhabwa serivisi.

Nubwo hashize imyaka irenga icumi Irembo rishyiriyeho abaturage uburyo bwo kwisabira serivisi batiriwe bakora ingendo; hari bamwe baturage bagikora ingendo bajya gushaka aba ajenti ba Irembo ngo babafashe gusaba izi serivisi.

Byatumye muri Gicurasi uyu mwaka , urubuga rwa Irembo rutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Byikorere’ aho abakozi ba Irembo bamanuka bakajya mu giturage, bakereka abaturage uko bakwisabira serivisi za Leta zitangirwa ku Irembo batiriwe bakora ingendo ngo bage gushaka abayobozi cyangwa abajenti.

Mukankundiye Julienne wo mu kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, ni umwe mu baturage bagize amahirwe yo kugerwaho n’abakozi ba Irembo bari kuzenguruka mu turere dutandukanye bereka abaturage uko bakwisabira serivise batiriwe bakora ingendo.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 50, yakoraga urugendo rw’amasaha abiri n’igice kugira ngo agere mu isantere ya Birambo, aho yasanganga umu ajenti wa Irembo akamufasha gusaba izo serivise.

Ati “Abakozi ba Irembo banyeretse uko nakwisabira izi serivisi nyuze kuri http://www.irembo.gov.rw cyangwa nkanze *909# nzajya mbyikorera ntiriwe nkora urugendo ngo gushaka umu ajenti wa Irembo”.

Siborurema Samuel wo mu isantere ya Kibilizi mu murenge wa Rubengera nyuma yo guhura n’abakozi ba Irembo bakamusobanurira uko yakwisabira serivisi, yavuze ko atari aziko ashobora kwisabira serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga rwa Irembo bitabaye ngombwa ko anyura ku mu ajenti wa Irembo.

Ati “Banyeretse uko nzajya mbyikorera nyunze ku rubuga rwa Irembo banyeretse uko bafunguzamo konti, nahise nanayifunguza ubu nzajya mbyikorera kuri terefoni yanjye ntiriwe mpagarika imirimo yanjye ngo nge ku umu ajenti wa Irembo”.

Ubuyobozi bwa Irembo bushishikariza abaturage gutinyuka bakajya bisabira izi serivisi aho bagize ikibazo cyangwa se imbogamizi bakandikira kuri email:mailto:[email protected] cyangwa se bakabahamagara kuri 9099.

Imibare itangwa n’ubuyozi bwa Irembo igaragaza ko mu mezi atanu ashize batangiye ubukangurambaga bwa Byikorere, umubare w’abisabira serivisi wiyongereyeho 17% .

Bagize bati “Kugeza ubu abisabira serivisi bangana na 42%, aho ubukangurambaga bwatangiriye ubona ko hari impinduka ndetse ubona hari umusaruro bitanga kuko ubu umubare w’abisabira serivisi umaze kwiyongeraho 17%”.

Muri ubu bukangurambaga Irembo riba riri kumwe n’abashinzwe Mobile Money kugira ngo nabo bereke abaturage ibijyanye no kwishyura serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga.

Yvan Twagirumukiza, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Mobile Money ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, yavuze ko mu rwego rwo korohereza abaturarwanda kwisabira serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga rwa Irembo, bari guha abaturage simcard za MTN ku buntu bagahita bazibashyirira no muri Mobile Money.

Ati “Uburyo bwiza, bwihuta kandi bworohera buri muntu wese mu kwishyura serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga rwa Irembo ni ukwishyura ugukoresha mobile money ukanze *182*3*7#”.

Ntabareshya Albert, Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Karongi yashimye ubukangurambaga bwa Byikorere, avuga ko buzorohereza abaturage kubona serivisi za Leta kuko nubwo aba ajenti ba Irembo bafasha abaturage batari hose mu buryo bwegereye abaturage.

Ati “Ibi tuberetse nibabishyira mu bikorwa bizabafasha kujya baka serivisi bakazibona bari mu ngo iwabo. Icya kabiri abaturage bazohorerwa ku bijyanye n’amafaranga kuko begeraga aba ajenti bakabafasha kwishyura ku giciro kibereye buri wese”.

Ntabareshya avuga ko kuba abaturage bisabira serivisi za Leta banyuze ku rubuga rwa Irembo, bizafunga icyuho cy’inyerezwa ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko hari igihe abaturage bakusanyaga amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli), bayanyuza ku muyobozi ubegereye kugira ngo azabishyurire ugasanga aranyerejwe.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’aba-ajenti b’Irembo, hashyizweho ibiciro ntarengwa “Ntuyarenze”.Ibi biciro ni ikiguzi umuturage yishyura umu-ajenti wamusabiye serivisi; cyikiyongera ku giciro cya serivisi asaba.

Abatanga serivisi z'ikoranabuhanga nabo ntibasigaye inyuma
Abaturage basobanurirwa imikorere y'iyo gahunda
Abasobanuriwe iyo gahunda barayigerageza bifashishije telefoni zabo
Abamotari nabo bari mu cyiciro cyagejejweho ubu bukangurambaga
Abakuze nabo basabwe gutinyuka ikoranabuhanga
Abakozi ba Irembo basobanurira abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi uko bakwisabira serivisi za Leta baciye ku rubuga IREMBO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .