Abinjiza mu Rwanda amagi aturagwamo imishwi ntiboroherwa no kubona icyemezo cy’ubuziranenge

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakora ishoramari mu bworozi bw’inkoko cyane cyane abacuruza amagi aturagwamo imishwi, bavuga ko kuyinjiza mu Rwanda bisaba ko aza aherekejwe n’urwandiko rwo ku rwego rw’igihugu yaturutsemo rushimangira ubuziranenge bwayo nyamara ibihugu bayaranguramo bitarutanga, bigakoma mu nkokora ubucuruzi bwabo.

Aba bashoramari bavuga ko mu bihugu bayaranguramo, abayacuruza baba barahawe icyemezo cyo kuyagurisha na Leta zabo ariko urwo rwandiko rwihariye rutangwa n’umuganga w’amatungo wo ku rwego rw’igihugu rudatangwayo kandi kujya kubisaba Leta itarabiteganyije bitaborohera.

Iki kibazo cyagaragajwe mu nama iheruka guhuza abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’inzego za Leta zifite mu nshingano urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’ishoramari muri rusange.

Umwe mu bashoramari bakora ubwo bucuruzi witwa Rucyahana Emmanuel yagize ati “Dufite ikibazo mu gutumiza amagi kuko hari ingingo zitugonga, tumaze gusubizwa amafaranga inshuro zigera kuri eshatu bitewe n’ikibazo cy’amategeko atugonga.”

Yakomeje agira ati “Iritubwira ko kugira ngo dutumize amagi duturagamo imishwi bidusaba ko ayo magi aza aherekejwe n’urwandiko ruvuye ku rwego rw’igihugu amagi yaturutsemo kandi ibihugu byinshi tuyatumizamo iryo tegeko ntirihaba.”

Uyu mushoramari yasobanuye ko abantu bayaguraho mu mahanga batemera kujya muri Leta zabo gushaka urwo rwandiko kandi bafite icyemezo kibemerera gushora mu mahanga ayo magi zabahaye.

Ati “Icyo kintu rero cyaratudindije guhera mu mwaka wa 2016 kugeza n’uyu munsi, muri uyu mwaka hari n’umwe mu borozi w’i Gitarama wagize icyo kibazo ndetse biba ngombwa ko bamusubiza amafaranga.”

Yavuze ko nubwo abayazanye baba bashobora kuyasubirana, iyo abagezeho adaherekejwe n’urwo rwandiko kandi mu Rwanda bitemewe kuyinjizayo, ibyo baba bayatanzeho birimo imisoro n’igiciro batabisubizwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko itegeko rivuga ko urwo rwandiko rutanga n’umuganga w’amatungo wo ku rwego rw’igihugu amagi aturukamo.

Ati “Iryo tegeko ryandikwa ndakeka ntabwo twumvaga ko haba hari igihugu kitamugira ariko niba ari ikibazo koko twareba niba hari ikintu kibabangamiye, byaba ngombwa kikaba cyavanwaho ariko bikaba byakoroshya ishoramari.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Karangwa Patrick, yavuze ko ubworozi bw’inkoko bukunze guhura n’ibibazo byiganjemo iby’indwara zica nyinshi ari yo mpamvu igenzura rikazwa kugira ngo hatagira izinjizwa zifite ibibazo.

Ati “Habaho kuganira n’ibyo bihugu, haba hari ikibazo tukareba ko twafatanya kigakemuka, byakwanga tugashakira n’ahandi.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko u Rwanda ruzorora inkoko zisaga miliyoni 12 (2017-2024) hagamijwe kongera umubare w’amatungo no kuzamura toni z’inyama rubona ku mwaka.

Mu 2016 inkoko zo mu Rwanda zatangaga toni 30 000 z’inyama ku mwaka, mu gihe Guverinoma ifite intego ko mu myaka itanu kuva icyo gihe inkoko zizaba zitanga inyama zingana na toni 100 000 ku mwaka ngo zibashe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.

Kubona icyemezo cy'ubuziranenge ku batumiza amagi mu mahanga biracyagoye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza